Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rusizi:Abanyempano 7 babonye Itike ibarenza ishyamba rya Nyungwe mw’irushanwa rya Rwanda Gospel Star Live

Abanyempano barindwi babonye itike yo gukomeza mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ryatangiriye mu Karere ka Rusizi ahahataniraga abanyempano 37.

Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangiriye mu Karere ka Rusizi mbere y’uko rikomereza i Musanze ku wa 16 Werurwe 2024 n’i Rubavu ku wa 30 Werurwe 2024.

Iri rushanwa byitezwe ko rizakomereza i Huye ku wa 20 Mata 2024, i Rwamagana ku wa 4 Gicurasi 2024 mu gihe rizasorezwa i Kigali ku wa 18 Gicurasi 2024.

Abanyempano bazatoranywa muri buri Karere bazahurizwa mu cyiciro cya ’Pre- Selection’ kizatanga 10 bazahita batangira umwiherero, mbere yuko haba icyiciro cya nyuma kizatanga batatu ba mbere bazahembwa.

Biteganyijwe ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw akanongerwa amasezerano y’umwaka afashwa mu bijyanye n’umuziki, uwa kabiri agahabwa miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu we azahabwa miliyoni 1 Frw.

Ikindi gihembo cyitezwe muri iri rushanwa ni uko batatu ba mbere bagombaga gukorerwa indirimbo imwe kuri buri wese bakazaziririmba mu gitaramo cyo kwishimira uko iri rushanwa ryagenze giteganyijwe muri Kanama 2024.

Barindwi nibo babashije gukomeza muri iri rushanwa ryatangiriye i Rusizi

Abanyempano 37 bari kwishakamo batatu bazahagararira Akarere ka Rusizi mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ 

Buri munyempano wageraga aho byaberaga yabanzaga kwiyandikisha

Mike Karangwa ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Ruth Iracyadukunda Kavutse ukora kuri RC Rusizi yari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Nelson Mucyo yari mu Kanama nkemurampaka k’iri rushanwa

Abanyempano batandukanye bari guhatanira guhagararira Akarere ka Rusizi muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *