Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rwagafiriti aribaza uko byagenda dusanze Imana ntaho ihuriye n’ubutunzi bwo ku Isi abenshi birirwa bayitezeho

Amafaranga yasimbuye Imana zose z’abantu ku buryo, n’imana isigaye icuruzwa (Karl Marx).

Nshuti bakunzi b’ibaruwa ya Rwagafiriti muraho? Narimbakumbuye, amahoro y’Imana abane namwe.

Mu minsi yashize ubwo narindi gutembera nahuye n’inshuti yanjye turicara turaganira, aho twaganiriye ku ngingo zitandukanye, ariko murabizi imwe mu ngingo ziganirwaho cyane kw’isi harimo n’imyemerere cyangwa se iyobokamana, dore ko yo ari n’ingingo akenshi buri wese aba afiteho ibitekerezo bitandukanye kubera ko Imana buri muntu afite uko ayumva bitewe n’abayimubwiye, cyangwa se ubuzima bwite yanyuzemo.

Inshuti yanjye twaraganiriye biratinda ari nako tuganira ku ngingo zitandukanye, agezaho ambwira ko ari mu bukene kandi ko amaze imyaka myinshi asengera amafaranga ariko akaba atayabona, ndetse ambwira ko anakijijwe kandi agerageza kubahiriza indangagaciro za Gikristo, kandi nanjye uko muzi arakijijwe.

Ikindi yambwiye rimwe na rimwe kimushengura umutima nuko abo basenganye bose, ibyo Imana yagiye ibasezeranya byasohoye. Wa mugani wa Annet Murava nawe yibaza icyo Imana ishingiraho isubiza.

Nkanjye Rwagafiriti rero w’umunyamakuru utaba ugenzwa na kamwe, byanteye kwibaza ikibazo kandi ndabizi ko nawe uri gusoma iyi nkuru ufite kuba ujya ukibaza, cyangwa se ukaba uzi abantu benshi bakibaza. “Ese koko Imana niyo itanga ubutunzi bw’isi ?.”

Niba ujya ugera mu rusengero, habamo umwanya witwa uwo gushima Imana ariko iyo ugereranyije usanga 70% by’abashima Imana usanga bayishima ku kintu runaka gifite aho gihuriye n’ubutunzi, ku buryo bigoye kwirengagiza ko umubare munini w’abantu baza mu rusengero baba bafite icyifuzo runaka kijyanye n’ubutunzi bashaka ko Imana ibakemurira.

Hatagira unyumva nabi sinyobewe ko Imana ikiza indwara; itanga urubyaro ndetse igatanga n’agakiza binyuze muri Yesu Kristo kubamwizera, gusa nuko uyu munsi nshaka kuvuga ku ngingo ijyanye n’ubutunzi.

Yewe uwavuga ko umuntu ukundwa n’Imana muri iki gihe, akenshi asigaye apimirwa ku ngano y’ubutunzi atunze, sinzi niba yaba yibeshye, ku buryo mu matorero amwe namwe hari umwanya utabona uri umukene nubwo waba ufite izindi mpano z’Imana.

Iki kibazo cyo kuba Imana ariyo yaba itanga ubuntunzi ku isi, ntukivugwaho rumwe n’abantu batandukanye, aho akenshi uwasenze agasubizwa ku kintu runaka akubwira ko Imana ariyo yakimuhaye, kandi koko ntiwabimuhakanya kuko aba yumva afite ibihamya by’uko Imana ariyo yamuhaye.

Gusa ku rundi ruhande hari ubwo uhura n’undi muntu nawe usenze imyaka myinshi ariko adasubizwa, akakubwira ko ibintu by’ubutunzi ntaho bihuriye n’Imana, ko icyo itanga gusa ari agakiza ibindi bintu mwene muntu mw’isi yirwariza agahirwa cyangwa se bikanga.

Umwe mu ba Pasiteri b’inshuti zanjye nagerageje kubaza kuri iyi ngingo yuko Imana ariyo yaba itanga ubutunzi bw’isi yambwiye ko usibye ko hari bamwe mu bakozi b’Imana batabwiza abayoboke babo ukuri rimwe na rimwe bagamije inyungu zabo bwite, ariko ko Imana ifite uko yagennye buri kintu cyose mw’isi nuko gikorwa.

Yagize ati “Ubundi ukuri kw’ibihari ni uku; umuntu Ushaka amafaranga arakora, ushaka kumenya arasoma, ushaka amavuta arasenga”.

Uyu mukozi w’Imana yakomeje ambwira ko nunasoma Bibiliya uzasanga ikintu Imana ishyigikira ari igikorwa umuntu akoze ariko ko ubwayo itamanura ikintu mw’ijuru ngo ikiguhe. Aha yagize ati” Imana ntishyigikira ibitekerezo byacu, ahubwo ishyigikira ibikorwa byavuye muri ibyo bitekerezo”

Yasoje ambwira ko mu isi tubamo inzira zo kubona ubutunzi ari nyinshi, ko umuntu afite no guca mu nzira mbi akayabona , ndetse ko ari nabyo bishoboka cyane kuko biranigaragaza abantu bakora ibikorwa byitwa bibi akenshi nibo bahirwa ndetse ni nabo bakire kurusha abasenga.

Nagerageje kwikoza muri Bibiliya ngo ndebe ibyanditswe icyo bibivugaho, nubwo ibyanditswe bivuga ku butunzi ari byinshi, ndetse buri wese afite kubona umuronko ushyigikira uko yumva ibintu, ariko ndagerageza gufata bicye bishoboka.

  • Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine”.(Luka:4)

Usomye neza iki cyanditswe ubonako Satani afite ububasha ku butunzi bw’isi ndetse ko abigabira uwo ashatse, kuko ubona ko na Yesu kumusubiza atamuhakanije ko ntabyo yashobora kumuha ubutunzi.

  • Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Matayo 6:33

Ese amadini n’amatorero iki cyanditswe agisobanura neza mu kuri kw’ijambo ry’Imana ?

Ntawakirengagiza ko amadini agira uruhare ruziguye mu kugena uko abantu babona ubuzima ndetse nuko bafata Imana mu mibereho yabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi bitewe n’inyigisho baba bakuye mu madini yabo.

Si rimwe si kabiri bamwe mu ba Pasiteri babwira abantu gutanga amafaranga cyangwa ibintu runaka, kugira ngo Imana ibone kugira icyo iguha, cyangwa igukorera.

Mu bihugu byacu bya Afrika aho usanga ibihugu byinshi bikiri mu nzira z’amajyambere, usanga izi nyigisho zikundwa cyane ndetse zikanasamirwa hejuru, kubera ibyifuzo n’ibibazo bitandukanye abantu baba bazanye imbere y’Imana.

Nyamara Yesu we ajya kuva mw’isi yasize avuze ko abakene bazahoraho, ndetse ko yazanywe no gukiza ubugingo bw’abantu, kurusha kubaha ubutunzi bw’isi.

Iyi mirongo yose yo mu byanditswe byera igaragaza umumaro w’ubutunzi n’amafaranga, hari n’aho Bibiliya ubwayo inenga umugabo utabasha kubona ibitunga urugo rwe ahandi ikagaragaza uko ubwenge bw’umukene buhinyurwa; Gusa ntaho tubona ko Imana ubwayo ariyo itanga ubwo butunzi ahubwo icyo itanga ni umugisha wo gushyigikira ibikorwa mwenemuntu atangiza dore ko yivugiye ngo udakora ntakarye.

Iyo uteze amatwi neza ukumva ubuhamya bw’abari abakene nyuma yaho bakaba abakire, uzasanga bakubwira ko hari ikintu batangiriyeho, kabone niyo cyaba ari gito, noneho Imana igaca inzira zo gushyigikira iryo yerekwa. (Yobu 8:7 Nubwo itangira ryawe ryari rito, Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.) Uyu muronko werekana neza ko itangira aba ari iry’umuntu, Imana igashyigikira nyuma.

INAMA YANGE: Twabwiwe byinshi ku Mana ndetse twayisomyeho byinshi bigendanye n’ubutunzi, gusa icyo dukwiye kumenya cy’ukuri ni uko Imana idashyigikira ibitekerezo ahubwo ishyigikira ibikorwa, bityo rero dukwiye gukura amaboko mu mifuka tugakora hanyuma tugasaba Imana umugisha wayo dore ko yo yamaze no kuwutwemerera binyuze muri Kristo Yesu. (Abaroma 8:32 Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *