Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umushumba mukuru wa ADEPR yasengeye Album ya Jado Sinza mu gitaramo cyanyuze abakitabiriye(Amafoto)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jado Sinza, yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abandi bahanzi bakunzwe n’abavugabutumwa baje kumushyigikira biganjemo abo mw’itorero rya ADEPR barangajwe imbere n’umushumba mukuru wiri torero Pasiteri Ndayizeye Isaie wanamusengeye isengesho rikomeye.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2024, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KECV) ahazwi nka Camp Kigali. Yafatanyijemo n’abandi bahanzi bakunzwe barimo Umunya-Tanzania, Zoravo.

Itsinda ry’abaramyi rya True Promises ni ryo ryabimburiye abandi ku rubyiniro ryakirwa neza n’abari aho. Hanaririmbye kandi umubanzi umaze kubaka izina mu muziki wa Gospel, Bosco Nshuti, wahishuriye abitabiriye igitaramo ko ari we wateye Sinza umwete wo gukora umuziki.

Ati “Jado Sinza buriya yari umucuranzi mwiza. Naramubwiye nti ibyo gucuranga byihorere ukore umuziki. kuva ubwo yinjiye mu muziki kandi akora neza. Akunze gutegura ibitaramo binini bikagenda neza. Mwakoze kumushyigikira!”

Jado Sinza wari nyir’igitaramo yafashe umwanya uhagije aririmba indirimbo ze nshya ziri kuri album yise Inkuru y’Agakiza, zirimo iyo yitiriye iyo album, iyitwa Naragabanye, Ndi Imana yawe, Itorero, Yesu yavukiye i Betelehemu, Yesu warakoze, Golgota n’iyitwa Amateka.

Nk’uko bimaze kumenyerwa ku bahanzi bakora umuziki wa Gospel, iyo bakoze igitaramo, baboneraho guhita bafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo cyangwa se album yose. Ni ko byagenze kuri Jado Sinza na we yafashe amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri iriya album.

Amaze kuririmba, Jado Sinza yahamagaye ku rubyiniro Zoravo wo muri Tanzania ataramira abitabiriye ariko rero yanaboneyeho umwanya wo kumushimira ko nyuma yo kumutumira mu Rwanda, Zoravo na we yahise atumira Jado Sinza mu gitaramo ateganya gukorera muri Tanzania.

Ihema ryabereyemo igitaramo ryarimo amazina azwi muri Gospel arimo Alex Dusabe,Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Daniella, umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette n’umugabo we, Papi Clever n’umugore we Dorcas, Murava Annette wazanye n’umugabo we uzwi nka Bishop Gafaranga, Umushumba wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church Alain Numa ,korali Narada iririmba ikoresheje amajwi atavangiye n’ibicurangisho n’abandi benshi bari baje gushyigikira Jado Sinza.

Itorero rya Adepr ryaramushyigikiye

Jado Sinza ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba ari naho akorera umurimo w’ivugabutumwa rinyura mu bihangano. Igitaramo cye cyaranzwe n’ubwitabire ku ruhande rw’abashumba batandukanye bo muri iryo torero.

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaie, na we wari witabiriye icyo gitaramo yahawe impano y’ifoto ya Jado Sinza yanditseho urutonde rw’indirimbo zigize album yise Inkuru y’Agakiza

Pasiteri Ndayizeye, yafashe umwanya asengera Jado Sinza anasabira umugisha album ye, ati” Twakire iyi album,uzagira ishyaka ryo kumenyekanisha iyi nkuru nziza Imana izamuhe umugisha. Uzumva indirimbo ziriho azagira umugisha”.

N’ubwo abari mu gitaramo bahembuwe n’ibihangano n’inyigisho zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye, ku rundi ruhande ni igitaramo ubwitabire butari hejuru cyane mu myanya isanzwe kuko imyinshi yarimo ubusa, ariko mu myanya y’imbere (VIP) n’abaguze ameza ho hari huzuye.

Jado Sinza yahinduye imyenda kugirango afate amashusho y’indirimbo muri kiriya gitaramo 

Jado Sinza yaje gusuhuza abafana

Bosco Nshuti yataramiye abitabiriye igitaramo cya Jado Sinza

Jado Sinza na Zoravo bafatanyije kuririmbira abafana

Jado Sinza yakozwe ku mutima n’abaje kumushyigikira

Bosco Nshuti yasobanuye ko ari we wabonye ko Jado Sinza yakora umuziki

Jado Sinza yamurikiye album mu gitaramo yise Redemption Live Concert

Zoravo yatanze isomo ry’uburyo abahanzi ba Gospel bakwiriye gushyushya abafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *