ADEPR Remera bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abihayimana barebereye

ADEPR Remera bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abihayimana barebereye

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko hakiri ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko itorero rigifite urugendo runini rwo gukomeza kwigisha abakristo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2024, ubwo muri ADEPR Remera bibukaga ku nshuro ya 30 abari abakristo bayo n’abari […]

Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho

Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho

Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yo kwizigama kw’abakristo baryo, hashimirwa Itsinda ryo mu Karere ka Rwamagana ryizigamye agera kuri miliyoni 57 Frw mu mwaka umwe. Hashize umwaka ADEPR itangije igikorwa cyo kwizigama mu matsinda; cyatangijwe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwizigama, bakagurizanya ndetse bakiteza imbere […]

I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro

I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro

Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yatangaje ko abakristo b’iki gihe bakwiye kurema ububyutse butuma abantu benshi bamenya Kristo, bakabona guhabwa imbaraga z’umuriro zituma Imana ibakoresha ibitangaza no kugarura intama zazimiye. Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kumenyekanisha igiterane ngarukamwaka Christ Kingdom Embassy isanzwe ikora cyiswe ‘Fresh Fire’ bisobanuye ‘umuriro mushya’, giteganyijwe kuba muri […]

Kwibuka30:Abanyamadini bahawe umukoro mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda (Amafoto)

Kwibuka30:Abanyamadini bahawe umukoro mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda (Amafoto)

Abanyamadini basabwe kurushaho kwigisha abayoboke babo no gushyiraho uburyo bwo gufasha abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwirega no gusaba imbabazi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bukomeze busagambe. Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 26 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abayobozi, abakozi n’abandi banyamuryango b’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda […]

EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside

EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose. Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 […]

Bishop Harerimana J. Bosco yatangije Igiterane “Humura Yesu arakiza”, Apostle Francis Musili atangazwa n’uko yakiriwe (Amafoto+Video)

Bishop Harerimana J. Bosco yatangije Igiterane “Humura Yesu arakiza”, Apostle Francis Musili atangazwa n’uko yakiriwe (Amafoto+Video)

Muri iki gitondo cyo ku wa 24 Mata 2024, Igiterane “Humura Yesu arakiza 2024 ” mu Itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyatangijwe ku mugaragaro na Bishop Harerimana Jean Bosco, Umushumba Mukuru w’iri torero wabwiye abacyitabiriye ko abazakibamo iminsi yacyo yose bazahura n’Imana kuko ifite umugambi wo kubakiza […]

Gicurasi y’uruhurirane rw’ibitaramo: Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?

Gicurasi y’uruhurirane rw’ibitaramo: Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?

Muri iyi minsi usanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana warafashe interandende mu rw’imisozi igihumbi bitewe n’abasanzwe bawukora bazamuye urwego rwabo ndetse bakaniyongera. Muri uko kwiyongera ndetse no gutunganya ibihangano byabo neza, bitumabikundwa, ndetse n’ibyo bateguye birimo ibitaramo bikitabirwa hagamije kwaguraubutumwa bwiza. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitaramo biteganyijwe kuba mu kwezi kwaGicurasi, ndetse tunareba […]

Imana itanze ihumure: Apôtre Paul Gitwaza yaremye agatima abugarijwe n’ibibazo

Imana itanze ihumure: Apôtre Paul Gitwaza yaremye agatima abugarijwe n’ibibazo

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yahumurije abantu bari guca mu bibazo bitandukanye, ababwira ko Imana yumvise gutaka kwabo, ikaba imanuwe no kubatabara. Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official”, aho yari […]

Ibyo yampanuriye ni ubusa, ashobora no kuba anywa ibisindisha- Mama Sava yasubije Prophet Akim

Ibyo yampanuriye ni ubusa, ashobora no kuba anywa ibisindisha- Mama Sava yasubije Prophet Akim

Munyana Analisa uzwi nka Mama Sava muri Filimi y’Uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko Prophet Akim wamuhanuriye kurongorwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, ibyo yavuze ari ubusa, yongeraho ko ashobora no kuba anywa ibisindisha. Mama Sava yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’. […]

AEE: Abasaga 600 bahembukiye mu gitaramo“Kubaho ni Yesu’’cyabwirijwemo na Rev. Rutayisire (Amafoto)

AEE: Abasaga 600 bahembukiye mu gitaramo“Kubaho ni Yesu’’cyabwirijwemo na Rev. Rutayisire (Amafoto)

Abantu basaga 600 bitabiriye Igitaramo “Kubaho ni Yesu’’ banyuzwe n’indirimbo n’ubutumwa bwiza bagaburiwe binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana z’abahanzi n’amakorali atandukanye. Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2024, cyabereye muri UR Rukara campus, Ishami ry’Uburezi. Cyateguwe bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa African Evangelistic Enterprise (AEE) Rwanda umaze iminsi ukorera ivugabutumwa hirya no […]