Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Chryso Ndasingwa yandikiye amateka muri BK Arena (Amafoto)

Umuramyi Ndasingwa Chrysostome uzwi ku izina rya “Chryso” nk’izina ryubuhanzi, yaraye akoze igitaramo cy’amateka ashima ngira ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu rw’imisozi igihumbi.

Iki gitaramo cyo kumurikiramo “Wahozeho Album Launch” cyaranzwe nubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, kuko inyubako ya “Bk Arena” haburaga abantu bacye cyane ngo yuzure.

Ku isaha ya Saa kumi nimwe nigice nibwo umurishyo wa mbere wavugijwe, aho “Himbaza Club” itsinda riramya Imana mu mudiho gakondo, ryatangiye risusurutsa abantu.

Asaph Music International yo muri Zion Temple Gatenga, niyo yakurikiyeho ifasha abantu kuramya Imana mu ndirimbo zinyuranye zo guhimbaza Imana zirimo iyo bahimbye yitwa Kumama, yahagurukije imbaga yabitabiriye iki gitaramo.

True Promises, niyo yakomerejeho irishimirwa cyane mu ndirimbo nka “Umwami ni mwiza” n’izindi zitandukanye, iri tsinda ryakurikiwe na Chryso Ndasingwa warutegerejwe na benshi, aho yahise ahera ku ndirimbo yise ‘Niwe’ ikazamura amarangamutima ya benshi bari aho.

Chryso Ndasingwa yaririmbye indirimbo zitandukanye, aho yanyuzagamo akaganiriza abantu ijambo ry’Imana abibutsa agaciro ku kumenya Yesu.

Uyu muramyi yasoje icyiciro cya mbere cyo kuririmba ubona abantu bacyinyotewe kumwumva, aho Agasaro Tracy na Apostle Patrick bari bayoboye iki gitaramo, bahise bakira intumwa y’Imana Ap. Joshua Masasu wagabuye ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Apostle Joshua Masasu yibukije imbaga yabari bateraniye aho, akamaro k’umuramyi n’umucuranzi mwiza, aho yatanze urugero rwa Dawidi wajyaga acurangira inanga Sawuli imyuka mibi igahunga.

Nyuma y’ijambo ry’Imana Papi Clever na Dorcas bahawe ikaze ku ruhimbi bakomeza gushyira abantu mu kirere cyo kuramya Imana. Aime Uwimana, yahise yakirwa ku rubyiniro nk’umunyabigwi aho yaririmbiye abankunzi be baje kwifatanya na Chryso harimo iyitwa ‘Urakwiriye gushimwa’ n’izindi zitandukanye.

Asoje kuririmba Chryso Ndasingwa yamushyikirije igikombe cy’ishimwe nk’umwe mu batanze umusanzu ukomeye wo guteza imbere indirimbo zihimbaza, zikanaramya Imana kandi akaba amaze igihe abikora.

Yagize ati “Ntabwo twabona uko tumushimira, kubera inzira yaciriye bagenzi banjye. Turamushimira cyane ku ruhare rwe.

Iki igikorwa cyatunguranye ndetse n’amarangamutima menshi asaga Uwimana Aime, agaragaza ko ari igikorwa cyimunyuze.

Saa 21h: 53 Josh Ishimwe yakirijwe ku ruhimbi aho yakirijwe amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo muri iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa.

Muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya Chryso, Josh Ishimwe yinjiriye mu ndirimbo yasubiyemo yitwa “Uri Imana yo gushimagizwa”, akomereza ku ndirimbo yise “Nzohaguruka ndirimbe” yasohoye mu mezi ane ashize, baririmba bagira bati “Njyewe nzohaguruka maze ndirimbe ndirimbire Imana ntambe niyereke ndayiririmbe rirenge ndayiyage kuko ihambaye ntayindi Mana ihwanye nayo

Asoje kuririmba izi ndirimbo yagize ati “Mwakoze kuza gushyigikira Chryso Ndasingwa, mwikomere amashyi

Saa 23h: 18 Chryso Ndasingwa yagarutse ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yamamaye ‘Wahozeho’ ari nayo yitiriye Album ye ya mbere, arenzaho indirimbo yise ‘Ni nziza’. Yavuye ku rubyiniro, ahagana saa tanu n’iminota 30’ ashyira akadomo kuri iki gitaramo.

Yabwiye Itangazamakuru ko yakozwe ku mutima n’uburyo yashyigikiwe muri iki gitaramo. Ati “Biragoye kubona amagambo nasobanuramo uko niyumvamo. Gusa, ibi mbigezeho kubera gushyigikirwa n’abantu, inshuti, abavandimwe, abahanzi bagenzi banjye n’abandi twakoranye. Ni ishimwe ku Mana gusa!”.

Iki gitaramo cyagaragayemo ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose, yaba ababarizwa mu gisata cy’iyobokamana, ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye.

Umwe mu Bakristo iyobokamana twaganiriye nawe nyuma y’iki gitaramo, yadutangarije ko ashimishijwe cyane nurwego umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugezeho.

Yagize ati”Iyi ni intsinzi mu bwami bwa Kristo muri rusange, kubona ibitaramo bihimbaza Imana bisigaye byitabirwa kuri iki kigero”.

Chryiso Ndasingwa ni muntu ki ?

Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Guitar na Piano.

Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

Chryso yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’ ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye.

Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y’indirimbo ze zagiye zisubirwamo n’abantu banyuranye.

Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ na Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). 

Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.

Avuga ko yakuriye mu muryango w’abantu basenga, naho yabikuye.

Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n’ahantu bahuriye.

Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru ‘yari umuhimbyi’.

Ndasingwa asobanura impano nk’ikintu ‘uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ‘umusore kuri iyi myaka’.

Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge byari bimuteye. Ati “Umuziki w’Isi n’uko uw’Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w’Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara nubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro.” 

Yavuze ko utapimira ubwamamare bw’umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.

Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.

Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye.”

“Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”

Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.

Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n’abandi.

Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise ‘Wakinguye Ijuru’ ndetse na ‘Wahozeho’ yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo:

Abantu bari benshi kuri BK ARENA

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *