Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gatanya si nziza ariko hari igihe iba igisubizo-Bishop Prof. Masengo Fidèle

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Prof Fidèle Masengo, yavuze ko nubwo gutandukana kw’abashakanye yaba Imana n’abantu babyanga, ariko ko hari igihe aba ari yo nzira yonyine isigaye yatuma ibyari ugutandukana gusa, biba bibi kurushaho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ikorera kuri YouTube ya Nkunda Gospel, ubwo yari abajijwe icyo avuga ku gutandukana kw’abashakanye bigenda byiyongera.

Mu 2022/2023, inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu 2021-2022, abatandukanye burundu bari 3322 mu gihe mu 2020 bari 3213.

Bishop Prof. Masengo Fidèle yavuze ko ubundi Imana irema umugabo yamuremeye umugore, kandi bakabana bagatandukanywa n’urupfu gusa.

Yagize ati “Iyo ni yo yari gahunda y’Imana.’’

Yakomeje avuga ko yaba Imana n’abantu nta n’umwe ukunda gatanya, kuko ari ibintu bikorwa ari yo mahitamo ya nyuma.

Ati “Bibiliya ivuga ko Imana yanga gatanya, ariko ndacyeka ko nta n’umuntu ukunda gatanya. Abana ntibayikunda ku babyeyi babo ndetse n’ababyeyi ntibayikunda ku bana babo.”

Bishop Prof. Masengo Fidèle yavuzeko gutandukana kw’abashakanye Atari byiza ariko ko hari igihe biba ngombwa

Bishop Prof. Masengo Fidèle yavuze ko mu myaka yose amaze yunganira abantu mu mategeko, atari yahura n’umuntu umubwira ko agiye muri gatanya yishimye, kubera ko bimeze nko gusatura imitima.

Yasoje avuga ko gatanya ikorwa ahanini kuko imitima y’abantu ikomeye nk’uko na Yesu yabivuze ubwo bari bamubajije ku byo gutandukana kw’abashakanye.

Yagize ati “Gutandukana nubwo ari amahitamo mabi, ariko aho kugira ngo abantu baterane ibyuma cyangwa bicane, byaruta bagatandukana kubera ko imitima y’abantu irakomeye, ibyari ukwangana gusa bishobora kubyara ibindi bibi bikomeye.”

Agaragaza ko nubwo nk’itorero basezeranya abantu kugira ngo bazabane akaramata, ariko ko iyo bananiranywe kubana bitagishobotse batabaca ahubwo bakomeza kubasengera kugira ngo niba bishoboka bazasubirane, ariko iyo byanze barakomeza bagasenga, kuko sitbo baca imanza.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko rigenga abantu n’umuryango, aho mu ngingo biteganyijwe ko zizavugururwa harimo ikibazo cy’abashyingirwa nyuma y’igihe gito bagasaba gatanya bagamije kugabana mu buryo bungana imitungo.

Mu gukemura iki kibazo, uyu mushinga uha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.

Reba ikiganiro cyose hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *