Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dr.Bishop Masengo Fidele azanye Indorerwamo y’igipimo cy’ubukure bw’Umukristo

Nubona waretse kwita kw’ijambo ry’Imana rizima uzamenyeko uri kwitwara nk’umukristo utarakura mu gakiza.Iki gitondo tugize umugisha wo guhabwa impamba y’umunsi isobanura igipimo cy’ubukure bw’umukristo .

Bishop Dr .Fidele Masengo,Umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquere Gospel Church mu Rwanda umwe mu bakozi b’Imana bazwiho kugira ishyaka mu cyafasha intama aho mu kazi kenshi katoroshye aba afite bitamubuzako buri gitondo azinduka afata umwuko agacumba umutsima maze akuwutanga nk’impamba y’umunsi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga n’iz’iri torero ashumbye.

Dr Bishop Fidele Masengo ni umwe mubashumba bagira ishyaka ryo kugaburira intama ijambo ry’Imana rya buri munsi


Yifashishije ijambo ry’Imana dusanga muri 2 Timoteyo 3:16-17 uyu mushumba yakomeje asobanura iyi ntego.


Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Inyigisho nzima ni kimwe mu biranga Itorero n’abakristo bafite ubuzima.


Gusa kimwe mu bintu biranga abakristo bo muri iki gihe n’ukutiga ijambo. N’ubona uzinukwa inyigisho ahubwo ugafashwa n’ibitari ijambo ujye wibaza uko uhagaze mu gakiza.

Abantu benshi basoma inzenya uko ziresha kose, bagasoma udukoryo, n’udutekerezo ariko hagera ko bumva ijambo bikabarya mu maso no mu matwi.

Mu gitabo cy ‘Abaheburayo hari inyigisho buri wese agomba kwireberamo igira iti:
Abaheburayo 2:1-3 – Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.


Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye, twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise.

Nshuti yanjye, wabishaka utabishaka, igipimo cy’ubuzima ufite mu mwuka ukirebera ku nyigisho ubona n’uburyo uzishyira mu bikorwa. Kuva none ubyitondere birakomeye. Niba aho uri nta nyigisho, fata umwanya wibaze niba ariho wagombaga kuba!

Umunsi mwiza kuri Twese !

©️📩You can access all my daily devotions at my below Facebook page: #Bishop Dr. #Fidele #Masengo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *