Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

(Part 1): Bibiliya ivuga iki kubijyanye no kubahiriza isabato-Rev.Nzabonimpa Canesius

Ibikubiye muri iyi nyandiko bigaragara mu gitabo cyanditswe na nyakwigendera Rev.Nzabonimpa Canesius, akaba yari umu Pasiteri mu itorero ADEPR Rwanda.

Nkuko tumaze iminsi tubibagezaho mu bice byacu byabanje aho turi kubagezaho amategeko icumi y’Imana nicyo asobanuye mu buzima bw’umukristo, uyu mumunsi tugiye kubagezaho itegeko rijyanye no kubahiriza i sabato, ariko ryo rikaba rifite ibice byinshi tuzabagezaho kubera umwihariko waryo n’impaka rikunze guteza mu bemera Mana na Bibiliya.

Kubera ko iri jambo SABATO rigaragara k’urutonde rw’aya mategeko cumi, kandi abakristo bamwe bakaba badasobanukiwe aho babaho mu gushidikanya ko bashobora kuba batari mu muronko wo kubaha Imana kubera iri jambo sabato.

Hiyongeraho n’izindi nyigisho zibahagarika imitima zibabwira ko bazarimbuka, ngo n’Imana ntibemera kuko bishe iri tegeko n’ibindi nk’ibyo bavuga kubijyanye n’amategeko. Ibyo byanteye gutegura byumwihariko inyigisho mu buryo burambuye kuri iri jambo sabato, kugira ngo abera b’Imana basobanukirwe igikorwa Yesu yadukoreye ku musaraba

Mu matorero menshi ya gikristo muri iki gihe cy’isezerano rishya usanga abantu benshi bari mu rungabangabo kubyerekeye iri jambo SABATO. Akaba ariyo mpamvu yaduteye gutegura izi nyigisho kugirango dufashe abizeye Umwami Yesu Kristo kuva mu rujijo rwo gutekerezako ubwo bataruhuka i Sabato baba bari mu buyobe, cyane ko banahagarikwa imitima na bamwe mu bigisha bababwira ko nta bugingo bafite ngo kuko baziruye amategeko y’Imana kubwi sabato batubahiriza.

Muri iyi nyigisho turaraeba icyo isezerano rishya ry’Umwami wacu ari nawe mucunguzi wacu Yesu Kristo ridusobanurira neza umwifato w’abamwizera kubyerekeye amategeko cyane iri tegeko rya Sabato.

I Sabato ni iki ?

Iryo jambo riboneka inshuro 100 mw’isezerano rya kera, aho mu mvano yaryo y’igiheburayo ryitwa (SHAVAT) aho risobanura ngo Shomage, mu kinyarwanda twavuga ko ari uguhagarika imirimo kuko ibyakorwaga byarangiye. Naho mu kigiriki iryo jambo ryitwa(SABBAT) bisobanura (Report) bishatse kuvuga ikiruhuko.

Imana yashyizeho uwo munsi wa 7 kuba i Sabato akaba ari umunsi yategetse ko abantu bagomba kuwuruhuka, ariko yaje gushyiraho n’indi minsi itegeka abantu ngo nayo ibabere ikiruhuko.

Dore uko iyo minsi yari itegetswe

1.Umunsi wa mbere w’ukwezi kwa 7 wari umunsi w’i Sabato. Byari itegeko ko bateranira hamwe ngo batambe ibitambo bikongorwa n’umuriro.

2.Umunsi wa 10 w’uko kwezi nawo wari umunsi wo kuruhuka, bagombaga guteranira hamwe bakaruhuka. Uwo munsi witwaga umunsi w’impongano.(Abalewi 23:26-28)

3.Ku munsi wa 15 w’uko kwezi kwa 7 aba Israeli bose bagiraga isabato yo kuziririza iminsi mikuru y’ingando, iyo minsi yagombaga kuba 7, icyumweru cyose. Kuva ku wa 23 z’uko kwezi yari iminsi yi Sabato aricyo kiruhuko.(Abalewi 23:33,34,39).

Tubonye ko hari iminsi 4 ariyo kuwa 1,10,15,23, yose yari amasabato kandi yategetswe n’Uwiteka. Noneho rero niba umunsi wa mbere wari sabato, twari dukwiye no gutekereza ku wa 10, 15, n’uwa 23 kuko yose yari amasabato agomba kuziririzwa, kuko Imana yaravuze iti ”Ntimuzabure kuziririza amasabato yanjye”.(Ezek 22:8).

Niba rero amasabato yari menshi, birumvikana ko abashaka kuruhuka isabato bayaruhuka yose, nibwo baba bubahirije amategeko. Niba rero bidashoboka, buri wese yarakwiye kureka kwizirika kubyo Yesu yatubohoyeho, tugashimishwa nuko turi mu gihe cy’ubuntu.

Mu byanditswe byera n’ubundi hatwereka ko umwaka wa 7 wari isabato, uwo mwaka ntibemererwaga guhinga umurima n’umwe kuko ubutaka nabwo bwagombaga kuruhuka ihingwa. (Abalewi (25:1-6).

Mu gice cyacu cya kabiri tuzarebera hamwe kuruhuka isabato ari iki ?, ndetse ari bantu ki bategetswe kuruhuka isabato. Tuzarebera hamwe kandi ari gihe ki Imana yakuyeho amasabato n’ibyidini mu bayuda, n’impamvu Imana yategetse Abayuda kuruhuka isabato nyuma yuko ibakuye muri Egiputa.

Tuzanareba niba bikiri ngombwa ko Abakristo mu isezerano rishya bakwiriye kubahiriza isabato

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius yatanze impuguro zitandukanye mu gihe yarakiriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *