Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

BK Arena:Korali De Kigali yatanze Noheli ku bitabiriye igitaramo Christmas Carols 2023-Amafoto

Korali De Kigali yaraye ihembuye abitabiriye igitaramo cya “Christmas Carols” cyahuriyemo abo mu ngeri zose baturutse imihanda yose.

Iki gitaramo ngarukamwaka cyabaye ku nshuro yacyo ya 10 cyabereye mu nyubako yahariwe imyidagaduro BK Arena, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023.

Nk’uko bisanzwe, iki igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abarimo Abakirisitu Gatolika baturutse hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi mu ngeri zitandukanye.

Uretse Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Kardinali Kambanda, iki gitaramo cyitabiriwe kandi n’abihayimana mu byiciro bitandukanye ndetse na Myr Jerome Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uri mu Kiruhuko cy’Izabukuru.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye harimo; Dr Ntezilyayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nsanzabaganwa Monique, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi , Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madame Kayisire Solange n’abandi benshi.

Atangiza iki gitaramo, Kardinali Kambanda yifashishije amagambo yo muri Luka 2:1, maze avuga ko Noheli ari impamvu y’ibyishimo bikomeye kuko ari inkuru nziza y’umukiza ‘wavukiye kudukiza ibitubuza amahoro indunduro yacu ikaba urupfu’.

Ati ‘‘Ni yo mpamvu Chorale de Kigali ifata umwanya nk’uyu ikadutegurira igitaramo nk’iki kandi natwe tukacyitabira kugira ngo tubashimire cyane.’’

Ikigera ku rubyiniro, abacuranzi babanje kugorora no kuzibura ibicurangisho bitandukanye ndetse Chorale de Kigali iririmba indirimbo eshatu “Ave Maria”, “Usa n’izuba” na “Ibisiza n’Imisozi” byasaga no kugorora amajwi.

Mu gice cya mbere, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyespanyol n’Ikilatini.

Ni icyiciro cyayobowe n’abaririmbyi barimo abafite amajwi meza ya ‘soprano’ nka Rosine Mujawimana na Jessica Fonzi. Abaririmbye Alto ni Germaine Utembinema, mu gihe abaririmbyi ba Tenor ari Eric Manishimwe ndetse na Sixte Ambika na Isaac Gatashya baririmba ‘bass’.

Baririmbye bacurangiwe n’abacuranzi Sebastian Dakey, Thierry Ishimwe na Dr. Fabrice Mugisha.

Mu gice cya Kabiri, Chorale de Kigali yaserukanye umuzingo wihariye ugendanye n’ibihe by’iminsi mikuru. Umuzingo wiswe Messiah.

Ni umuzigo wari ugizwe n’indirimbo zanditswe n’Umudage George F. Handel ndetse ukubiyemo ubutumwa bw’ubuhanuzi ku buzima bwa Yezu Kirisitu.

Nyuma yo kuririmba umuzingo wa Handel, Chorale de Kigali yagaragaje irerero ryayo ryiganjemo abana biga mu Ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi (ESB Kamonyi). Ni abana batozwa umuziki n’umutoza w’abacuranzi ba Chorale de Kigali, Tunezerwe Pacifique.

Iri Rerero ryaririmbye indirimbo zirimo “Jingle Bells”, “Twige Muzika”, “La Conta”, “You raise me up” na “Colombe ivre”.

Mu gihe bamaze ku rubyiniro, abana bato ba Chorale de Kigali beretswe urukundo mu ndirimbo zose baririmbye.

Bashimishije abitabiriye igitaramo binyuze mu majwi yabo y’umwimerere ndetse n’uburyo banyuzagamo bakanyeganyega mu buryo bubereye ijisho.

Bageze ku ndirimbo nka “Twige Muzika”, “La Conta” na “Colombe ivre” bafatanya na benshi kuziririmba ndetse bamwe barahaguruka mu kubereka ko babari inyuma.

Iyi ndirimbo “Twige Muzika” yakoze ku marangamutima y’abitabiriye iki gitaramo, bafatanya n’aba bana kuyiririmba, ari nako bagaragariza aba bana urukundo babakomera amashyi.Aba bana bayiririmbanye ubuhanga buhanitse cyane ko babaga baririmba mu manota bize neza.

Abana bato ba Chorale de Kigali, baririmbye indirimbo ‘Jingle bells’ ikunze kwifashishwa mu gihe cyo kwizihiza Noheli. Ni indirimbo yahimbwe na James Lord Pierpont mu myaka ya 1857.

Irerero rya Chorale se Kigali ryavuye ku rubyiniro rimaze guhagurutsa imbaga y’abari bitabiriye igitaramo, ndetse na Chorale de Kigali igaruka yunga mu ryabo.

Nyuma y’iki gice, Chorale de Kigali yagarutse ku rubyiniro iririmba indirimbo ziganisha ku bihozo bya Noheli, zirimo; “Jesu, Joy of man’s desiring”, “O Chrisymas tree”, Ding dong merrily on high”, “Ab’ijuru baririmba”, “O Come all ye faithful”, Noheli Umwana w’Umwami yavutse”, “Mary’s by Child” na “Bound for the promised land”.

Izi ndirimbo zishimiwe cyane gusa bigeze ku ndirimbo “Ab’ijuru baririmba” yanditswe na Isaac Gatashya na Dieudonné Murengezi, ndetse n’indirimbo “Mary’s by child” yanditswe Boney M. abari bitabiriye bose barahaguruka.

Mu cyiciro cya nyuma gisoza igitaramo, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zirimo “UCL Anthem”, “Singizwa Nyagasani”, “Niringiye wowe”, “Que ma bouche chante ta louange”, “Tunga Mira”, “Everything (Amen)”, “Muze mwese dushimire Imana” na “Hakuna mungu kama wewe”.

Ni igice cyahagurukije abantu kuva gitangiye kugeza gisoje gusa bigeze ku ndirimbo “Muze mwese dushimire Imana” yahimbwe na Fabien Hagenimana ndetse na “Hakuna Mungu kama wewe” yanditswe na Modest Morgan biba akarusho.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali itegura ikanakora ibitaramo bya Christmas Carols byo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni ibitaramo byakomeje kugenda byaguka mu bijyanye n’imitegurire yabyo ndetse n’ubwitabire kuko byatangiye bibera ahantu hato ariko kuri ubu bisigaye byitabirwa n’abakabakaba abantu ibihumbi 10, bajya muri BK Arena.

Nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, intumbero ni ukuba Orukesitiri ku buryo u Rwanda ruzajya ruterwa ishema no kuba rufite Chorale de Kigali.

Asoza iki gitaramo, Antoni Kardinali Kambanda yifurije Abanyarwanda bose Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire 2024.

Yanaboneyeho no gusengera abitabiriye igitaramo anabasabira ku Mana kuzagera mu mwaka utaha mu mahoro.

Ati “Ukomeze utwambutse, tuzagere umwaka utaha. Turagusaba kugira ngo ubutumwa bwa Noheli bw’amahoro, urukundo n’ubuvandimwe, tubwakire kandi tube abahamya barwo hose kugira ngo ingoma yawe y’amahoro igende iganza hose.’’

Igitaramo cya Chorale de Kigali cyashyizweho akadomo haririmbwa indirimbo “Chiquitita” ya Abba. Ni indirimbo yayoboye izindi mu zasabwe n’abakunzi ba korali ku mbuga nkoranyambaga.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bayiririmbye ni Rosine Mujawimana, Germaine Utembinema na Simbi Ndizihiwe Yvette.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki Gitaramo:

Aho abantu binjirira hari uruvunganzoka rw’abantu.
Ubwiza bwa BK ARENA yakiriye iki gitaramo
Korali De Kigali yaserutse mu myambaro myiza cyane.
Antoni karidinali Kambanda atangiza iki gitaramo yifurije abantu Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2024
Karidinali kandi yasabiye amahoro abatuye Isi bose.
Abacuranzi ba Korali de Kigali.
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki Gitaramo.
Abasheshe akanguhe nabobari babucyereye muri iki gitaramo.
Imiryango yafataga amafoto y’urwibutso
Abera n’abirabura bitabiriye iki gitaramo cya Korali De Kigali.
Urubyiruko na rwo ntirwatanzwe n’iki gitaramo.
Igice cya nyuma cy’Indirimbo Korali De Kigali yaririmbye cyaranzwe no kubyinira Imana
Abana batozwa na Korali De Kigali bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo.
Abanyacyubahiro mu byiciro bitandukanye bari bitabiriye iki gitaramo.
Perezida wa Korali De Kigali yashimiye abantu bose bagize uruhare muri iki gitaramo, anizeza abakunzi ba De Kigali ko iki gitaramo kizahora kiba ngarukamwaka.

Kanda hano urebe Amafoto Yose yaranze igitaramo Christimas Carols cya Korali De Kigali.

AMAFOTO: NZIYAVUZE ISRAEL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *