Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ngoma:Ubuyobozi bw’akarere bwashimye Ev.Dr Dana Morey kubwo kwifatanya na Leta muri Gahunda ya Gira inka-AMAFOTO

Umuyobozi w’akarere Ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere yashimiye umuryango wa ALN uyobowe na Ev.Dr.Dana Morey kubwo gushimangira gahunda ya Leta ya Gira inka.

Ibi Bwana MAPAMBANO Nyiridandi yabivuze kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Werurwe 2024, ubwo yashyikirizaga TUYIZERE Samuel inka yatomboreye mu giterane cy’Ivugabutumwa n’Ibitangaza kiri kubera muri aka Karere gitegurwa n’umuryango wa ALN(a Light to the Nations) uyobowe na Evangelist Dana Morey wo mu gihugu cya Amerika.

Muri iki giterane kiri kwitabirwa n’imbaga y’abaturutse imihanda yose, bimenyerewe ko haberamo tombola aho abakitabiriye baba bashobora gutombora Inka,Frigo,Telephone,Moto n’igare.

Ubwo hakorwaga Tombola, abanyamahirwe batomboye ibintu binyuranye birimo Telephone, Igare, n’inka.


TUYIZERE Samuel w’imyaka 18 wo mu murenge wa Mutenderi wari waje gusenga niwe amahirwe yasekeye maze atombola inka nziza acinyira Imana akadiho biramurenga.
Uyu musore wari wasazwe n’ibyishimo yavuze ko yishimye cyane kuko ubu nawe yanditswe mu gitabo cy’abantu boroye inka abikesha igiterane.

Yagize ati “Byandenze, ndumva nishimye cyane, iyi nka nzayorora kandi izangeza kuri Byinshi.”

Ubwo umuyobozi w’akarere Ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere yashyigirizaga uyu musore inka yabwiye abari aho ko banejejwe n’iki gikorwa cyo gutanga inka ndetse ashimangira ko baba bashyira mu ngiro umurage wa Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame ya Gira inka Munyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati” Nk’ubuyobozi ibi biradushimisha cyane kuko binashimangira umurage wa Nyakubahwa wa Perezida wa Repulika y’u Rwanda wa Gira inka Munyarwanda. Bityo abategura ibikorwa nk’ibi Imana ijye ibaha Umugisha”.


Uwo muyobozi kandi yijeje TUYIZERE Samuel ko akarere kazakora ibishoboka byose ngo inka yahawe igere murugo neza ndetse inashakirwe ikiraro kigezweho.

Si TUYIZERE Samuel gusa amahirwe yasekeye muri iki giterane kuko TUYISHIMIRE Jean yatomboye Telephone igezweho mu gihe GASASIRAASASIRA Jean Felix yatomboye Igare.

Iki giterane cyatangiye taliki 15 Werurwe 2024, cyiri kubera mu karere Ka Ngoma mu murenge wa Sake, gikomeje kuberamo imirimo n’Ibitangaza bihambaye aho indwara zabaye Karande ziri gukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ari kumwe n’umuturage watomboye inka mu giterane cya Ev.Dana Morey mu murenge wa Sake
Evangeliste Dana Morey yasengeye abarwayi Imana ibakiza indwara zikomeye.

Bwana MAPAMBANO Nyiridandi umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije Ushinzwe iterambere ari Hamwe na Ev.Dana Morey na Pastor Dr.Ian Tumusime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *