Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Bikem na Jane Uwimana bagiye gutangiza “Igisope gikirisitu”

Umuramyi Bikorimana Emmanuel uzwi nka BIKEM mu muziki afatanyije na Jane Uwimana batangije “Evening Glory”, umugoroba wihariye wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

“Evening Glory” ni gahunda izajya iba buri Cyumweru mu masaha y’umugoroba, guhera saa Kumi n’Imwe. Yatekerejweho mu gufasha abakristo n’abandi bantu bose kuramya Imana bitagombeye ko bari mu rusengero gusa cyangwa bagiye mu bitaramo.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, aho Bikem na Jane bazataramira kuri Hotel “Igitego” iherereye i Remera.

Umuramyi BIKEM yavuze ko “iyi “Evening Glory” igamije gufasha abarokore kuramya Imana igihe basohotse

Mu kiganiro yahaye IYOBOKAMANA, BIKEM yavuze ko yicaye nk’umuramyi usanzwe akora umuziki uramya Imana, maze aganira na Jane Uwimana na we wamaze imyaka irenga 10 aririmba muri za hotel n’utubari dutandukanye ibizwi nka “Karaoke” batekereza ko bashobora gukora umuziki uramya ukanahimbaza Imana muri za hotel nubwo bidasanzwe bimenyerewe.

Yagize ati “Twarasesenguye dusanga abantu badakijijwe bafite uko bumva ibyishimo byabo iyo basohotse, twaricaye natwe turatekereza dusanga hari uburyo umurokore wasohokeye ahantu runaka ashobora no gufashwa kwishimira ubuzima bwa Gikristo, binyuze mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana”.

Yakomeje avuga ko bikwiye ko abarokore igihe basohotse na bo bakwiye kuguma mu mwanya wo kuramya Imana, bitagombeye ko bari mu nsengero cyangwa mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Kwishima k’umurokore ni uko buri gihe aba aho ari gukora icyo yaremewe, akaba ari gukora ibintu bitamucira urubanza ndetse agakora ibintu bikora ku marangamutima ye ndetse n’Imana.”

BIKEM yararikiye abantu bose kutazajya bacikwa n’umwanya mwiza wo kuramya Imana, ndetse bari no kuruhuka icyarimwe.

Biteganyijwe ko mu bihe bitandukanye, ibi bitaramo bizajya bitumirwamo abandi bahanzi bazwi mu muziki uramya, ukanahimbaza Imana.

Jeanne Uwimana waririmbye imyaka isaga 10 mu tubari na hotel, ahamya ko ubu agiye kujya abikora ariko aririmba indirimbo zihimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *