Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali:Hateguwe igiterane cyo kubwira abantu ko Yesu akiza kizanahurizwamo abacuruzi bo muri Kenya n’abo mu Rwanda

Itorero rya Zeraphath Holy Church, Ishami rya Kigali riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco rigiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye bayobowe na Apostle Francis Musili uzaturuka mu gihugu cya Kenya.

Iki giterane cy’iminsi 7 kizatangira kuwa 24 Mata kugera kuwa 01 Gicuransi 2024 aho kizajya gitangira ku masaha y’umugoroba nyuma y’akazi kikaba giteganijwemo ibikorwa bitandukanye byo gusenga,gukora ibikorwa by’urukundo ku barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994,kwigisha abashyitsi amateka y’u Rwanda no gusabana n’abashyitsi mu buryo bubagirira umumaro ndetse bikanawugirira n’abasangwa cyane cyane abakora umwuga w’ubucuruzi.

By’umwihariko muri iki giterane gikomeye hateguwemo umugoroba w’umusangiro (Connect Conference Dinner) uzaba kuwa gatandatu wo kuwa 27 Mata 2024 ukazabera  muri PARK INN HOTEL mu KIYOVU aho ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cya Kenya bazaba bazanye n’intumwa y’Imana Francis Musili bazaba baganira na bagenzi babo ba  hano mu Rwanda kugirango basangizanye amahirwe ndetse n’amakuru ku bijyanye n’imikorere y’ubucuruzi  muri ibi bihugu byombi.

Uyu musangiro utumiwemo ba rwiyemezamirimo bo mu ngeri zose aho kwiyandikisha ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frws) akaba akubiyemo byose harimo no kwiyakirira muri iyo Hotel bazahuriramo.

Menya byinshi kuri uyu musangiro waba Rwiyemezamirimo b’abacuruzi uzabera muri PARK INN HOTEL mu Kiyovu

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IYOBOKAMANA ko iki giterane cyahawe intego yo kubwira abantu ko Yesu akiza ibyaha ndetse agakiza n’indwara z’umubiri kikaba kiba ngarukamwaka mu ntego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka dukangurira abantu kugana inzira y’agakiza.

Uyu mukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.

Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”

Uyu mushumba yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore.

Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”

Iki giterane giteganyijwe kubera i Kanombe urenze ku bitaro gatoya hafi yahahoze ari kwa Habyarimana uhita ubona Sale itorero rya Zeraphath Kigali risengeramo ni ukuva kuwa 24 Mata kugeza ku wa 1 Gicuransi 2024 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kikaba cyaratumiwemo amakorali n’abahanzi batandukanye.

Bishop Harerimana Jean Bosco ari mu banyabitangaza bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda

Igiterane Humura Yesu arakiza 2024 muri Zeraphath Holly Church cyatumiwemo Intumwa y’Imana Francis Musili kuva Kenya nawe uzwiho kuba Umuhanuzi ukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye

Apostle Francis Musili watumiwe muri iki giterane ni umushumba mukuru w’amatorero ya Deliverance Ministry akaba n’umuyobozi wa Television y’ivugabutumwa yitwa Deliverance TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *