Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Yakijijwe mu buryo budasanzwe: Pasiteri Julienne Kabanda yujuje imyaka 42

Tariki ya 6 Gicurasi, ni bwo Paiteri Julienne Kabanda, umwe mu bavugabutumwa b’abagore bamaze kubaka izina mu Rwanda binyuze muri Minisiteri yashinze yitwa ‘Grace Room Ministies’, yihirizaho isabukuru y’amavuko.

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda yizihije isabukuru y’imyaka 42 ari ku kiriri, bitewe n’uko uyu mugore yari amaze iminsi yibarutse ubuheta.

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane muri iki gihe, bitewe n’inyigisho ze ahuza n’ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo, byagera ku biganjemo urubyiruko bikaba mahwi.

Nubwo amaze imyaka isaga 20 muri uyu murimo, atangiye kumenyekana mu gihugu hose mu myaka mike, ariko inyigisho ze zimaze gucengera benshi ndetse zanatumye agwiza igikundiro mu buryo bukomeye, cyane cyane mu rubyiruko.

Mu bihe bitandukanye, Pasiteri Julienne yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko akiri umwana munsi y’imyaka 18 y’amavuko yakundaga umuziki mu buryo bukomeye akaririmba ari na ko ajya kubyina mu tubyiniro dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Pasiteri Julienne Kabanda ujya ubitangaho ubuhamya mu nyigisho, akunze kuvuga ko Imana iyo itaza kumufata ngo imuhindure atangire ayikorere, ubuzima bwe bwari kwangirika.

Amateka avuga ko Pasiteri Julienne yakijijwe avuye mu kabyiniro kubera umukozi wo mu rugo babanaga wahoraga aterwa intimba n’imyitwarire ye akamusengera. Ijoro rimwe, Pasiteri Kabanda Julienne yari avuye mu gitaramo atashye asanga uwo mukozi wabo yashyize Bibiliya mu cyumba cye.

Pasiteri Kabanda Julienne yavuze ko icyo gihe yabuze ibitotsi arabyuka afata ya Bibiliya atangira gusoma ni bwo yahise agwa ku ijambo rivuga ngo ‘ku uwo munsi azatoranya ihene mu ntama.’ Ngo uhereye uwo munsi bwacyeye ajya gusenga atangira urugendo rwe uko.

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umuyobozi wa Grace Room Minisitries iherereye i Nyarutarama ndetse akaba ari na we wayishinze binyuze mu iyerekwa yagize.

Ni umubyeyi wubatse akaba ari umugore w’Umushumba w’Itorero Jubilee Revival Assembly uzwi ku izina rya Kabanda Stanley, na we usanzwe ari umuvugabutumwa ukomeye.

Pasiteri Julienne aherutse kwibaruka ubuheta
Pasiteri Julienne arikumwe n’Umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by WordPress