Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Batanze impano zishyitse! Indirimbo ziramya zakwinjiza muri weekend

Impera z’icyumweru ni bimwe mu bihe abantu bishimira, cyane abakora iminsi itanu mu cyumweru, bitewe n’uko baba bagiye mu kiruhuko cy’iminsi ibiri, ku wa Gatandatu no ku cyumweru. Ababa baruhutse bakenera ibibaruhura mu mutwe birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo.

Kuri ubu tugiye kurebera hamwe indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda, bashyize hanze muri iki cyumweru, zibinjiza mu buryohe bwa weekend banezererewe Imana.

Impano ya Bosco Nshuti

Indirimbo ‘Impano’ ya Bosco Nshuti, ni imwe mu nshya zasohotse muri iki cyumweru. Iyi ndirimbo uyu muhanzi aba avugamo ko Yesu ari we mpano yonyine yari ikwiriye Isi. “Yesu ni we mpano yonyine ikwiriye, Isi yabonye, Imana yamuduhanye n’ibindi byose.”

Heri Taifa ya Gisubizo Ministries

Itsinda Gisubizo Ministries rimaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, riri mu yashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru ryise ‘Heri Taifa’ bisobanuye ‘Igihugu cy’Umunezero.’

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, irimo ubutumwa buvuga ko Imana yakoze ibiruta cyane ibyo umwana w’umuntu yatekereza, bongera ko ubwiza bwayo, ibitangaza ikora nta wundi yagereranwa nayo.

Bati “Tuzamamaza ubudahemuka bwawe, nta n’umwe wagereranwa na we, wakoze ibitangaza byinshi, tuzaririmba iteka ryose.”

Yesu Kristo

Yesu Kristo ni indirimbo y’Umuramyi Fortran Bigirimana ukomoka mu Burundi. Iyi ndirimbo ifite iminota igera mu 10, yakorewe mu Rwanda ubwo uyu mugabo utuye mu Bufaransa yahakoreraga igitaramo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

By’umwihariko, iyi ndirimbo aba aririmbamo uburyo izina rya Yesu Kristo ari ryiza, rihembura ndetse riruta ayandi mazina.

Iriba

Indirimbo ‘Iriba’ ni iy’umuhanzi Manzi Lucien, na we winjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo ye ya mbere, uyu muhanzi wari umenyerewe mu gufasha abandi, yayikoranye n’Itsinda ry’abaramyi James na Daniella.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmba asaba Imana ko “Ndashaka ko umbambire ihema, kuri ya soko y’amaraso, kuri rya riba riva mu ijuru, nongere nyweho mpinduke mushya.”

Inshuti magara

‘Inshuti magara’ ni indirimbo ya mbere y’umuhanzi Joshua Manimpa ukomoka mu Burundi. Uyu musore na we ni imwe mu mpano zinjiye mu muziki uhimbaza Imana, nyuma y’uko yari asanzwe azwiho gukorera abandi indirimbo mu buryo bw’amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *