ADEPR Remera bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abihayimana barebereye
Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko hakiri ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko itorero rigifite urugendo runini rwo gukomeza kwigisha abakristo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2024, ubwo muri ADEPR Remera bibukaga ku nshuro ya 30 abari abakristo bayo n’abari […]
Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho
Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yo kwizigama kw’abakristo baryo, hashimirwa Itsinda ryo mu Karere ka Rwamagana ryizigamye agera kuri miliyoni 57 Frw mu mwaka umwe. Hashize umwaka ADEPR itangije igikorwa cyo kwizigama mu matsinda; cyatangijwe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwizigama, bakagurizanya ndetse bakiteza imbere […]
I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro
Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yatangaje ko abakristo b’iki gihe bakwiye kurema ububyutse butuma abantu benshi bamenya Kristo, bakabona guhabwa imbaraga z’umuriro zituma Imana ibakoresha ibitangaza no kugarura intama zazimiye. Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kumenyekanisha igiterane ngarukamwaka Christ Kingdom Embassy isanzwe ikora cyiswe ‘Fresh Fire’ bisobanuye ‘umuriro mushya’, giteganyijwe kuba muri […]
Abanyempano 6 batoranyirijwe kwinjira muri Rwanda Gospel Star Live mu Majyepfo
Abahanzi batandatu bafite impano y’ahazaza mu muziki uhimbaza Imana batoranyirijwe kwinjira mu Irushanwa “Rwanda Gospel Stars Live season 2” mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryahakorewe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024. Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Huye kuri Galileo Hotel. Ugereranyije n’izindi ntara aho irushanwa ryanyuze, abo mu Majyepfo ntibitabiriye […]
EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose. Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 […]
Umuryango wa Patient Bizimana uri mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
Umuryango wa Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umugore we, Karamira Uwera Gentille wibarutse umwana w’umuhungu, akaba ubuheta muri uyu muryango utuye muri Leta Zunze za Amerika muri Leta ya Tennesse mu Mujyi wa Nashville. Mu kiganiro yagiraniro yagiranye na IGIHE, banditse iyi nkuru Patient Bizimana yahamije ko bagize umugisha umwana […]
Umuherwe Elon Musk yahawe ubuhanuzi bukomeye
Prophet Grace Amanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite Minisiteri yitwa ‘Ark Of Grace Ministries’ yavuze ko Imana yamuhaye ubuhanuzi bukomeye ku muherwe Elon Musk, burimo ubumuburira n’ubwo gukira ibikomere yatewe akiri muto. Uyu mugore uvugwaho kunyuzwamo ubutumwa n’Imana, yavuze ko yamuhaye ubuhanuzi bwa Elon Musk uherutse kugura Urubuga rwa Twitter akaruhindurira izina […]
Yari yarabwiwe gutegereza urupfu! Arsène Tuyi yahishuye uko indirimbo ze zakijije abantu
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Arsène Tuyiringire, uzwi ku izina rya Arsène Tuyi, yatanze ubuhamya ko zimwe mu ndirimbo ze zatumye bamwe mu bantu bakira indwara zikomeye nyamara bari baryamye ku bitanda bategereje urupfu. Arsène Tuyi umaze imyaka umunani akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, si umwe mu bahanzi bakunda gushyira hanze indirimbo nyinshi yaba izifite amashusho cyangwa […]
Umumaro wo gushima Imana mu mboni za Pasiteri Uwambaje
Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yibukije abantu umumaro wo gushima Imana n’inyungu bitanga mu buzima bwabo. Pasiteri Uwambaje yabigarutseho mu nyigisho yatambukije kuri shene ye ya YouTube “Emmanuel Uwambaje”, aho asanzwe atambutsa inyigisho zitandukanye ziba zifite insanganyamatsiko igira iti “Kwizera kubeshaho”. Uyu mushumba yatangiye avuga ko gushima Imana bifite imbaraga zibyihishemo, cyane […]
Gicurasi y’uruhurirane rw’ibitaramo: Inyungu cyangwa igihombo kuri Gospel?
Muri iyi minsi usanga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana warafashe interandende mu rw’imisozi igihumbi bitewe n’abasanzwe bawukora bazamuye urwego rwabo ndetse bakaniyongera. Muri uko kwiyongera ndetse no gutunganya ibihangano byabo neza, bitumabikundwa, ndetse n’ibyo bateguye birimo ibitaramo bikitabirwa hagamije kwaguraubutumwa bwiza. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitaramo biteganyijwe kuba mu kwezi kwaGicurasi, ndetse tunareba […]