Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Itara ryabo riracyamurika! James na Daniella bataramiye abakunzi babo kuri Instagram

Abaramyi James na Daniella bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, bataramiye abakunzi babo ku rubuga rwa Instagram, batanga n’umwanya kubasaba indirimbo zitandukanye.

James na Daniella ni umuryango w’umugabo n’umugore bihuje bakora itsinda ry’abaririmbyi, ariko baririmba indirimbo zivuga ubutumwa bwiza.

Si kenshi usanga abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakunze guha umwanya abakunzi babo, bakabataramira ku mbuga nkoranyambaga, batarinze gutegereza ibitaramo baba batumiwemo cyangwa ibyabo bwite.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo James na Daniella bagiye ku rubuga rwabo rwa Instagram, maze basaba abakunzi babo kubasaba indirimbo bashaka ko babaririmbira ariko binyuze mu buryo bw’imbonankubone (Live).

Ni igikorwa cyashimishije abakunzi b’iri tsinda riramya rikanahimbaza Imana, ndetse bamwe mu bakunzi babo batangaza ko babakunda ndetse bishimiye iki gikorwa.

Umwe yagize ati “Turabakunda cyane bikomeye, dukunda umuryango wanyu, James ufite umufasha mwiza, madamu wawe ni mwiza ndamukunda cyane.”

Uwitwa Collins Mbona yabwiye aba bahanzi ko abakunda ndetse cyane, yongeraho ko indirimbo baririmba zitanga ubuzima bw’iteka.

Yagize ati “Turabakunda cyane n’ukuri. Indirimbo zanyu zirenze gufasha ubuzima ahubwo zitanga ubuzima bw’iteka ryose. Imana ibahe umugisha”

James na Daniella bamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mpa amavuta”, “Nyigisha” n’izindi, baheruka gutaramira abakunzi babo mu 2023, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre.

James na Daniella ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *