Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Musanze:Apotre Mignone yafashije abakobwa babyariye iwabo aha Imodoka Ev.Nyirapasika anambika ibitenge abagore 500-Amafoto

Ku wagatandatu taliki ya 16 Werurwe 2024 mu karere ka Musanze habereye igiterane gikomeye kitwa “Ninje wa mugore” gitegurwa a Women Foundation Ministries iyobowe n’intumwa y’Imana Alice Mignone Kabera wavuzeko bagiteguye mu ntego zo gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba kuwa 08 Werurwe buri mwaka.

Apotre Mignone Kabera yabwiye abitabiriye iki giterane baturutse impande n’impande mu turere tugize intara y’amajyaruguru ndetse na Rubavu ko ivugabutumwa bakora atari iryo amagambo kuko kuri Women Foundation Kora ndebe iruta cyane vuga numve.

Yavuzeko iyi ariyo mpamvu bateguye Milioni ebyiri zo guha akarere ka Musanze ngo bazatoranye abakobwa byibuze 4 mubabyariye iwabo babafashishe mu ntego yo kubahindurira ubuzima ndetse uyu mushumba yahaye Imodoka ya Milioni umunani n’igice z’amafaranga y’u Rwanda(8 Million 500milles Frws) anambika ibitenge byo mu bwoko bugezweho abagore bagera kuri Magana atanu mu bari bitabiriye iki giterane ndetse bagaburira amafunguro meza abasaga 800 muri Hotel igezweho.

Apostle Mignonne Kabera yabwiye abari bateraniye mu nzu mberabyombi yitwa Inganji Hall ya Hotel Classic LODGJE iherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze ko ibi bikorwa byose Women Foundation bakora baba bari gushimangira intego ry’iyerekwa yagize ryo guha abagore amaboko muri byinshi Imana yamuhishuriye mbere yo kwinjira muri uyu muhamagaro wo gutangiza Women Foundation Ministries.

Uyu muyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, yakomeje avuga ko gusenga neza ari ugushyira mu bikorwa ibyo umuntu yizera kugira ngo akomeze guhesha Imana icyubahiro.

Yasabye abagore b’abakristo gukorana umurava kugira ngo ubuntu bw’Imana bugaragarire mu byo bakora.

Yagize ati “ Turasenga ariko tukizera ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ubusa, Yakobo yarabivuze. Muri iki gihe turimo dushoboye gusenga gusa ntidukore, abantu bazatuka Imana bakagira ngo ntikora kandi ikora.”

Apôtre Kabera yakomeje agira ati “Twashatse gushima Imana mu bikorwa aho dufite igikorwa gitoya cyo kwifatanya n’abana b’abakobwa babyaye batagejeje igihe, twumva ko bashobora kubakirwa bakaremerwa. Ikindi gikorwa twabashije gukora hari umumama w’umuvugabutumwa twageneye imodoka n’umutware we wakomeje kumushyigikira kandi twazanye n’ibitenge ku bandi bagore.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yashimiye abo bafatanyabikorwa, asaba abagore kurushaho gusenga ariko bakarangwa n’indangagaciro zibabereye.

Yagize ati “Umugore mwiza wubaha Imana yubaha umugabo n’urugo rugatera imbere n’abana bakagira za ndangagaciro. Turabizeza ubufatanye mu guteza imbere Igihugu cyacu ariko by’umwihariko mu guteza imbere umugore kuko iyo ateye imbere n’Igihugu gitera imbere.”

Umunyamuryango wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Betty Bazizane yavuze ko iki giterane kigaragaza agaciro n’ubushobozi by’umugore.

Yagize ati “Iki ni igiterane cy’iyerekwa ry’umushumba mukuru bishingiye ku byanditse muri 1 Samweli 1-16, aho dusanga inkuru y’umugore witwa Hana wasabaga umwana Imana ikaza kumumuha noneho aza kugaruka gushima avuga ati ‘Ninjye wa mugore’. Ni n’umuco mwiza wo gushima cyane cyane ku bakristo.”

“Iyo ushimye ukagira n’igikorwa, uti ‘ nzirikanye ko hari igihe nari nshonje urangaburira, nzirikanye ko hari igihe nari nambaye ubusa nanjye hari uwo nambitse’. Niyo mpamvu natwe hari icyo twakoze ku baturage ba Musanze.”

Yagize ati “ Turasenga ariko tukizera ko kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye ubusa, Yakobo yarabivuze. Muri iki gihe turimo dushoboye gusenga gusa ntidukore, abantu bazatuka Imana bakagira ngo ntikora kandi ikora.”

Uyu muyobozi yashimye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera umutekano n’amahoro yagejeje kubanyarwanda kuko aribyo musingi w’ibyiza byose u Rwanda rufite.

Madame Joselyne Mukamurera uri mubafashe ijambo yashimye cyane Intumwa y’Imana Apostle Mignone Alice Kabera wavuzeko ari ubwa mbere amubonye imbonankubone ko yari aaanzwe amukurikira gusa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:Narose Uyu Mushumba ndwaye ndembye maze mpita nkira,Imana rwose inampindurira amateka ati:Njyewe banyitaga Gikeri mfite n’amabinga peee none Yesu ubu yampaye Isura,ankiza amavunja n’amabinga none ubu ndi umugore mwiza nkuko mu bibona.

Women Founation Ministries bafite intego yo kuzakora ibiterane nk’ibi mu turere dutandukanye tw’igihugu ubu ahamaze gukorerwa akaba ari Gasabo na Musanze.

Byari ibyishimo Bikomeye ubwo Women Foundation Ministries yifatikanyaga n’abanyamuryango bayo bo mukarere ka Musanze

Apotre Mignone Kabera yatunguwe n’abagore i Musanze bagirana ibihe byiza mu buryo bubereye ijisho

Women Foundation Ministries yageneye abagore 500 ibitenge barabyina bashima Imana

Appotre Mignone yahaye Ev.Nyirapasika Vestine imodoka ya Milioni umunani n’igice z’amanyarwanda

Apôtre Mignone Kabera yasabye abagore b’abakristo gushikama mu gakiza, birinda gutukisha Imana

Hagaragajwe ko iyo umugore ateye imbere n’igihugu kiba giteye imbere

Apôtre Mignone Kabera yafatanyije n’abakristo gusenga Imana no kuyishimira

Apôtre Mignone Kabera yasabye abagore kwirinda icyo aricyo cyose cyatukisha izina ry’Imana

Abakuru n’abato bahagiriye ibihe byiza by’umunezero

Benshi bafashijwe n’iki gitaramo

Apôtre Mignone Kabera yavuze ko abagore bakwiriye kuba aba mbere mu kurangwa n’ibikorwa kugira ngo yunganire ukwemera kwabo

Abagore basabwe gushikama mu murimo w’Imana, bakabijyanisha n’ibikorwa

Apôtre Mignone Kabera yashimiye abavugabutumwa bakomeza gutuma umurimo w’Imana waguka

Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ninjye wa mugore’

Abitabiriye bagize ibihe byiza byo gusenga

Apostle Mignone yashyikirije Vice Maire amafaranga Milioni ebyiri yo kwita kubakobwa 4 babyariye iwabo

Uyu mu Mama niwe wabaye umuhuza w’ibi biroli arabiryoshya cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *