Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kigali: Abanyamadini bijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora

Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda bagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ko biteguye gufasha mu migendekere myiza y’amatora binyuze mu kwigisha abayoboke bayo mu nsengero.

Ibyo babigarutseho ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiraga ibiganiro n’inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zirimo iz’ibanze, abafatanyabikorwa n’abanyamadini.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko nk’itorero bifuza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azagenda neza kandi biteguye gufasha abayoboke bayo kuzayagiramo uruhare.

Yakomeje ati “Twishimira ko igikorwa cy’amatora mu Rwanda kiba cyishimiwe n’abantu bose ku buryo usanga abantu bose baba bategereje umunsi w’amatora ko ugera. Hariho umwanya tugira wo gutanga amatangazo y’ibizakorwa mu nsengero, mu kiliziya no mu misigiti. Tugira amaradiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga dukoresha ibyo byose numva ari uburyo bwakifashishwa kugira ngo abayoboke bacu bazitabire amatora.”

Yasabye ko hazabaho umunsi wihariye wazahurizwaho amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe ubutumwa bukwiye bushobora gutangwa muri yo ku bayabarizwamo bujyanye n’amatora.

Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wungirije mu Itorero Presbyterienne mu Rwanda, Rev. Jolie Kandema, yashimangiye ko amatorero afite runini mu Banyarwanda kuko abayarimo bagize umubare munini w’abazatora bityo ko ari ingenzi kugaragaza umusanzu wabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Alliance Evangelique mu Rwanda, Bishop Esron Maniragaba, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 amadini yifatanyije n’umujyi kandi byatanze umusaruro mwiza.

Ati “Muri Covid-19 twifatanyije n’Umujyi wa Kigali kandi twese imihigo, ndahamya ntashidikanya ko ibi na byo bitatunanira.”

Uwari uhagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Sheikh Dawudi Rushokaninkindi, yagaragaje ko muri Islam batangiye gutanga ubwo butumwa kandi bazakomeza kubikora, anizeza ko abayoboke ba Islam mu Rwanda bazitabira amatora.

Ku rundi ruhande, Pasiteri Uwumuremyi Jean Leopord wari uhagarariye Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi akaba n’Umuyobozi ushinzwe Abapasiteri muri iryo torero yijeje ko ubutumwa bwo gukangurira abayoboke babo kwitabira amatora agomba kubugeza ku bandi kugira ngo butambutswe.

Ati “Turabizeza ko mu matorero yacu nubwo aha ngaha ytuhaje ku rwrego w’umujyi wa Kigali ariko nk’uhagarariye abapasiteri mu Rwanda mbasha no kubigeza ku bandi ku buryo ubu butumwa bugomba kugera hose.”

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye kuko abayoboke babo babumvira bityo ko mu myiteguro y’amatora babigizemo uruhare yazagenda neza kurushaho.

U Rwanda ruteganya amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yahujwe azaba ku wa 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu mu gihe muri Diaspora bazaba batoye ku wa 14 Nyakanga.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yasabye ubufatanye mu gukangurira abaturage imigendekere myiza y’amatora

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yijeje ubufatanye mu migendekere myiza y’amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *