Byarandenze mbwiwe ko Pentecote nzayizihiriza ku gicumbi cy’umwuka muri ADEPR-Theo Bosebabireba

Byarandenze mbwiwe ko Pentecote nzayizihiriza ku gicumbi cy’umwuka muri ADEPR-Theo Bosebabireba

Umuhanzi Theo Bosebabireba yerekeje mu karere ka Rusizi aho yitabiriye igiterane cya Pentecote kizabera muri Stade y’aka karere cyateguwe n’ururembo rwa ADEPR Gihundwe aho kuriwe abona ko ari umugisha ukomeye kuba uyu munsi mukuru agiye gutaramana n’abanya Gihundwe dore ko muri uru rurembo habitse amateka y’itangira ry’itorero ndetse no kuba umwuka wera ariho yamanukiye bwa […]

Umunyamakuru Gilbert Gatete yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo

Umunyamakuru Gilbert Gatete yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo

Gilbert Gatete wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda yinjiye mu bwanditsi aho ari kwitegura kumurika igitabo cye cya mbere yise “Ubuzima mu mboni y’Umuremyi.’’ Inkuru iri muri iki gitabo ihishura intego ya Yesu Kristo ku muntu, ko ari muri we inyokomuntu yose yagombaga guhishurirwa inkomoko nyakuri, ngo bitume abantu babaho bihuye neza n’umugambi Imana […]

Rev. Ndayizeye, Rev. Rutagarama bayobora ADEPR na Barore wa RBA, bagiye guhabwa impamyabumenyi muri Tewolojiya

Rev. Ndayizeye, Rev. Rutagarama bayobora ADEPR na Barore wa RBA, bagiye guhabwa impamyabumenyi muri Tewolojiya

Nk’uko bikubiye mu mabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), aho avuga ko byibura buri mushumba ushumbye itorero runaka akwiye kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bigendanye na Tewolojiya, bamwe mu bashumba batangiye gukurikirana amasomo y’izi nyigisho muri kaminuza zitandukanye. Abayobozi b’amatorero mu Rwanda barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe na Rev. […]

Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri! Prosper Nkomezi yamuritse alubumu ebyiri ingunga

Ibuye rimwe ryishe inyoni ebyiri! Prosper Nkomezi yamuritse alubumu ebyiri ingunga

Umuhanzi Prosper Nkomezi yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyo kumurika alubumu ebyiri cyabereye mu ihema rya Camp Kigali. Igitaramo cya Prosper Nkomezi yise ‘Nzakingura Live Concert’ cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024. Uyu muhanzi yakimurikiyemo alubumu ebyiri zirimo ‘Sinzahwema’ na Nyigisha’ amaze iminsi akoraho. Abacyitabiriye batashye bahembutse kubera umuziki n’indirimbo zinyura umutima […]

Bugesera: Hateguwe Umugoroba wo gusengera Igihugu wiswe “Nyamata Evening Prayer”

Bugesera: Hateguwe Umugoroba wo gusengera Igihugu wiswe “Nyamata Evening Prayer”

“Nyamata Evening Prayer“ ni igikorwa gikomeye cyateguwe n’abanyamadini bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, mu ntego yo gusengera u Rwanda n’itorero ry’Imana muri rusange. Uyu muhuro wiswe “Nyamata Evening Prayer“ uzaba ku Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, kuva saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Izitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Murenge […]

Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend

Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend

Impera z’icyumweru ni bimwe mu bihe abantu bishimira, cyane abakora iminsi itanu mu cyumweru, bitewe n’uko baba bagiye mu kiruhuko cy’iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku cyumweru. Ababa baruhutse bakenera ibibaruhura mu mutwe birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo. Kuri ubu tugiye kurebera hamwe indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda, bashyize […]

ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi

ADEPR yashimye Inkotanyi zagobotoye u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yashimye Imana ku bw’Ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. Ibi Rev. Ndayizeye Isaïe yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abaguye mu Karere ka Gicumbi. Iki gikorwa cyabereye mu Itorero Kabira riri mu Murenge […]

Papa Francis yaganiriye n’umuyobozi w’Umuryango wa Gakondo muri Guinée

Papa Francis yaganiriye n’umuyobozi w’Umuryango wa Gakondo muri Guinée

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yakiriye mu biro bye i Vatican, Mundiya Kepanga, Umuyobozi w’Umuryango Gakondo mu Karere ka Tari i Papua muri Guinée, amwemerera ko azagirira uruzinduko mu gihugu cye. Mundiya Kepanga uyobora Umuryango Gakondo Papouasie-Nouvelle muri Guinée, yamenyekanye cyane bitewe n’ibikorwa bitandukanye akora, birimo ibiganiro atanga mu mashuri, gukorwaho […]

Ap. Dr. Paul Gitwaza yavuze ibintu 4 abakristo bihariye

Ap. Dr. Paul Gitwaza yavuze ibintu 4 abakristo bihariye

Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavuze ibintu bine bifitwe n’abakristo gusa, abandi bantu batangira amahirwe yo kubona. Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official” aho asanzwe atambutsa n’izindi zitandukanye. Yatangiye avuga […]

Kigali: Abanyamadini bijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora

Kigali: Abanyamadini bijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda bagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ko biteguye gufasha mu migendekere myiza y’amatora binyuze mu kwigisha abayoboke bayo mu nsengero. Ibyo babigarutseho ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiraga ibiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo iz’ibanze, abafatanyabikorwa n’abanyamadini. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko nk’itorero bifuza ko […]

Powered by WordPress