Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nibishaka Théogène wagiraga ikiswe ubuhanuzi bwaciye igikuba muri Rubanda Yafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nibishaka Théogène ubarizwa mu Itorero rya Pantekote ADEPR, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Nibishaka yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2023, nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabihamirije itangazamakuru

Uyu muhanuzi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Bikekwa ko yabikoreye ku Muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV.

Dr. Murangira yavuze ko ibyaha Nibishaka Théogène akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023 aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Nibishaka Théogène afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira, mu butumwa bwe, yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda.

Yagize ati “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.”

Yavuze ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yakomeje ati “RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa.

Ibyaha Nibishaka akurikiranyweho, aramutse abihamijwe yahanishwa ibihano bitandukanye.

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, giteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw mu gihe icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

RIB yafunze Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi usengera muri ADEPR