Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Fortrand Bigirimana na Apostle Gitwaza babwiranye ineza ya buri wese ku wundi mu gitaramo cy’amateka-Video

Umuramyi Fortrand Bigirimana ukomoka mu gihugu cy’Uburundi yashimiye Apostle Dr Paul Gitwaza kubwo kumuba hafi mu bikorwa bye, anavuga uko Apostle Dr Gitwaza yabaye umubyeyi w’abantu bose.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu ijoro ryakeye ryo ku wa 14 Mutarama 2024 ubwo yataramiraga abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo yise “Birakwumvira” cyabereye muri New Life Bible Church_Kicukiro.

Ubwo Fortrand Bigirimana yari yakiriye Apostle Dr Paul Gitwaza ku ruhimbi babanje gufata akanya bacinyira Imana akadiho, maze mbere yo kumuha Ijambo abanza kumushimira abari bitabiriye iki Gitaramo.

Yagize ati “Igihe cyose ndi i Kigali amba hafi, ni umubyeyi mwiza ufite umutima mwiza kandi akunda abantu. Si hano gusa kandi n’i Burayi aradufasha cyane.”.

Yakomeje agira ati “Nahariya i Burayi iyo bantumiye nkumva Apostle arimo mpita ngenda nirukanka ngo nshyigikire Ivugabutumwa rye.”

Ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yafataga ijambo, yabanje gushima Imana yatumye abasha kugera ahabereye igitaramo. Anayishima kubwa Fortran kubw’ibyubutwari yamukoresheje muri iki Gitaramo. T

Yagize ati “Ndashimira Imana kubwa Fortran, nubwo avuze gno namubaye hafi ariko niwe wambaye hafi kuruta uko namubaye hafi”.

Mu gushimangira iyi mvugo,uyu mushumba yavuze ko mu biterane hafi ya byose akorera ku mugabane w’uburayi aba ari kumwe na Fortran Bigirimana.

Apostle Gitwaza kandi yavuze ko Abashumba bakwiye kujya bashyigikira abahanzi mu bikorwa byabo kuko nibo babafasha cyane kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, yagize ati “Abantu nkaba n’amwe babaririmbyi muri aha mubyukuri tugomba kubashyigikira kuko muri Backbone{Urutirigongo}, muradusunika mukadufasha mu mirimo tuba dufite nk’iyi.”

Apostle yashimiye Fortrand n’umugore we kubw’umurimo ukomeye bakorera mu bufaransa ndetse avuga ko atari umukozi w’Imana w’Uburayi gusa ahubwo ari umuntu w’Africa n’u Rwanda. Ndetse avuga ko amukundira uko aririmba neza akabyongeraho no kuramya Imana.

Yagize ati” Igihe cyose Fortran aririmba ashyiramo no kuramya, twese ntidufite amajwi meza ariko hari abaririmba, wigishije Kasuku kuririmba nayo yaririmba ariko ntiyaramya Imana. Kuramya ni ikindi kintu”

Apostle Dr Paul Gitwaza yashoje asengera Fortran Bigirimana amwaturaho amagambo y’umugisha anamusabira imbaraga zo gukomeza gukorera Imana.

Zimwe mu ndirimbo Fortran Bigirimana harimo ‘Araganje”, “Agano Letu”, “Yesu Kristo”, “Uri Mwiza”, “Ncuti Nziza”, “Allelua Hozana” yakoranye na James na Daniella, “Ndafise Impamvu”, na “Yeriko/ ni Yesu/ Ngendera Ahagutse” zanyuze benshi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzikazi nka Tonzi na Gaby Kamanzi bizihiwe cyane, Christian Irimbere wasusurukije benshi mu ndirimbo “N’umugabo” n’izindi.

Reba Video uko Apostle Gitwaza na Fortrand Bigirimana babwiranye amagambo akomeye

Fortran Bigirimana na Apostle Gitwaza bagiriranye umumaro ukomeye mu murimo w’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *