Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ni biba ngombwa n’intore zizayoba: Rwagafiriti araburira Abakristo bashiturwa n’ubuhanuzi n’ibitangaza gusa.

Ndabasuhuje nshuti bavandimwe duhuje umugambi wo kujya mu bwami bw’ijuru. Nk’ibisanzwe ni Rwagafirita ubatashya Amahoro Imana itanga abane namwe.

Mw’ibaruwa yanjye uyu munsi nifuje ko tuganira kuri amwe mu matorero hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange, agaragaramo icyitwa ibitangaza n’ibimenyetso gusa, nyamara wakumva inyigisho zigishwamo ukumva ntaho zaganisha Umukristo mu gukura ngo agere ikirenge mu cya Kristo.

Muri iyi nkuru ndifashisha amagambo agaragara mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Mayo (24:24), aho Yesu ubwe yagize ati”Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka”.

Ayo ni amagambo Yesu yavuze ubwo abigishwa be bari bamubajije ibyo kuza kwe, ndetse n’imperuka bizaba ryari. Mu kubasibiza yababwiye ibimenyetso bizabibanziriza, ari naho yavugiyemo ayo magambo tubonye haruguru.

Nkuko tubibonye muri ayo magambo, birumvikana neza ko kuba umuntu yahanura, agakiza indwara, akavuga mu ndimi n’ibindi bitandukanye, ntibivuze ko abakora ibyo byose ari abakozi b’Imana.

Muri iyi nkuru nta torero ndi buvuge mu izina, gusa hari ibimenyetso ushobora kubona mu itorero ryawe ukaba watangira gukemanga uwo wita umushumba wawe umwami akorera.

Ubuhanuzi:

Ubuhanuzi ni imwe mu ntwaro ikomeye, Satani akoresha kugira ngo ayobye intore z’Imana, Kandi Koko nta muntu numwe utakishimira kumva ejo hazaza he uko bizaba bimeze.

Ni muri uwo mujyo rero bamwe mu biyita abakozi b’Imana bakoresha biyoberanyiriza mu guhanurira abantu, ndetse rimwe na rimwe ibyo bagyhanuriye bigasohora koko, nawe ugataha wirahira uvuga uti nabonye Umukozi w’Imana ufite amavuta.

Hano unyumve neza sinshaka kuvuga ko abahanuzi bose badakorera Imana, ahubwo icyo nshaka kwibwirira Abakristo ni uko baba maso muri ibi bihe bya nyuma, kugira ngo babashe gusingira icyo Kristo yabafatiye.

Kimwe mu biranga mwene aba biyita abahanuzi b’Imana nyamara babeshya atariyo bakorera, icya mbere iyo wumvise inyigisho zabo uburamo message yatuma umunyabyaha ahindukira ngo areke ingeso ze mbi.

Nkanjye ubwanjye hari itorero rimwe nzi hano mu Rwanda, nkunda kujyayo nitambukira, ariko nta munsi numwe nari numva uwitwa umushumba avuga ati”Ese hari ushaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, cyangwa hari ushaka kwihana ?”.

Ahubwo buri gihe muri iryo torero usanga insanganyamatsiko ari ukwakira Ibitangaza, kugirirwa neza n’Imana, gucagagura karande n’ibindi bitandukanye.

Urwo ni urugero ruto ariko sinzi aho usengera wowe, gusa nawe niba ushaka kuronla ubugingo buhoraho, ujye ugira inkeke igihe uzabona itorero usengeramo nta na rimwe bigisha inyigisho z’ububyutse zatuma abantu bahindukirira Imana, ahubwo buri gihe bigisha ibitangaza gusa rimwe na rimwe nabyo bitariho.

Kuba ndi kuvuga ibi si uguhakana ko Imana idakora ibitangaza rwose, ariko niba ujya ugira umwanya wo gusoma Bibiliya uzabonako inshuro nyinshi na Yesu yajyaga gukorera umuntu igitangaza, yabanzaga kumubabarira ibyaha bye, kuko imbere y’Imana igikomeye ni ukwihana kurusha igitangaza.

Ikindi kintu giteye inkeke muri iyi minsi, ni amwe mu matorero ahora ategura ibiterane byo kwakira gusa ngo imigisha y’Imana, kubohoka karande, kwikuzaho inyatsi, kwakira ibyawe Satani yaboshye n’ibindi byinshi.

Gusa dore ikintu ukwiye kwibazs niba ukuze mu mwuka Koko ? Ubundi ikintu cyitwa igitangaza ni ikintu kiza kidasanzwe ndetse gitunguranye. None se ni gute Umushumba ateguza abantu ibitangaza bizabera mu giterane runaka, Kandi nyamara Ari Yesu uzabikora, ndetse akaba azi nicyo abantu bazaza mu giterane bazaba bakeneye.

Gusa nyine nkuko Bibiliya ibivuga ko mu minsi ya nyuma, abantu bazaba inyigisho zihwanye nirari ryabo, niyo mpamvu usanga mwene ibi biterane byakubise byuzuye, ngo abantu bagiye gucakira imigisha yabo.

Gusa kuri wowe ugihagaze wirinde cyane, utazayoba kubera mwene izo nyigisho.

Ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye:

Mu bitangaza bivigwa hano harimo gukiza indwara zitandukanye, aho rimwe zikira koko bya nyabyo kuko Satani ubwo bubasha arabufite.

Ariko kandi hari nubwo icyitwa ko ari indwara zikirira mu rusengero, ari igisa n’ikinamico baba bapanze, aho umuntu bashobora no kwishyura umuntu akaza ari kugendera ku mbago, nyuma Pastor akaza guhamagara abashaka gukira indwara wa muntu nawe agahagurula n’imbago ze akazita hasi ati”Imana irankijije”, Kandi ari ibintu yapanze na Pastor.

Abandi bamwe mu biyita abakozi b’Imana basigaye bacuruza ibitangaza, aho hari bamwe mu ba Pastor’s kugira ngo agusengere, cyangwa aguhanurire bisaba igiciro runaka cy’amafaranga, ahanini bitwaje ngo ntawe ujya kwa Bamenya atajyanye ituro. Ariko ikibazo mbaza mwene abo bakozi b’Imana, Ese umukene ntazasrngerwa ?.

Ku kijyanye n’ibimenyetso bisigaye bikorerwa muri zimwe mu nsengero byo nagahomamumwa, aho uzajya mu nsengero ugasanga abantu Bose bari kwigaragura hasi, abandi babakora mu myanta y’ibanga nandi mahano atangira ingano asigaye abera mu nsengero.

Reka mbe nshumbikiye aha, ariko Bakristo mube maso dore umwanzi Satani ari gukora cyane, kugira ngo abone uko ayobya n’intore niba bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *