Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Abaragwa yashimangiye umumaro w’Imbaraga z’Imana mu gitaramo yakoze_AMAFOTO.

Korali Abaragwa yo muri ADEPR Kicukiro shell yaraye ishoje igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi itanu. Igiterane cyagaragayemo ibihe byo guhembuka no kongera gusaba Imbaraga z’Imana.

Muri iki giterane cyatangiye taliki 06 Ukuboza 2023 cyashojwe kuri icyi cyumweru taliki 10 ukuboza 2023 Korali Abaragwa yafatanyije n’ama Korali anyuranye ndetse n’abigisha batandukanye bose batanze ubutumwa bugaruka ku mbaraga z’Imana nkuko byari intego y’iki giterane.(Abefeso 3:20).

Ku munsi wa nyuma w’iki giterane Korali Abaragwa yafatanyije na Korali Shiloh yo mu karere ka Musanze hamwe na Evangeiste Jean Paul, bahembura imitima y’abaraho bose ku buryo bashoje ubona ko abantu bankinyotewe no kumva Indirimbo nziza z’amakorali n’Umwigisha.

Korali Abaragwa yanafataga amashusho y’indirimbo zigize umuzingo wa 3 yanyuze cyane abantu kubera ubuhanga,ubutumwa byari mu ndirimbo zabo zirimo ‘Mwuka wera’ ‘Mana Ijambo’na ‘Ibasha gukora’ zose zakoze ku mitima y’abantu.

Evangeliste Jean Paul yeretse abantu umumaro w’Imbaraga z’amaraso ya Yesu ndetse ababwira ko ububasha bw’Imana bukorera mu bantu ari bwo butuma bakoreshwa ibikomeye. Aha yabwiye abantu ko ntakintu Imana ishobora gukorera umuntu kirenze ubushobozi bw’ibitekerezo bye.

Korali Shiloh yasize yanditse amateka muri iki gitaramo kubera Ubuhanga budasanzwe bw’Amajwi yabo bwajyanaga n’Ubutumwa bwiza bwa Yesu bwo mu ndirimbo zabo. By’umwihariko izirimo ‘Ntukazime’, ‘Ijambo ry’Imana’, Matthieu 28′ yo mu rurimi rw’icyongereza n’izindi.

Ubutumwa bwiza bwavugiwe muri iki gitaramo bwatumye abantu barenga icumi bihana bahindukirira Yesu.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA yagiranye na Bwana Iranzi Eric yashimye Imana yabanye n’abo muri iki giterane kuko bitari byoroshye. Mu magambo ye yagize ati” Nuko ntabona Imana ngo nyibwire Merci, gusa yumve ko tuyishimye. Imbamutima zange ni nyinshi kandi zirenze cyane ibyo wabona.”

Perezida wa Korali yakomeje ashimira abantu babafashije mu myiteguro ndetse ashima cyane by’Umwihariko amakorali n’abigisha bafashije kuvuga ubutumwa muri iki giterane. Yashoje avuga ko nyuma y’iki giterane imishinga ya Korali ikomeje harimo no gusohora indirimbo ziri mu zo bakoreye muri iki gitaramo.

Korali Abaragwa yaserutse mu myambaro ibereye Ijisho.
Korali Shiloh yo mu Karere ka Musanze yishimiwe bikomeye.
Evangeliste Jean Paul yasobanuye imikorere y’Imbaraga z’Imana zikorera mu bantu bayo.
Abitabiriye iki gitaramo babonye umwanya munini wo guhemburwa n’indirimbo zitandukanye z’Amakorali.
Abashumba n’aba Pasitori banyuranye bitabiriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyasizehabonetse Iminyago mishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *