Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umwana wa Pastor Kabandana Claver yabonye ko Ijisho ry’Imana ridahumbya yongera ibirungo mu ndirimbo “Iri maso-Video

Theophile Twagirayezu wigishije muri Kaminuza zitandukanye zirimo Mount Kenya, agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 15 awuhagaritse, ahita asubiramo indirimbo ye “Iri Maso” ndetse avuga ko afite gahunda yo gukora Album.

“Iri Maso” ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yashize, akaba ari nayo mpamvu ariyo asubiyemo nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka mu muziki yaherukagamo mu myaka 15 ishize. Yayisubiyemo kandi ku busabe bw’abakunzi be no kuyikora mu buryo bugezweho bujyanye n’igihe. 

Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k’Ukuboza mu 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata.

Uyu muramyi by’umwihariko akaba ari Umuhungu w’umushumba Pastor Kabandana Claver wabaye umushumba mukuru w’amatorero ya Essembly of God mu Rwanda akaba yaranayoboye iri torero aha muri Paruwasi ya Gatsata ubu akaba ari mukiruhuko k’izabukuru bivuzeko ibyo uyu muhanzi akora byose mw’ivugabutumwa aba afite intero igira iti:”Ibi byose niyemeje gukora mu murimo w’Imana nabyigiye kubirenge by’abatubanjirije ngomba gufasha ababyeyi umurimo w’Imana”.

Yatangiye umuziki mu 2006 kuko aribwo yasohoye indirimbo ye ya mbere.

Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na “Iri maso” yaririmbanye n’abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni “Ngwino umare inyota” yaririmbanye na Angelique.

Indirimbo ye “Iri maso” yarakunzwe cyane, yiharira amaradiyo ndetse n’insengero zitandukanye. Nubwo inganzo ye yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, mu buryo butunguranye yahise ahagarika umuziki, nyuma y’imyaka 2 gusa yari awumazemo.

Mu gihe cya Theophile, abahanzi bari bagezweho mu buryo bukomeye, harimo Patrick Nyamitari, Roger, Bruce (Producer) na Pastor Gaby. Benshi mu bo mu kiragano cye bamaze guhagarika umuziki, abandi bajya mu muziki usanzwe (secular), n’abasigaye muri Gospel bari guseta ibirenge.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Theophile Twagirayezu umwe mu banyabigwi mu muziki wa Gospel, yahishuye impamvu yari yarahagaritse umuziki. Ati “Nahagaritse gukora indirimbo mu 2008, ubundi nkayobora kuramya no guhimbaza rimwe na rimwe kubera impamvu z’akazi nafatanyaga n’amasomo”. 

Nyuma yo kugaruka mu muziki yari amaze imyaka 15 yarawuteye umugongo, avuga ko ikintu yishimiye ari uko “Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere kandi b’ingeri zitandukanye abakuru ni abato”.

Yavuze ko ikindi cyamukoze ku mutima ari uburyo abaramyi basigaye batungwa n’umuziki mu gihe kera bitabagabo. Ati “Icya kabiri ni uko usigaye utunze abantu (Business) ku buryo bugaragara. Icya gatatu, umuziki nyarwanda usigaye ugera no mu bindi bihugu byo mu Karere n’ahandi.”

Icyakora avuga ko hari ibindi abona bigikwiye kongerwamo imbaraga bityo umuziki wa Gospel ukagera mu bushorishori. Ati “Ibyo kongeramo imbaraga ni ugufasha abahanzi kubona amikoro no gukomeza kugira indangagaciro za kinyarwanda”.

Umuramyi Twagirayezu Theophile unacuranga yasubiyemo indirimbo ye “Iri Maso” yakunzwe mu bihe bya byo hambere

REBA INDIRIMBO “IRI MASO” YA THEOPHILE TWAGIRAYEZU:

REBA IKIGANIRO IYOBOKAMANA TV TWAKORANYE N’ABABYEYI B’UMURAMYI THEOPHILE BAVUGA UBURYO BASHIMA IMANA YAHAYE ABANA BABO AGAKIZA BAKABA BANAYIKORERA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *