Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gukuramo inda nibyo byashibutsemo inganzo y’indirimbo Ejo ni heza-Liliane Kabaganza

Liliane Kabaganza yahishuye ko indirimbo ye ‘Ejo ni heza’ yayanditse ayikomoye ku gahinda yahuye nako nyuma yo kwimwa ubufasha bikarangira inda yari atwite ivuyemo.

Ibi Liliane Kabaganza yabigarutseho ubwo yari mu gitaramo mugenzi we Tonzi yamurikiyemo album ye ya cyenda yise ‘Respect’.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro mbere yo kuririmba iyi ndirimbo, Liliane Kabaganza yabanje kubarira abari bitabiriye iki gitaramo inkuru y’ibihe yayanditse arimo.

Mu kubara iyi nkuru, Liliane Kabaganza yagize ati “Umunsi umwe nari ngiye gusubiramo indirimbo, dusoje mfatwa n’ibise inda yenda kuvamo. Nta modoka nari mfite yewe nta n’ijana nari mfite ryo gutega imodoka.”

Kabaganza yavuze ko mu gihe ibise byari bimufashe, yabonye umubyeyi wari uvuye mu rusengero afite imodoka amusaba ko yamugeza kwa muganga, undi aranga.

Ati “Mbonye ko imodoka byanze namwatse amafaranga ijana byibuza ngo imodoka ingeze hafi yo mu rugo, arambwira ngo ariko ni inde wakuntumye.”

Uyu mubyeyi wari umeze nabi, bitewe nuko nta telefone yari afite ndetse n’umugabo we ntayo yari afite, yarasindagiye agera mu rugo ategereza ko umugabo ahagera bajya kwa muganga, icyakora birangira ya nda ivuyemo.

Nyuma y’igihe gito, Kabaganza avuga ko yatunguwe no kubona wa mugore wamwimye ubufasha, ubutunzi bwe bwarakendereye ari naho hahise hakomoka indirimbo ‘Ejo ni heza’.

‘Ejo ni heza’ ni imwe mu ndirimbo za Liliane Kabaganza, iyi akaba yarayisohoye mu 2020 ikaba igaruka ku butumwa bwibutsa abantu ko ubuzima nta ‘Formule’ bugira uyu munsi ukira ejo ugakena bityo ko ntawe ukwiye gusuzugura bagenzi be.

Ushaka kumva iyi ndirimbo wayikura hano

Liliane Kabaganza yahishuye uko indirimbo ‘Ejo ni heza’ yayikomoye ku gahinda k’inda ye yari yavuyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *