Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Apotre Mignonne yasengeye igihugu n’abarokotse Jenocide naho Rev.Masumbuko asobanura uburyo bwiza bwo gutanga ihumure ryuzuye

Mu gihe u Rwanda n’abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Women Foundation Ministries uyobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera wateguye igiterane cy’ibyiringiro ‘Hope Convention’ gishingiye muri 2 Abakorinto 1:10(Iracyaturokora).

Ni igiterane cy’iminsi itanu cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2024 kikazageza ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024. Iki giterane cy’ibyiringiro kiri kubera ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries gitangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro kikaba kirangwa n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo z’ihumure ndetse n’ijambo ry’Imana rijyanye n’ibihe abanyarwanda barimo byo #kwibuka30. 

Apotre Alice Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries yateguye iki giterane, ubwo yagitangizaga ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 8 Mata 2024 yavuze ku mpamvu y’iki giterane ari ugutanga ihumure aho yavuzeko imyaka 30 Jenocide yakorewe Abatutsi ishize ifite igisobanuro gikomeye kuko niyo myaka Abarewi bavuye mu gihe cyo kwitoza binjira mu gihe gishyitse kandi imyaka 30 niyo myaka Yesu Kristo yihishuye yinjira mu murimo nyawo.

Yakomeje avugako imyaka 30 ku gihugu cy’u Rwanda ishize habaye Jenocide yakorewe abatutsi,twbonyemo impinduka nyinshi nziza zirimo iterambere ,ubumwe n’ubwiyunjye kwiyubaka n’ibindi byinshi.

Yagize ati:”Nukuri Imana ihe umugisha igihugu n’ubuyobozi bwacyo,tujya tuvuga ngo Malayika wahekaga abantu twe tukagira ngo ni Malayika uzaza agaterura abantu ariko nukuri nkurikije uko ninjiye mu gihugu bimeze ndabyibuka ko ninjiriye ahantu hitwa Isake uko byari bimeze nkabihuza n’umuntu wiboneye Jenocide ikorwa ariko uyu munsi iyo ubareba ari abantu bafite ubuzima ariko muri iki giterane k’ibyiringiro tuba twifuza ko abantu batuganiriza ibyabaye muri iyi minsi ijana kuko iyo umuntu akomeretse abantu ntibabimenye biragora ko bamenya aho bahera bamwomora”.

Apotre Mignonne Kabera muri iki giterane cya Hope Convetion 2024 ari kurangwa cyane no gusabira Ihumure abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 194 no gusengera igihugu

Apotre Mignonne Kabera yakomeje agira ati: “Akazi kakozwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu myaka 30 karakomeye cyane kuko babanje kurwana intambara yo kumvisha abanyarwanda bamwe batabyumvaga impamvu yo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 kuko byatangiye abantu batabyumva kuburyo nibukako hari igihe abantu bajyaga basenga birukana dayimoni ya ibuka ariko hamwe n’inyigisho no kubisobanura abantu barabyumvishe bityo iyo dutegura ibiganiro nkibi tuba tugira ngo duhane ubuhamya bufasha muguhumuriza ababwumva”.

Apotre Mignonne Kabera mu myaka yatambutse yasobanuye ko impamvu yo gushyiraho iki giterane cy’ibyiringiro (Hope Convetion) muri Women Foundation Ministries ari impamvu z’iyerekwa n’umuhamagaro ati:”Imana yarambwiye ngo ngende ntange amaboko mu buryo butatu kuko iyi Ministeri ishingiye ku bintu bitatu ari byo: Umwuka, amarangamutima ndetse n’ibifatika ni yo mpamvu ikintu cyose cyatuma amarangamutima y’umunyarwanda asubira kuba mazima twabikora kuko twabihamagariwe.”

Apostle Mignone Alice Kabera muri aya materaniro yafashe umwanya uhagije wo gusenga isengesho rikomeye aho yinginze Imana ngo itange ihumure kubantu bose bababaye Ati:”Nimureke twese dusengere abantu barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yateruye isengesho agira ati:”Mana aba bantu bawe tubasabiye ikote ryo kubamara imbeho y’umubabaro,ubomore ibikomere kuko banyuze mubikomeye barakomereka cyane kandi Mana hari igihe umuntu yumva no guhumurizwa atabishaka bitewe n’uburemere bw’ibyamukomerekeje akaba nka Rachel wanze guhozwa ariko ijwi ry’Imana ryaramanutse riramuhumuriza none wowe ubabaye akira ihumure riva ku Mana,witinya nubwo wakomeretse kandi ninginze Imana yo nyiri humure ryuzuye ngo ihumurize buri wese ikurikije ibikomere afite .

Reverand Masumbuko Josua wigishije ijambo ry’Imana ku munsi wa kabiri w’iki giterane yifashishije ijambo ryanditse mu 2 Abakorinto 1:3-11 no muri Timoteyo 4:9 yabwiye abakristo ko Imana ariyo nyiri Ihumure ryose ariko ikaba ishaka ko natwe dutanga ihumure ku bandi kuko iduhumuriza cyane mu makuba yacu ifite umugambi wo kugirango natwe duhe abandi ihumure.

Yagize ati:”Ndagira ngo mbabwire ko ihumure rya mbere umuntu aryiha mu buryo bwo kwibabarira no kubabarira abamuhemukiye maze yarangiza akajya yahumuriza abandi kuko iyo umuntu afite agahinda buri gihe aba akeneye ihumure kandi kugira ngo womore abandi ibikomere ugomba kuba warabanje kwiyomora wowe ubwawe.

Rev.Pastor Masumbuko Josua yasobanuriye abantu ko guhumuriza umuntu bidasaba kumubwira amagambo gusa ko ahubwo amagambo agomba kujyana n’ibikorwa

Rev.Pastor Masumbuko Josua yasobanuriye abantu ko guhumuriza umuntu bidasaba kumubwira amagambo gusa ko ahubwo amagambo agomba kujyana n’ibikorwa byo kumwitaho mu buryo bufatika bityo Imana yahagararanye natwe mu makuba irashaka ko natwe duhagararana n’abandi mu mubabaro wabo bityo yemwe bantu Imana yahaye ihumure,bantu Imana yahaye kubabarira ,yemwe bantu Imana yahaye ubutunzi bw’ibifatika nimukoreshe ubutunzi bwanyu mu kujya gutabara abababaye kuko ihumure ryuzuye riri mu magambo,mu marangamutima no mu bifatika.

KURIKIRA HANO MUBURYO BW’AMASHUSHO UBUTUMWA APOSTLE MIGNONE NA REV.MASUMBUKO JOSUA:

Igiterane Hope Convetion 2024 muri Women Foundation Ministries kirakomeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *