Umuyobozi wa Authentic World Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yavuze ibintu bine bifitwe n’abakristo gusa, abandi bantu batangira amahirwe yo kubona.
Apôtre Paul Gitwaza yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri Shene ye ya YouTube “Dr Paul Gitwaza Official” aho asanzwe atambutsa n’izindi zitandukanye.
Yatangiye avuga iyo usomye Bibiliya usangamo ko Abayuda bafite amahirwe aruta ayandi moko, kubera ko ari abantu Imana yahamagaye ibagira abantu bakomeye gusumba Andi moko yose.
Yagize ati “Nta wundi muntu, nta bundi buryo, umuntu yareshya n’abayuda uretse gusa k’umuntu uri muri Yesu Kristo”.
Apôtre Paul Gitwaza yakomeje avuga ko Yesu Kristo ariwe wenyine utuma umuntu aronka imigisha yari yihariwe n’abayuda gusa.
Gitwaza yifashishije amagambo ari mu Gitabo cy’Abagalatiya (3: 28-29) yavuze ko muri Kristo nta Muyuda cyangwa Umugiriki, nta mugabo cyangwa umugore, ahubwo twese turi bamwe.
Uyu mushumba yasoje avuga inyungu enye abakristo babonera muri Yesu, aho yagize ati “Inyungu ya mbere ni uko muri Yesu Kristo nta byiciro bibamo, kuko nta mukire cyangwa umukene.”
“Ikindi Yesu Kristo yadukoreye ni uko kuri ubu dufite amahirwe angana nay’abayuda, Kandi mu busanzwe ntago byari kuzashoboka. Ku bizeye Yesu Kristo bafite Data umwe wo mu mwuka n’ubwoko bw’abayuda ariwe Aburahamu. Mu bizeye Yesu Kristo ubu dufite imigisha ingana, aho imigisha Abayuda bafite nabo baba bayifite.”
Apôtre Gitwaza yasabye abantu batarakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza ko babasha gutera intambwe yo kumwakira mu buzima bwabo kugira ngo baronke imigisha ibonerwa muri we.