Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Sobanukirwa: Kuki hari abavuga ko Pasika ari umuhango wa gipagani.

Pasika nubwo ari umunsi wizihizwa n’abakristo benshi ku isi, gusa ntibibujije ko hari bamwe bavuga ari umuhango wa gipagani.

Mu nkuru yacu turarebera hamwe ibintu bamwe mu bavuga ko Pasika ari umuhango wa gipagani bashingiraho.

Ubundi Pasika ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga(gutambuka) mu cyongereza bikaba(Pass Over).

Kera mbere y’ivuka rya Yesu Kristo, Abayahudi bizihizaga uyu munsi bibuka igihe Imana yabakuriye mu bucakara bwo muri Egiputa, bakaba barawizihizaga taliki 14 z’ukwezi kwa (Nisani) ukurikije kalindari y’abayahudi.

Izina ry’ikinyarwanda ry’uwo munsi mukuru ryumvikanisha ko ari Pasika y’Abayahudi yagizwe umunsi mukuru wa gikristo.

Umupadiri witwa Venerable Bede w’Umudage ni we wahimbye iryo zina mu kinyejana cya munani, arikomoye ku izina ry’imanakazi y’urugaryi yo mu Budage yitwa Eostre.” Abandi bavuga ko Pasika ifitanye isano no gusenga imanakazi y’uburumbuke yo muri Foyinike yari ifitanye isano n’imana y’Abanyababuloni yitwaga Ishitari, ibyo akaba ari bimwe bamwe bashingiraho bavuga ko uyu munsi ari uwa gipagani.

Byasabye ko hashira ibinyejana hafi bitatu nyuma y’urupfu rwa Yesu/Yezu kugirango pasika ibe umunsi wemewe mu rwego rw’idini. Ibyo byemejwe mu nama ya mbere ya concile ya Nicée mu mwaka wa 325 ubwo guhera icyo gihe bafashe umwanzuro wo kuzajya babara igihe bazajya bizihiriza pasika buri mwaka.

Pasika yizihizwa ubu ifite inkomoko ya mbere y’ ubukristo, dore ko bigaragara ko ifite inkomoko ya gipagani nk’uko bigaragazwa n’urubuga teteamodeler.com, pasika yari umunsi mukuru w’itumba bityo hakaba harakorwaga imigenzo yo kwishimira ko izuba ryongeye kuvuka dore ko hari igihe izuba ritabaga rigaragara bityo babifataga nk’aho ryapfuye.

Ikindi, hari ikigirwamanakazi kitiriwe urumuri ndetse n’itumba , abantu bitwa Abanglosaguzone (Anglo-Saxons) bizihizaga kuri uwo munsi.

Ku biryanye n’imihango ikorwa kuri pasika, ihuza neza n’imihango ya gipagani yakorwaga kera, urugero nk’udukwavu twa pasika n’ibindi. Mu bihugu by’iburayi, urugero nko mu Bufaransa, urukwavu rushushanya ubuzima, uburumbuke,…ikindi urukwavu rushyushanya ukongera kuvuka cyangwa kubaho ku isi.
Nko mu Budage, urukwavu ruhuza neza n’umunsi mukuru wa pasika wizihizwa mu madini amwe na mwe yitirirwa kristo dore ko hari n’ikigirwamana kitwa Ostera kitirirwa urukwavu aho muri icyo gihugu.

Na none hari igitabo kitwa The Catholic Encyclopedia(1913),tome v,p.227, handitswe amagambo akurikira “Mu migenzo ya gipagani yo kwakira ukugaruka ku itumba bifitanye isano rya bugufi n’umunsi mukuru wa pasika. Igi rishushanya gukura ibyo bikaba byarabaga mu gihe cy’itumba. Naho urukwavu ni umugenzo wa gipagani ushushanya uburumbuke”.

N’ubwo abantu benshi bizihiza umunsi mukuru wa pasika bavuga ko usobanura izuka rya Yesu/Yezu si ko biri nk’uko ubushakashatsi bwinshi bubigaragaza ; n’ubwo Abayahudi bo mu gihe cya kera bizihizaga pasika ; kuri bo yasobanuraga igihe bacungurwaga bari mu gihugu cya Egiputa ndetse na Yesu/Yesu yarayizihizaga kuko Bibiliya igaragaza ko byari itegeko kwizihiza uwo munsi, bityo twakwibaza niba Yesu/Yezu yarizihije izuka rye atarapfa ? Hagati aho pasika yasimbuwe n’umunsi Yesu/Yezu yategetse ko bazajya bibuka urupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *