Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Ambassador yabaye iyambere kwemeza ko Izaririmba mu gitaramo cya ‘Ewangelia Easter Celebration’

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bawo, bateguye igitaramo cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’ kikaba kizitabirwa n’abahanzi n’amakorali atandukanye aho kugeza ubu Korali Ambassador yo mw’itorero ry’Abadiventisiti yamaze kwemeza ko izasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika no gusoza gahunda ya ‘Shyigikira Bibiliya’.

‘Ewangelia’ ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘Gospel’ cyangwa se ‘ubutumwa bwiza’

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko hashize igihe utangije ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya nyuma y’uko bigaragaye ko zabaye nke ku isoko.

Nicodeme Nzahoyankuye, umwe mu bagize itsinda ririmo gutegura iki gitaramo, yabwiye aherutse kubwira itangazamakuru ko ari ubwa mbere igitaramo nk’iki giteguwe, agashishikariza abantu kuzacyitabira kuko uzaba ari umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Twashatse gufasha abantu kubona uburyo bwiza bwo kwizihiza Pasika. Abantu bakwiye gutangirira Pasika mu nzu y’Imana, kuko bifasha abantu kurushaho kumva neza icyo Pasika ivuga. Tuzaba tubafitiye abaririmbyi bakomeye kandi bakunzwe tuzahuriza hamwe baturutse mu madini n’amatorero atandukanye, ku buryo buri wese uzitabira azabasha kunyurwa. Kuba winjiye muri iki gitaramo gusa, byaguhesha umugisha kubera ko uzaba ushyigikiye ko ubutumwa bwiza buri muri Bibiliya bugera kure.”

Amafaranga azatangwa ku muryango mu kwinjira muri iki gitaramo azifashishwa mu gushyigikira Bibiliya nk’igitabo Abakirisitu benshi bifashisha.

Biteganyijwe ko uburyo bwo kugura amatike, igiciro cyayo, ndetse no gutangaza abahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo, bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umunsi mukuru wa Pasika ni umwe mu yizihizwa cyane n’Abakristo aho baba bibuka izuka rya Yesu.

Korali Ambasssadors yo mw’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 yemeje amakuru ko izitabira igitaramo‘Ewangelia Easter Celebration’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *