Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ese umuntu wakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza hari icyamubuza kujya mu ijuru ? Igisubizo cya Apotre Dr.Paul Gitwaza

Intumwa y’Imana Dr.Apostle Paul Gitwaza Umuyobozi wa Authentic World Ministries Akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center Kw’Isi, yasubije ikibazo benshi mu Bakristo bakunze kwibaza, niba umuntu wakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza hari ikintu cyamubuza kujya mu ijuru, cyangwa aramutse aguye mu cyaha agapfa atihannye byamubuza kuritaha.

Uyu mushumba ibi yabivugiye mu kiganiro cye cyitwa”ASKPAUL”, akaba ari ikiganiro gitambuka kuri shene ye ya (Youtube), aho muri icyo kiganiro aba ari gusubiza ibibazo bitandukanye abantu baba bamubajije.

Umwe mu babajije ikibazo yateruye agira ati” ese umuntu wakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza hari ikintu cyamubuza kujya mu ijuru ? cyangwa se aguye mu cyaha agapfa atihannye byamubuza kujya mu ijuru ?”.

Mu gusubiza iki kibazo uyu mushumba yatangiye avuga ko kwakira Yesu Kristo ari irembo ritwinjiza mu ijuru, ariko ko iyo ukomeje kubaho mu buzima bwo kudakora ibyo Imana ishaka, ibyo ntacyo byakumarira nubwo waba uvuga ko wakiriye Yesu.

Ap. paul Gitwaza avuga ko iyo ukomeje kubaho mu buzima bwo kudakora ibyo Imana ishaka, utajya mu ijuru niyo waba uvuga ko wakiriye Yesu.

Yakomeje yifashisha amagambo Yesu yavuze agira ati”“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe”.

Apostle Paul Gitwaza yakomeje atanga urugero agira ati” Yesu agarutse wenda ufite inyundo ugiye kwiba Bank, ubwo koko yakujyana ngo nuko wamwakiriye ?, Hoya ntago yakujyana rwose”.

Uyu mushumba yasoje avuga ko niba uvuga ko wakiriye Yesu, ariko ugakomeza uri umusinzi; uri umusambanyi; uri umutinganyi; uri umujura; uri umubeshyi n’ibindi byaha, ariko ukajya uvuaga uti wakiriye Yesu ntibishoboka kuzajya mu ijuru.

Yasoje kandi yifashisha amagambo agaragagara mu rwandiko intumwa y’Imana Pawulo yandikiye Abakorinto agira ati”

Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana”.

Reba Ikiganiro”ASKPAUL”cya Ap.Paul Gitwaza:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *