Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Abaragwa ya ADEPR Kicukiro iteguye igiterane cyo gushakira Yesu iminyago

Korali Abaragwa ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kicukiro Shell yateguye igiterane cy’ivugabutumwa giteganyijwe gutangira tariki ya 6 Ukuboza kigasozwa tarikiya 10 Ukuboza 2023.

Korali Abaragwa yatangiye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangira ari korali y’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru, nyuma iza kwitwa izina Abaragwa mu 1998. Kugeza ubu igizwe n’Abaririmbyi 80.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobozi b’iyi korali batangaje aho bageze imyiteguro y’igiterane cyiswe ‘Ibasha Gukora Live Concert’ gifite insanganyamatsiko iboneka mu Abefeso 3:20.

Ni igiterane kigamije kongera kurema ibyiringiro mu bizera bibutswa ko ibyo baba banyuramo bikomeye mu Isi Imana Ifite ububasha bwo kubitegeka. Muri iri vugabutumwa biteganjijwe ko Korali Abaragwa izafatiramo amashusho y’indirimbo nshya.

Menya byinshi kuri iki giterane cya Korali Abaragwa.

Umuyobozi wa chorale Abaragwa, Eric Iranzi, yavuze ko bateguye iri vugabutumwa ngo bahumurize imitima y’abantu bahangayikishijwe n’ibiri kubera muri iyi Si nk’intambara ndetse no guhenda kw’imibereho. Yashimangiye ko ‘Ibasha Gukora Live Concert’ ari umwanya mwiza wo gusakaza ubutumwa bubohora imitima.

Korali Abaragwa ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Amasengesho” Kuva ku wa 6-8/12/2023 ivugabutumwa rizajya ritangira saa 17h30-20h00, tariki ya 9/12/2023 ritangire saa 14h00-19h00 naho tariki ya 10/12/2023 kuva 10h00-19h00. Kugeza ubu Korali Abaragwa imaze gushyira hanze Album z’amajwi 3 n’iz’amashusho 2, ubu ikaba iri gukora kuri album y’indi y’amajwi n’amashusho.

Muri ‘Ibasha Gukora Live concert’ Korali Abaragwa izafatanya n’amakorali atandukanye arimo Korali Ebenezer ya ADEPR Karugira, Korali Abarinzi ya ADEPR Ruturusu, Korali Gibeon ya ADEPR Murambi, Korali Umuseke ya ADEPR Nyamata hamwe na Korali Shiloh ya ADEPR Muhoza yo mu Karere ka Musanze.

Muri iki giterane kandi hazaba harimo abigisha batandukanye barimo Ev Jean Paul Nzaramba, Ev Vedaste, Rev Jonathan Mutima, hamwe na Niyomugabo Anicet.

Abayobozi ba Korali Abaragwa bavuze ko Imyiteguro bayigeze kure.
Abanyamakuru bafashe Umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bwa Korali Abaragwa.
Abayobozi ba Korali Abaragwa n’Abanyamakuru batandukanye.
Reba indirimbo “Amasengesho” ya Korali Abaragwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress