Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ubuhamya bukomeye bwa Mama Sava,Pastor Mutesi ,Bikem,Ev.Fred n’abandi ku Isezerano ry’umunsi rya Apotre Dr Paul Gitwaza

Imyaka ibaye ibiri,Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza atangije iyerekwa yise “Isezerano ry’umunsi aho buri munsi agenera abantu icyanditswe kijyanye n’isezerano n’isengesho asabira abantu,benshi bakaba barahembutse cyane,bamwe bakira indwara ,abandi bakira agakiza ndetse hari nabo iri sezerano ryatumye bakira ibikomere ,abandi bakarifata nk’ubuhanuzi butavangiye bakabwizereramo Imana ikabakorera ibikomeye mu buzima bw’umwuka n’ubusanzwe.

IYOBOKAMANA mu mpera z’umwaka wa 2023 twitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2024 mu bushakashatsi twakoze no mu buhamya bw’abantu batandukanye twakiriye twasanze iri sezerano rikomeje gukora ibikomeye mu mubuzima bw’abarikurikira bakaryizereramo nkuko twabihamirijwe n’abantu batandukanye barimo Pastor Mutesi Marie Aimee ,Bikorimana Emmanuel(Bikem),Umunyana Analisa [Nido] uzwi nka mama Sava,Ev.Kalisa Fred n’abandi batandukanye bagizweho ingaruka nziza niri yerekwa ry’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Isezerano ry’umunsi ni iki kandi ryaturutse he ?

‘Isezerano ry’umunsi’ ni igitekerezo cyaje mu mutima w’intumwa ry’Imana Dr Paul Gitwaza kivuye ku mutima w’Imana. Iryo sezerano rikozwe mu buryo butangaje kuko riva mu murongo wa Bibiliya kandi wuzuzanya n’igitekerezo kiri mu mutima w’uyu mukozi w’Imana ahabwa nyuma yo gusenga.

Iryo sezerano riva mu bitabo 66 bigize Bibiliya. Imana yaduhaye ubutunzi bukomeye: “Ijambo ryayo. Isezerano ry’umunsi iyo uryakiriye ukarigira iryawe, rizana kwizera n’ibyiringiro bikaturemera ibifatika, inzozi zigahinduka impamo.

Iri sezerano ni intwaro ikomeye imenagura imigambi ya satani yateze mu buzima bwawe; ukinjira mu byo wagenewe utaravuka. Umusomyi mwiza wa Bibiliya asanga buri murongo wose wa Bibiliya urimo icyigwa gikomeye cyangwa se isezerano riyobora ubuzima bw’umuntu. Bibiliya irimo amasezerano arenze 6,000, ari no muru ubwo buryo Apotre Dr Paul Gitwaza agukuriramo isezerano rivuga ku buzima bwawe, umuryango wawe, abaturanyi bawe,bene wanyu ndetse n’igihugu cyawe.

Ubuhamya bukomeye bw’abo Isezerano ry’umunsi ryubatse mu buryo bwose:

Uwa mbere waganiriye na IYOBOKAMANA ni Pastor Mutesi Marie Aimee:yatagiye avugako isezerano ry’umunsi ahavuganira n’Imana by’imbonankubone kuko rituma menya icyo Imana iri kumbwira umunsi ku munsi bityo sinshobora kubyuka ngo ngende ntumvishije isezerano ry’umunsi kandi iyo rimbwiye kureka ndareka,gusiga ngasiga ryambwira gukuraho ngakuraho ,iyo rimbwiye kwicara nkicara ,ryampumuriza ngahumura ,ryambwirako ngiye kwakira ngahita nitegura kwakira mbese ni ubuhanuzi bwanjye.

Naho Bikorimana Emmanuel( Bikem) mu buhamya bwe yavuzeko Isezerano ry’umunsi ryamuhinduriye ubuzima mu buryo bw’ibifatika bya hano kw’isi ndetse no mu buzima bw’umwuka kuko umunsi nafunguyu inyigisho ya Isezerano ry’umunsi natangiye gusobanukirwa neza ko burya buri munsi ugira ubutumwa bwawo kandi ukagira igitangaza kigendana nuwo munsi,ibyo rwose nabisobanukiwe kubera Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Ati”Hari isezerano ry’umunsi ryamfashije cyane aho Apotre Paul Gitwaza yavuze uburyo umuntu akwiriye kubaho mu buzima budatinya kuvugwa kuko iyo bakuvuga burya bibabaza Imana bituma menya ko uburyo bwiza bwo kurwana n’abatuvuga ari ukureka Uwiteka akaba ariwe ukurwanirira bityo mureke dutumbire imbere turebe icyo Imana ituvugaho kuko urugamba rwose ni Yesu uruyoboye kandi tuzatsinda.

Kagoyire Bernadette we ngo isezerano ry’umunsi ryamubereye ubuhanuzi n’umutsima utera imbaraga rwose ndashima Imana cyane kubwo Isezerano ry’umunsi hamwe na Dr Paul Gitwaza kuko buri munsi uko ngiye gutangira akazi kanjye mbanza kumva Isezerano ry’umunsi nkanarisangiza bagenzi banjye.

Kuruhande rwa Evangeliste Kalisa Fred we yavuzeko kuva atangiye gukurikirana Isezerano ry’umunsi yaryohewe cyane kandi ubuzima bwe bukaba bwarahindutse kuko ndifata nk’ubuhanuzi ,nkarifata nk’inyigisho nkaba nshishikariza abantu gukomeza gukurikira Isezerano ry’umunsi bityo nkaba nshimira cyae iyi ntumwa y’Imana kubera iri yerekwa.

Ku ruhande rwa Umunyana Analisa [Nido] uzwi nka mama Sava we yavuzeko Isezerano ry’umunsi buri gitondo aryumva kuko rimusubizamo imbaraga,rikamwongerera kwihanganira amasezerano mu gihe atarasohora,rikamukomeza rigatuma atambuka mu bihe bibi ashobora guhura nabyo bityo ni iby’agaciro gakomeye kugira Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana akanaba yarashyizeho ubu buryo bwa buri munsi butuma twakira ubuhanuzi bwacu bwa buri munsi.

Kamarade nawe yunze mubya bagenzi be avugako kuva yatangira kuryumva yasanze rigaruka kucyo Kristo yasize avuzwe ngo nimuhumuriza abantu banjye mubabwire ibyururutsa imitima ,mu babwireko intambara zigiye kurangira mbese iyo wumvishe isezerano ry’umunsi ujya kukazi intero ari Hallelua.Rwose iri jambo ni umutsima utera imbaraga ubugingo n’umubiri.

KURIKIRA HANO UBUHAMYA BUKOMEYE BW’ABAGIZWEHO INGARUKA NZIZA N’ISEZERANO RY’UMUNSI:

Uretse isezerano ry’umunsi, intumwa Dr Paul yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa byatanze umusaruro w’indashyikirwa mu buzima bw’umwuka, mu isanamitima ndetse no mu iterambere ry’ibifatika, tutaretse na Diplomasi harimo kumenyekansha igihu cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.


Mu mwuka, kuva yagera mu Rwanda mu kwezi kwa cumi 1995, Intumwa Dr Paul Gitwaza yabwirije ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’ukuri aho ryahinduriye benshi kuri Kristo, ryagaruriye abaryumva icyizere, ryabagaruriye icyanga cy’ubuzima bwari bwarasizwemo ubusharire n’amateka agizwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 199

Mu gihe, hari ubuhanuzi buvuga ko mu Rwanda hagiye ku meneka amaraso arenze aya ayamenetse, bwakanguriraga abantu guhunga igihugu, Imana yakoresheje intumwa Dr Paul Gitwaza, imucishamo ubuhanuzi bwihumure, n’iterambere ry’igihugu, aho yahanuye iyubakwa ry’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya bugesera, ahazaboneka amabuye y’agaciro mu Rwanda, aho yazengurutse igihugu cyose agihanurira.

Muri 2000, Intumwa Dr Paul Gitwaza yakoresheje igiterane kiswe kiza igihugu cyacu (heal our land), muri iki giterane hakozwe ibikorwa bya gihanuzi, birimo kwirukana amashusho y’ibigirwamaba yari yarubatswe n’igihugu cya misiri muri kigali, gukubura ibice bimwe na bimwe bya kigali mu rwego rwo guhanura isuku no guhindura amazina amwe namwe yitwaga uduce muri kigali.

Mu isanamitima, Intumwa Dr Paul Gitwaza yigishije ijambo ry’Imana ryomora ibikomere, rigarura ibyiringiro ariko by’umwihariko yateguye igikorwa cyahuje abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu rwanda, basaba imbabazi ku ntege cye bagize no kutigisha ijambo ry’ukuri byabaye intandaro y’uko abayoboke b’amadini n’amatorero bijanditse muri Jenocide bigatuma mu gihugu ubukristo bwari ku kigero cya 95% mu gihe cy’iminsi 100 hicwa abatutsi barenga miliyoni.

Mu bubanyi n’amahanga, Intumwa Dr paul Gitwaza yamenyekanishije igihugu cy’u Rwanda biciye mu gufungura amatorero ya Zion Temple hirya no hino ku isi. Yamenykanishije cyane ururimi ry’ikinyarwanda biciye kujya mu ivugabutumwa hirya no hino ku isi kandi agakoresha ururimi rw’ikinyarwanda.

Yagize uruhare mu guhuza abanyarwanda baru hirya no hino ku isi mu bihugu by’amahanga, azana ubumwe n’ubwiyunge mu bataravugaga rumwe mu mahanga. Binyuze mu giterane ngaruka mwaka cyitwa Africa haguruka, abanyamahanga baturutse ku isi hose bagiye baza mu Rwanda, bararumenya kandi basobanukirwa n’amateka yarwo.

Abicishije mu kigega cy’iterambere cya Authentic development agency, Intumwa Dr Paul gitwaza, yatangije ámashuri, amavuriro, na Radio na Television Byitwa O Radio&TV ndetse n’imishinga itandukanye ihindura imibereho y’abanyetorero akaba yanamaze gutangira ikigo cy’imari.