Umuhanzi Nana Olivier yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntahemuka’ indirimbo irata ubutwari bwa Yesu, ndetse ko iyo umwizera naho wanyura mu muriro abasha kugutabara.
Iyi ndirimbo itangira ivuga ko Yesu ari umwami utajya uhemuka, haba mu makuba cyangwa mu byago ari we wenyine ubasha kuturengera.
Uyu muramyi akomeza agira ati ”Nari mu butayu nabuze amazi yo kunywa, nibwo waje ukambwira ati mwana wanjye humura ndagutabara”.
Iyi ndirimbo isoza ihumuriza abantu ko iyo ushyigikwe na Yesu Kristo naho wanyura mu muriro utabasha kugutwika, ndetse ko nta bibazo byagira icyo bigutwara Yesu ari mu ruhande rwawe.
Mu kiganiro kigufi Nana Olivier yagiranye na iyobobokamana yadutangarije ko iyi ndirimbo yayihimbye ashaka kwibutsa abantu imbaraga za Yesu Kristo ndetse no guhumuriza abantu bari guca mu bibazo bitandukanye ko bakwiye kwizera ko Yesu Kristo akabatabara.
Uyu muramyi yasoje atubwira ko inzozi afite mu muziki we ari izo kuba umuyoboro w’Imana icishamo ubutumwa bwayo, ndetse no gukangurira abantu kuza Kristo kuko muri we harimo uburuhukiro ndetse n’amahoro atagira akagero.
Nana Olivier n’umuhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu usengera mu itorero rya ADEPR. Ni umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo ziramya zikanahambaza Imana, ndetse akaba ajya ananyuzamo agasubiramo indirimbo zahimbwe n’abandi.
Reba indirimbo ”Ntahemuka” ya Nana Olivier: