Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Haranira kudatakaza ibyiringiro no kumenya ko Imana ari umuganga w’imitima ikomeretse-Bishop Prof.Fidele Masengo

Umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquare Gospel Church mu Rwanda,Bishop professeur Fidele Masengo,yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Uyu mushumba yavuze ko Imana ari umuganga ukiza abafite imitima imenetse, Agapfuka inguma z’imibabaro yabo ndetse ko abantu bakwiriye kugumana icyizere n’ibyiringiro by’ejo hazaza kuko kubura ibi bintu byombi bishyira umuntu mu byago bikomeye.

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu b’ingeri zitandukanye bari no mu gisata cy’iyobokamana cyane cyane abayobozi b’amadini n’amatorero bagenera abantu ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abarokotse iyi Jenocide,Kurwanya abagifite ipfobya n’ingengabitekerezo byayo, no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Ku cyumwweru Taliki ya 07 Mata 2024 ku munsi wo gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 30 ,Abinyujije mu butumwa yahaye abakristo bo muri Forsquare Gospel Church Kimironko , Bishop professeur Fidele Masengo,umushumba mukuru w’iri torero yatanze ubutumwa bushishikariza abantu kudatakaza icyizere n’ibyiringiro kuko ibi bintu byombi aribyo shingiro by’ubuzima.

Bishop Prof.Fidele Masengo yatanze ubutumwa bwuje ihumure muri ibi bihe byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:”Gutakaza ikizere ni ibyago bikomeye kuko nutakaza amafaranga hazaba hakiri igaruriro kuko umuntu ajya ahomba none bwacya akava mu gihombo ndetse niyo utakaje umubiri haba hakiri ibyiringiro kuko umuntu ararwara akaremba bwacya agakira ariko nutakaza ibyiringiro ntagaruriro ari nayo mpamvu abantu benshi biyahura kuko uku kwiyica ntibiterwa no gutakaza amafaranga ahubwo ni ibyiringiro baba batakaje kuko iyo wabitakaje biba birangiye.

Yakomeje abwira abakristo ko Yesu amaze gupfa ikintu gikomeye abigishwa bari batakaje ari ibyiringiro nkuko byanditse muri Luka 24:21 (Kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye).Ibi bigaragaza ko bari bamaze guta ibyiringiro ari nayo mpamvu Yesu yabise abapfu kuko bari batakaje ikintu gikomeye cyane .

Ati:”Nta kindi kintu kizura ibyiringiro bizurwa n’ijambo ry’Imana ahuwo igituma abantu babitakaza nuko batamenye ijambo kuko handitse ngo muzamenya ukuri kandi ukuri kuzababatura,kuzabamara ubwoba kuzabaha kubaho bityo ndifuriza abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 guharanira kudatakaza ibyiringiro kuko nibyo bizaba umusingi w’ikizere cy’ubuzima n’iterambere rirambye”.

Aya magambo yuje ihumure ,uyu mukozi w’Imana yayashimangije ubutumwa atanga buri gitondo aho yagarutse kukubwira abafite imitima itentebutse ko Imana ariyo muganga w’imitima.

Yagize ati:”Imana ikiza imitima nkuko byanditse muri Zaburi 147:3(“Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo”.)

Nshuti bavandimwe, Maze gusoma iri jambo nize mo ibintu bibiri bikomeye:

1) Uburwayi bukomeye: Uburwayi bwo mu mutima.
Umuntu agizwe n’ibice byinshi: umubiri, ubugingo n’Umwuka. Kurwara k’umubiri birababaza.

Tekereza noneho ku muntu urwaye umutima. Umutima washeshanguwe no gupfusha abantu, gupfusha abo umuntu akunda; umutima w’umugore wakomerekejwe n’umugabo yakundaga; umwana wahemukiwe n’ababyeyi be, n’ibindi byose mushobora gutekereza. Namenye ko nta kigoye nko kuremererwa, gukomereka mu mutima. Kwizera umuntu ukamushoramo urukundo akaguhemukira. Iyi ni indwara abantu benshi bafite kandi iremereye.

2) Ubuvuzi bukomeye ndetse n’umuganga ukomeye. Nize na none ko Imana yaremye umutima ari nayo yonyine iwugirira umuti.

Nshuti ufite imvune y’umuntu w’imbere ndakumenyesha ko Yesu ashobora kukuvura. Niwe muganga ukomeye, niwe uvura abakomeretse, niwe uvura imitima. Yavuye Yobu, yavuye Dawidi amaze gupfusha umwana, yakijije Marta na Mariya, n’abandi benshi. Nawe ashobora kugukiza.

Mugire umunsi mwiza.Dukomeze kwibuka twiyubaka.

Reba Video ukurikire ubutumwa bwose:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *