Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge

“Na none dore umwaka urashize kandi n’undi uratashye. Twongere twishime, tunezerwe, dushimire Imana Nyagasani ikidukomeje, tukaba tugejeje aya magingo.” Aya magambo y’indirimbo ya Orchestre Impala ni yo yari ku mutima wa buri wese wishimiye gusoza umwaka agihumeka umwuka w’abazima.

“Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge”.(Zaburi 90:12).

Aya ni amagambo agararagara muri Bibiliya, Aho yanditswe n’umwami Dawidi, Asaba Imana kwigisha abantu kubara iminsi yabo kugira ngo babashe gutunga imitima y’ubwenge.

Mu mpera z’umwaka usanga buri muntu wese yewe nusanzwe adasenga, asubiza amaso inyuma akibuka ko burya imyaka ye irimo kugenda, ndetse agafata n’umwanya agashima Imana.

Ibi si bibi ahubwo Imana yo icyo itwifuzaho nicyo itwibutsa binyuze mu Ijambo ryayo, nuko buri munsi wose twakagize imitekerereze nkiyo yo guhora twibuka ko iyi si tuyibamo agahe Gato cyane, bityo bikadutera guhora dikiranukira Imana ndetse tunayishima, kuko Yesu nubwo Yaba atinze kuza nkuko bamwe babyibwira, ariko urupfu rwo ruduhora hafi.

“Buri gikorwa cyose ugiye gukora, ndetse na buri munsi wose ugezeho, ujye ubifata nkaho aribyo bya nyuma mu buzima bwawe, kuko umunsi umwe bizaba impamo”. Aya ni amagambo yavuzwe na Marcus Aurelius, uyu akaba yari umwami w’abami b’abaromoni.

Niwisuzuma neza cyangwa ukitegereza abantu muri rusange, uzasanga ibyaha cyangwa se amakosa dukora mu buzima, ahanini tubiterwa no kwiha icyizere ko isi tukiyiriho igihe kirerekire, ndetse ko dufite umwanya uhagije wo gukosora amakosa n’ibyaha dukora.

Igishimangira ibi, uzarebe nk’umuntu urwaye cyane ndetse abaganga baramuhaye igihe ntarengwa cyo gupfa, uzarebe akenshi nubwo uwo muntu yaba asanzwe agira ingeso mbi, muri ako gahe agerageza guca bugufi, kubaha Imana, gusenga, yewe nusanzwe agira ubugugu ku butunzi atangira kwiga gutanga, kubera ko aba abizi ko agiye kugenda.

Ariko Imana yo ishaka ko uwo mutima ariwo duhorana, dore ko n’umwami Salomo mu Gitabo cy’umubwuriza yabivuze neza ati”Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzavuga uti” Sinejejwe nabyo”.

Mureke buri munsi twige guca bugufi, gukiranuka, kwirinda ibyaha, kubaha abantu bose, kuko tutazi umunsi n’igihe Kristo azagarukira, cyangwa se igihe urupfu rwadutwarira.

Iyobokama media group, tubifurije umwaka mushya muhire muzahahe muronke, Uwiteka azahe umugisha ibikorwa byiza byose muzagerageza gukora.

Powered by WordPress