Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Mutoni wa Ennihakore Miracles Church yatumiye Titus,Bosebabireba,Gahongayire, Rev.Rutayisire n’abandi mu giterane cy’iminsi 21

Itorero Ennihakore Miracles Church Havest Christian riyoborwa na Pasiteri Umutoni Joseline ryateguye igiterane cy’iminsi 21 cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye.

Iki giterane cy’amasengesho cyiswe “Senga birahinduka” kikaba cyatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 03 ugushyingo 2023. Cyatumiwemo abahanzi bakunzwe kandi bafite amazina aremereye muri Gospel ndetse n’abavugabutumwa bafite impano y’ijambo ry’Imana ndetse n’impuguro baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

Iki giterane kizajya kibera mu nyubako y’Inkundamahoro iherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi ku izina rya Nyabugogo.

Abajijwe intego y’iki giterane, Pastor Umutoni Joseline yabwiye itangazamakuru ko cyateguwe hagamijwe gusengera impinduka mu buzima bw’abantu bikazakorwa mu gihe cy’iminsi 21 hagamijwe kongera kwegerana n’Imana.

Intego y’iki giterane izagendera ku ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Esiteri 9:11, rigira riti “Abayuda bica abanzi babo ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa.’’ “Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari igihe cyiza cyo kwegerana n’Imana ndetse no kubohorwa ingoyi nk’uko umuririmbyi wa 105 mu ndirimbo z’agakiza yaririmbye ati: “Yambohoye ingoyi zose nari mfite, Halleluiah nsigaye ndirimba Yesu”.

Abakunzi ba Gospel bazagira umugisha wo gutindana n’Imana kuva kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba, mu minsi yose kigiye kumara. Amb. Dr. Charles Murigande na Rev Dr Antoine Rutayisire wahoze ari Umushumba wa Paruwasi Angilikani ya Remera, bazwiho kubwiriza ijambo ryuje ubuhanga ndetse n’ubwenge, ni bamwe mu bazabwiriza muri iki giterane.

Past Mutoni Joseline umushumba w’itorero rya Ennihakole Miracles church ryateguye iki giterane uzwiho impano y’impuguro n’impanuro nawe akaba ari mu bategerejwe muri iki giterane. Hakurya y’amazi naho hazaturuka Pst. David uzaturuka mu Burundi mu gihe Prophet Jean Paul wo muri Kenya nawe ari mubatumiwe.

Abakunzi bo kuramya no guhimbaza Imana nabo bakaba barashyizwe igorora dore ko Thacien Titus azaba ahabaye mu ndirimbo zirimo “Mpisha mu mababa”, “Uzaza ryari Yesu”, “Aho ugejeje ukora”, “Impanuro” ndetse n’izindi. Theo Bosebabireba nawe azaba ahabaye muri za ndirimbo ze zirimo “Ikigeragezo”, “Ikiza urubwa”, “Bosebabireba”, “Soko Imara inyota”, iki giterane kandi kizaba kirimo umuramyi Aline Gahongayire.

Biteganyijwe ko ubwo iki giterane kizasorezwa kuri Maison des Jeunes Kimisagara kuwa 24 Ukuboza 2023.

Aba baririmbyi bose n’abandi venerate iyobokamana ko bazitabira iki giterane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *