Apostle Dr Gitwaza yagarutse mu Rwanda asaba abakristo ku tita ku ntambara n’ibirangaza Itorero-Video

Apôtre Dr.Paul Gitwaza yagarutse mu Rwanda asaba abakristo kudatinya intambara n’ibirangaza byibasira itorero anavuga ko umwaka wa 2023 uzarangirana n’amagambo mu itorero anakurira inzira ku murima umuntu wese wumva azakomeza kurangwa n’amagambo ko ibyiza yashaka irindi torero ajyamo kuko nta gaciro agifite muri Zion Temple Celebration Center. Apotre Dr.Paul Gitwaza ,Umuyobozi wa Authentic Word Ministries […]

BK Arena:Korali De Kigali yatanze Noheli ku bitabiriye igitaramo Christmas Carols 2023-Amafoto

Korali De Kigali yaraye ihembuye abitabiriye igitaramo cya “Christmas Carols” cyahuriyemo abo mu ngeri zose baturutse imihanda yose. Iki gitaramo ngarukamwaka cyabaye ku nshuro yacyo ya 10 cyabereye mu nyubako yahariwe imyidagaduro BK Arena, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023. Nk’uko bisanzwe, iki igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abarimo […]

Nyamasheke:Ku gicumbi cy’umwuka wera muri ADEPR hateguwe igiterane kizizihirizwamo Yubire y’imyaka 25 ihuriro ry’abakozi n’abanyeshuri rimaze

Mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Nyamasheke mu rurembo rwa Gihundwe, muri Paruwasi ya ADEPR Bigutu hagiye kubera igiterane gikomeye kizamara iminsi itatu kikaba kitezwe kuberamo ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Group y’abakozi n’abanyeshuri yaho yitwa Jehovah Schamah imaze ibonye izuba. Iyo uvuze ADEPR Bigutu abantu benshi mu bazi amateka y’itorero rya ADEPR bahita […]

Theo Bosebabireba yazamuye amarangamutima yabo muri Women Foundation Ministries kubera ibyo yavuze kuri Apotre Mignone Kabera

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yazamuye amarangamutima y’abanyamuryango ba Women Foundation Ministries kubera amagambo akomeye yavuze ku mushumba mukuru wabo Apotre Alice Mignone Kabera aho yavuzeko ariyo ntumwa iruta izindi mu Rwanda ndetse ko ari umubyeyi udaheza abataragiraga shinge na rugero. Ibi uyu muhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda yabivuze ku mugoroba wo […]

Meddy yinginze Imana ngo izabe hafi urugo rwa The Ben na Pamela

Kuwa Gatanu tariki 15 Ukuboza nibwo The Ben yasabye anakwa Pamela mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare. Umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye The Ben wasabye akanakwa Uwicyeza Pamela bamaze imyaka ine bakundana. Abinyujije kuri Instagram, Meddy yabwiye The Ben ko atewe ishema no kuba yateye intambwe yo gushinga urugo. Meddy kandi […]

Rwagafiriti aribaza uko byagenda dusanze Imana ntaho ihuriye n’ubutunzi bwo ku Isi abenshi birirwa bayitezeho

Amafaranga yasimbuye Imana zose z’abantu ku buryo, n’imana isigaye icuruzwa (Karl Marx). Nshuti bakunzi b’ibaruwa ya Rwagafiriti muraho? Narimbakumbuye, amahoro y’Imana abane namwe. Mu minsi yashize ubwo narindi gutembera nahuye n’inshuti yanjye turicara turaganira, aho twaganiriye ku ngingo zitandukanye, ariko murabizi imwe mu ngingo ziganirwaho cyane kw’isi harimo n’imyemerere cyangwa se iyobokamana, dore ko yo […]

Dr.Rick Warren: Imiterere y’umuyobozi Imana ikoresha(Part 1)

Icyerekezo cy’itorero ntikizigera gikura ngo gisumbe icyerekezo cy’umuyobozi waryo. Buri kintu cyose kiza kigerwaho mu isi byanze bikunze kiba gifite umuntu ugihagarariye kugira ngo kibashe kugera ku ntego zacyo, uko ni nako bimeze ku matorero, aho amatorero amwe akura ayandi aho gukura akagwingira cyangwa akagenda asubira inyuma. Maze gusoma igitabo cya Dr.Rick Warren cyitwa”Ubuyobozi nyakuri”akaba […]

Rev.Dr.Antoine Rutayisire na Rutanga Rwamaboko bagiye impaka zikomeye ku Mana y’u Rwanda

Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje ko ibibazo Abanyarwanda bagize bituma bahora mu mwiryane ushingiye ku myizerera, ari uko usanga hari abanze kugira uruhande rw’imyizerere bafata. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube witwa Connection TV aho yari yahujwe n’Umupfumu Rutangarwamaboko basobanura ku kwemera n’imigirire bishingiye ku Imana y’i Rwanda. Pasiteri Rutayisire yagize ati “Ikibazo twagize […]