Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

De Kigali: Imyiteguro y’igitaramo irarimbanyije.

Korali De Kigali yatangaje aho imyiteguro y’igitaramo bise ‘Christmas Carols’ kigiye kongera kuba nshuro yacyo ya cumi igeze. Iki kikaba ari kimwe mu bitaramo ngarukamwaka biba bitegerejwe na benshi nkuko ubuyobozi bw’iyi Korali bwabitangaje.

Ni igitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 17 Ukuboza 2023. Kigiye kuba mu gihe abagize iyi korali bishimira iby’ingenzi bungukiye mu bitaramo nk’ibi byabanje.

Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali, Valentin Bigango yabwiye abanyamakuru ko bimwe mu bintu iyi korali yungukiye muri ibi bitaramo harimo gukundisha abaririmbyi umurimo wo kuririmbira Imana.

Ati “Kubera ibi bitaramo usanga umuririmbyi arwanira kwitabira imyitozo kuko ariyo akenshi dushingiraho dufata abazaririmba mu gitaramo.”

Ikindi Chorale de Kigali yungukiye muri ibi bitaramo ni ukuyihuza n’abakunzi b’umuziki, aha akaba yavuze ko mu bitaramo bakora bibafasha guhura n’abantu benshi.

Icya gatatu umuyobozi wa Chorale de Kigali yagarutseho ni uko aribo batangiye gutegura ibitaramo muri Kiliziya Gatolika, bakishimira ko ubu bimaze kuba ku bantu benshi.

Ati “Twabaye nkore neza bandebereho!”

Ku rundi ruhande yaba Chorale de Kigali n’abafatanyabikorwa bayo, babwiye abanyamakuru ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigerereye ku buryo abazacyitabira bazahagirira ibihe byiza.

Chorale de Kigali igiye gusabana n’abakunzi bayo mu gitaramo ngarukamwaka “Christmas Carols Concert” kibinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

“Christmas Carols Concert” ni ibitaramo byatangiye gutegurwa mu 2013 n’iyi korali ifite amateka muri Kiliziya Gatolika, bivuze ko icy’uyu mwaka kizaba Chorale de Kigali yizihiza imyaka 10 imaze ibitegura.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganirocyabahuje na Korali De Kigali.
Hodari Jean Claude Umuyobozi wa Korali De Kigali yashimye abayifashije mu gutegura iki gitaramo n’Itangazamakuru muri rusange.
Korali De Kigali iri kumwe n’abaterankunga bayo bijeje abantu kuzabona igitaramo cyiza.
Amatike y’Ibitaramo wayasanga mu ma Camelia atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *