Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bugesera: Hateguwe Umugoroba wo gusengera Igihugu wiswe “Nyamata Evening Prayer”

“Nyamata Evening Prayer“ ni igikorwa gikomeye cyateguwe n’abanyamadini bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, mu ntego yo gusengera u Rwanda n’itorero ry’Imana muri rusange.

Uyu muhuro wiswe “Nyamata Evening Prayer“ uzaba ku Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, kuva saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Izitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera n’abandi batumirwa banyuranye.

Mu kiganiro na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Umuhuzabikorwa wa “Nyamata Evening Prayer“, Pasiteri Rugambwa Emmy, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego wo gusengera u Rwanda. Ati “Ni gahunda yo gusengera Umurenge wacu, Akarere n’Igihugu muri rusange”.

Pasiteri Rugambwa ukorera umurimo w’Imana mu Itorero EENR Nyamata, yakomeje avuga ko iki gikorwa kizitabirwa n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye: Inzego z’amatorero n’amadini, Inzego za Leta, Inzego z’abikorera (PSF) na Sosiye sivile.

Yavuze ko ibikorwa bizakorwa muri “Nyamata Evening Prayer“ harimo “Gusengera u Rwanda no kugaragaza uruhare rw’amatorero n’amadini mu iterambere ry’Igihugu”.

Ni amasengesho azaba afite insanganyamatsiko ivuga ngo “Umuyobozi ugeza ku bo ayoboye impinduka nziza”, ni ukuvuga ‘Ubuyobozi bukorera abandi’ (Servant leadership).

Pasiteri Rugambwa Emmy usanzwe ari n’Umukozi w’Akarere ka Bugesera, avuga ko bishimira cyane “uruhare rw’amatorero n’amadini mu bikorwa bakoze mu guhindura ubuzima bw’abaturage”, akaba asanga bakwiriye kubikomeza ari nayo mpamvu bateguye iki gikorwa.

Avuga ko umusaruro biteze muri “Nyamata Evening Prayer“ ari ukongera ubumwe n’ubufatanye hagati y’abanyamadini n’inzego za Leta. Aragira ati “Umusaruro witezwe ni ubufatanye bw’amadini n’amatorero n’inzego za Leta mu iterambere ry’igihugu”.

Ibyihariye kuri Pasiteri Emmy Rugambwa uri ku ruhembe rw’abari gutegura “Nyamata Evening Prayer“

Pasiteri Emmy Rugambwa akorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda (EENR) mu Ishami rya Nyamata mu Bugesera ndetse ni Umuvugizi Wungirije waryo. Amaze igihe kinini ari umukristo kuko yakiriye agakiza mu 2002.

Yabaye umupasiteri usanzwe mu mwaka wa 2016, aza gusengerwa kuba umushumba mu mwaka wa 2017. Yashatse umugore mu mwaka wa 2016, ashakana na Tegemeya Aurore Rugambwa, bakaba bafitanye abana batatu. 

Uretse umurimo w’Imana, Pasiteri Rugambwa afite indi mirimo inyuranye yakoze muri Leta.

Yabayeho umwarimu igihe cy’umwaka umwe, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari imyaka 5, aba umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere (Land Administrator) mu gihe cy’imyaka 5 ndetse aba Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka w’Umusigire (Director of One Stop Center Bugesera) mu gihe cy’umwaka umwe.

Pasiteri Rugambwa Emmy yabaye kandi Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere w’Umusigire mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu akora nk’Umunyamategeko w’Ibiro by’Ubutaka mu Karere ka Bugesera (One Stop Center Lawyer).

Pasiteri Ruhambwa wari inkingi mwikorezi mu giterane Ev. Dana Morey yakoreye mu Bugesera mu 2023, ni umushumba akabifatanya n’izindi nshingano “kuko Imana yampamagaye n’ubundi nkora akazi kandi ntabwo yigeze imbwira ngo nkareke ubwo nibimbwira nzayumvira”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *