Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Menya uko ibanga itorero rya Pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere muri ADEPR Bigutu

Ibanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere mu Bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”. Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka Wera.

Icyo  gitangaza cyasohoye  mu mwaka  wa 1948. Mbere y’umwaka wa 1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake  cyane bari  bazi gusoma  kandi  bari bamaze  kuba  abakristo nibo bashoboraga  kubisoma  mu bitabo, cyane  cyane  muri  Biblia. Ibyo kubatizwa  mu Mwuka  Wera babyumvaga  nk’inkuru zaba  zarabayeho  mu gihe  cy’intumwa  gusa, kuko  bari  batarigera  babona umuntu  wabatijwe  mu  Mwuka  Wera.

Mu kwezi Kwakira  mu mwaka wa 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye  bwa  mbere  mu Bigutu .  Hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, ubwo  abagabo batatu basigaraga ku rusengero ngo bakomeze kuganira  ku  murimo  w’Imana. Abo ni Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard  bari kuganira ku murimo w’Imana .

Ikibazo  nyamukuru cyari  kibagoye ari  nacyo bifuzaga  gufatira  ingamba z’ibibazo byari byugarije umurimo w’Imana.  Aho bari  bari baraganira ndetse  bafata  n’akanya  ko  gusenga. Bagisenga mu mwanya muto bumva ibintu birahindutse,  Imana ikingura imiryango y’ijuru, Umwuka Wera amanukira buri wese batangira kuvuga indimi  zinyuranye. Indimi zumvikanye icyo gihe hari harimo: Ikilatini, igisuweduwa, icyongereza, igifaransa n’izindi. 

Abanyarwanda basengeraga muri ADEPR Bigutu bavuze mu ndimi,abanyasuwedi baratangara

Bidatinze, inkuru  yahise  igera  ku bamisiyoneri b’abanyasuwede babaga i Gihundwe nabo bihutira kujya  kureba ibyabaye  mu  Bigutu.   Bahageze indirimbo zishorewe n’Umwuka Wera ziraririmbwa, bagiye gusenga byo biba akarusho; biba nk’ibya cya gihe Intumwa ziri i Yerusalemu abantu bumva bari kuvuga indimi z’iwabo, niko n’abanyasuwede bumvaga Abanyabigutu bari kuvuga mu ndimi basanzwe bazi kandi bumva. Abanyabigutu batangira kubwira abanyasuwede imibereho yabo muri Kristo Yesu, nuko batagomba gutezuka gukorera Imana yabo yabahamagaye.

Bajya gusenga ntabwo icyifuzo cyari icyo gusaba Umwuka Wera ahubwo Imana yabikoze ku bw’ubuntu bwayo,  kandi ibonye ko bibakwiriye kugira ngo bashire amanga, bavuge ukuri bashikamye. Kubw’ibyo Imana ni iyo gushimwa kandi ihimbarizwe ubuntu bwayo butagira akagero yagiriye abanyabigutu. 

Bamwe mu bumvaga bavuga mu ndimi nshya baravuze bati “basaze” abandi bati “ni Yesu wavuguruye Itorero”. Uhereye uwo munsi ubutumwa bwarakwiriye bugera n’aho butari buzwi; abantu barahaguruka baragenda bajya kuvuga ubutumwa haba mu majyaruguru, iburasirazuba, amajyepfo ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu. Imana ishimwe kuko ubu ubutumwa bwageze hose izina rya Yesu riramamazwa ku bw’umuriro w’Umwuka Wera wacanywe uhereye mu Bigutu.

Uko ubutumwa bwiza bwagiye bukwirakwira ahantu henshi buturutse mu Bigutu

Igihe Umwuka Wera yamanukaga, mu barimu babiri bari baroherejwe n’Abamisiyoneri mu Bigutu, uwitwa MugananganzoAndré  ntiyari  ahari. Akimara kumvaibyabaye  kuri bagenzi  be nawe  yahise  yihutira  gusubira mu  Bigutu. Ahageze  bamutekerereza  uko  byabagendekeye  nawe  bimutera  inyota  yo  kubatizwa  mu  Mwuka  Wera.Agitangira  gusenga  nawe  abatizwa  mu  Mwuka  Wera,  ahita  asubira  iwabo  i  Shagasha ( ni hafi  ya Gihundwe), atangira  kwegeranya  abantu ababwira  ibyababaye, abatari bake  barihana, nabo  babatizwa  mu  Mwuka  Wera.

Ndetse  batangira  guhabwa  impano z’Umwuka  nk’iyo gusengera  abarwayi mu izina  rya  Yesu. Iyo  mpano  yo gusengera  abarwayi mu izina  rya  Yesu bagakira  yatumye  abantu benshi bizera. Bagiraga bati : “Ese ko aba bantu twabitaga abasazi,byashoboka  bite ko  abasazi  basengera  umuntu agakira ?” Abandi  nabo babavugiragaho  bati “abahirika b’i Gihundwe bazanzamutse. Byarakomeje Imana ibana nabo kugeza  ubwo  aho  i  Shagasha  haje  kuba  nk’ibitaro  abantu benshi  bajyanagamo  abarwayi  ngo  basengerwe  mu  izina  rya  Yesu .Abumvaga  ibitangaza  biri  kuhabera  rero  barahururaga  nabo  bakajya  kuvoma  kuri  iyo  soko y’Umwuka  Wera.  

Uwitwa  Kamoso Emile  w’i Gashonga nawe yageze  mu Bigutu, amaze kubatizwa  mu Mwuka  Wera ahita  ahabwa  impano  y’ubuhanuzi no kwirukana abadayimoni. Iyo  mirimo  y’Umwuka  Wera  yakomeje  gusakara  hirya  no  hino kuko abumvaga  ibyabaye mu  Bigutu, bihutiraga  kujya  gusengerayo, bamara  kubatizwa  mu  Mwuka  Wera  bakajya  gukongeza  uduce  baturutsemo.

Abantu bose bageraga mu Bigutu, ngo buzuraga Umwuka Wera bakavuga indimi

Icyari kinejeje cyane nuko abazaga mu Bigutu bose Umwuka Wera yarabezaga, basubira mu midugudu y’iwabo Umwuka agakorana nabo. Ibyo  rero  byatumye  Bigutu  ihabwa  amazina  anyuranye muri icyo  gihe  bamwe bati:  “ Ni mu  Butayu, ni  Yerusalemu, ni  Siyoni , abandi bati:“Ni mu  Bwimana.” Impamvu nuko uwahageraga wese yagiraga umugabane ahavanye.Ubwo kandi ntibyarekeyaho kuko abantu bahagurutse mu Bigutu batumwe n’Umwuka Wera bakajya mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Gahenga  Jobna Karuhije  Bernard  bagiye i Butare, kandi nibo bavunnye umudugudu wa Gasave (Kigali).Uwo  Karuhije  Bernard  yaje  kandi  kujya  i  Gisenyi  na  Ruhengeri. Niyitegeka  Philippe ajya  Nyakabwende, Kamoso  Emile  ajya  Gashonga, afatanije  na  Gahenga  Job,  Hangari  Joseph  nawe  ajya  gufatanya na  Niyiteka  Philippe i Nyakabwende. Aba  bavugabutumwa  baje  gukongeza  abandi  nabo  mu  myaka  yakurikiye  baje  kujya  mu byerekezo  binyuranye  gukora  umurimo  w’Imana.

Aha twavuga uwitwa Semuhungu  Philippe waje  kujya  gutangiza  umurimo  ku  Kibuye ahitwa Kiniha, ari nayo  yaje  kubyara amaparuwasi menshi yo muri Karongi ndetse ari nayo yabyaye Paruwasi ya Karengera  ikomokwaho  n’andi ma paruwasi  menshi yo  muri  Nyamasheke. Hari  Ntakazarumara  Yohani  waje  kujya  gutangiza  umurimo  muri  Rukara ho  mu cyahoze  ari  Kibungo, ubu ni mu  Karere ka  Kayonza.

Gasana  Justin  wagiye  gukora  muri  Maheresho (Nyamagabe)  na Butare, Gabriel Bazerumuhana  waje  gukora umurimo  i  Kareba mu Karere ka  Ruhango. Aba  bose n’abandi  tutarondoye  ububyutse  bwabasunikaga  bufite  inkomoko mu Bigutu kandi umurimo  Imana  yabakoresheje  wakomeje  kwaguka  na  bugingo  n’ubu. Aho hose bagiye, Umwuka Wera yagiye akorana nabo imirimo ikomeye cyane.  

Ubutumwa bwiza bwagejejwe mu cyahoze ari Gisenyi 

Ubutumwa bwiza bwageze ku Gisenyi (mu turere tw’ubu twa  Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro)mu mwaka wa1954.  Muri uyu mwaka,  niho abamisiyoneri Linus  Blomkvist n’umufasha we  Madame Tora Blomkvist bageze mu  cyahoze ari teritwari ya Gisenyi. Bari baturutse i Macumbi  mu gace ka Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bari bari kumwe n’Abanyarwanda babiri, ari bo Sebarinda Frederic na Ngeruka Alexandre babaga muri  Kongo-Mbiligi. Aba bakozi b’Imana bari bafite umutwaro wo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri bene wabo b’Abanyarwanda.  Bakoraga umurimo wo gusemurira abamisiyoneri. Misiyoneri  Ruth  Larsson yaje abasanga ku Gisenyi mu Kuboza 1954.  Bageze ku Gisenyi, abo bamisiyoneri bahuye n’ ikibazo gikomeye cyo kubura aho gucumbika; Amazu yakodeshwaga mu mugi wa Gisenyi yari make cyane icyo gihe, bituma Ruth Larsson ajya gushakira icumbi i Goma, Icyakora Linus we inzu yabashije kuyibona i Gisenyi. .  

Madamazela Ruth  Larsson yagombaga gukora ingendo za buri munsi  hagati ya Gisenyi na Goma. Gahunda yo kujya gucumbika i Goma  yari mu mugambi w’Imana, kuko yahamenyaniye  n’ umugabo w’Umubiligi wari ukize cyane.  Umufasha w’uwo mugabo  yategetse  umukozi we wamutekeraga  kujya ategurira Ruth amafunguro.  Bityo, amafaranga yagombaga guhahisha ibimutunga yayazigamiraga umurimo w’Imana ku Gisenyi.  Indi nzitizi bahuye nayo, ni ukubura ikibanza cyo gukoreramo . 

Mbere yo gutangira umurimo w’Imana, abo bamisiyoneri bagombaga gushaka ikibanza cyo kubakamo urusengero n’andi mazu yo gukoreramo.  Byabaye ngombwa  ko Misiyoneri  Gösta Permertz wari Umuvugizi w’umuryango wa  “Misiyoni Yigenga y’Abasuweduwa”  aza kuganira n’abayobozi  b’inzego za Leta bayoboraga mu gace ka Gisenyi, abasaba ikibanza maze baragitanga. Hafi y’aho bagihawe hari inzu y’urunywero rw’inzoga (cabaret). Iyo nzu niyo abamisiyoneri babanje kugura  maze  barayivugurura,  bayihindura  ishuri bigishirizagamo abana mu mwaka wa 1955.  

Abamisiyoneri baje guhura n’imfu zitunguranye muri Gisenyi ndetse bagatinywa cyane n’abaturage baho

Babanje kandi gutinywa n’abaturage no guhura n’impfu zitunguranye. Ntabwo byoroheye abamisiyoneri kubwiriza ubutumwa bwiza mu mugi wa Gisenyi cyane cyane Linus Blomkvist wari ufite umuhamagaro wo kubwiriza.  Iyo yajyaga kubwiriza yitwazaga udutabo duto two kwifashisha mu ivugabutumwa. Ariko kuko yari munini cyane kandi akomeye,  igihe cyose yasohokaga agiye kubwiriza abantu barasakuzaga bakabwirana bati: “  Ni muhishe abana vuba  wa mugabo urya abantu dore araje!” Ababyeyi bahitaga bafata abana babo bakinjira mu mazu, hanyuma bagakinga, agataha nta muntu  n’umwe ashoboye kuvugisha.  Hashize igihe kinini,  Linus Blomkvist ataramenya impamvu abantu bamuhunga. Yaje gusobanukirwa uko ibintu byari bimeze, nuko akajya ajyana na Sebarinda Frederic, umunyarwanda wari warakiriye Yesu.

Mu mwaka wa 1956, byabaye ngombwa  ko umuryango wa Linus Blomstvist  ujya mu kiruhuko cy’izabukuru, maze usimburwa n’umuryango wa  John Östroberg. Östroberg n’umufasha we Gudrum Östroberg, nibo bubatse amazu y’abamisiyoneri yo guturamo.  Hashize igihe gito, umufasha wa John Östroberg , yaje kurwara umutwe nuko ahita yitaba Imana ku buryo butunguranye, apfa asize umwana w’uruhinja.  Birumvikana ko imbaraga n’ishyaka yakoranaga umurimo w’Imana byagabanutse kubera ibi byago. Nyuma yaho, John Östroberg yaje gushakana na  Emy Östroberg , nuko akomeza umurimo w’Imana atuje. 

Abamisiyoneri Babwirije  Ubutumwa Bwiza bivuye inyuma; kandi bakoraga n’indi mirimo yo kwigisha abana no kuvura abarwayi bazaga babagana.  Babanje kujya bakorera amateraniro munsi y’igiti  kinini cyari hafi y’isoko rya Gisenyi.  Icyo gihe,  abantu babiri nibo bakiriye Yesu  nk’umucunguzi wabo, bajya kubatirizwa  mu mazi menshi  i Macumbi  muri Kongo-Mbiligi, ku munsi mukuru wa Noheli, kuko ari ho hari icyicaro gikuru.  Abo bakristo  ni Ruvugwa Antoine na Ruhingura Augustin, Nzamugurisuka Christine,  Izabiliza Ayida, Uburiyemuye Evansi, na Nyiramashako Fride. Nyuma baje  kujya bakorera amateraniro yo ku cyumweru   muri ya nzu baguze, 

Uko imyaka yagiye ihita, ni ko abakozi b’Imana barushagaho kwiyongera kandi bakagira n’umutwaro w’umurimo w’Imana.  Ubutumwa bwiza bwasakaye  mu gace ka  Gihinga ari naho haje kuvuka Itorero rya Gihinga. Iryo torero ryabyaye andi matorero ya Buganamana, Mahembe, Kavumu, Kigamba, Rugamba, Gicaca, Kibanda na Rukanka. Akarere ka Bugoyi nako kasakajwemo Ubutumwa Bwiza, havuka amatorero ya Milindi, Kanama, Kinyanzovu, na Nyamyumba.  Abavugabutumwa Imana yakoresheje  umurimo aho hantu ni Sebashenyi Samuel, Sebuturu Amiel, Sebarinda Fredric, Kayihura Jacques, Kanyabitabo Ephraim, Buhumbano Paul, Bahinzoka Thomas, Ngeruka Alexandre, Twayigize Pierre, n’abandi.

Ni muri icyo gihe aba bakurikira bakiriye Yesu: Mvuyekure Gabriel, Habineza Joseph, Mbuzukongira Gaspard, Mvuyekure Appolinaire, na Sebisusa Thomas.  Bamwe muri bo babaye abakuru b’Itorero, boherezwa kubwiriza Ubutumwa Bwiza no hanze y’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Aho ni  Kigali, Byumba, Kibungo. 

KURIKIRA INCAMAKE Y’AMATEKA YA ADEPR UKO YATANGIYE MU RWANDA:

Aho umwuka wera yamanukiye bwa Mbere muri ADEPR Bigutu hubatse icyumba cy’amasengesho nk’inzu ndangamurage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *