Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rusizi:Korali Jehovah-Jireh /ULK iritabira igiterane cy’amasengesho y’imbaraga no gukorera Imana muri ADEPR Gihundwe

Korali Jehovah Jireh Post Cepiens ULK yakajije imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa ifite mu mpera z’iki cyumweru mu rurembo rwa ADEPR Gihundwe,Paruwasi ya Gihundwe aho bateguye igiterane gikomeye gifite intego yo guteza imbere ubwami bw’Imana no gusengera itorero n’igihugu hamwe no kuganiriza abanyeshuri bazaturuka mu bigo bitandukanye muri aka karere ka Rusizi.

Korali Jehovah-Jireh Post Cepiens ULK ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Kigali muri Paruwasi ya GASAVE ni imwe muzifite abakunzi benshi mu gihugu no hanze yacyo bitewe n’ivugabutumwa rikomeye ryumvikana mu bihangano byayo.

Iyi Korali igizwe n’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza ya ULK ubu akaba ari abakozi n’abikorera ku giti cyabo mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu barakataje mu bikorwa byabo by’ivugabutumwa mu ndirimbo n’irindi terambere rizana impinduka zuzuye.

Kuri uyu wa gatandatu le 02 Ukuboza kugeza ku cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2023 bazaba bari i Gihundwe mu karere ka Rusizi aho Itorero ADEPR ryatangiriye. Ibi bivuze byinshi kuri aba baririmbyi kuko hari benshi muri bo bazaba bahageze bwa mbere ndetse n’abandi bazaba basubiye kw’ivuko.

Muri gahunda yabo kuri uyu wa gatandatu mbere ya saa sita, bazabanza gutaramana no gusabana n’abanyeshuri basaga 2.000 n’abarimu babo bazaba baturutse mu mashuri atandukanye yo mu murenge wa Kamembe, Mururu na Giheke ndetse n’aba Kaminuza ishami rya Rusizi.

Korali Jehovah-Jireh Post C ULK izaganiriza aba banyeshuri ku nsanganyamatsiko iri mu rurimi rw’icyongereza igira iti: “Education grounded on Christian values: Foundation for holistic development of the Church and the Country” bishatse kuvuga ngo Uburezi n’Uburere bwubakiye ku ndangagaciro za Gikristo: Umusingi w’Iterambere ryuzuye mu Itorero no mu gihugu.

Korali Jehovah Jileh P.C. ULK yabwiye iyobokamana ko yishimiye cyane kuba igiye gutaramana n’abakristo ba ADEPR Gihundwe aho itorero ryatangiriye.

Nyuma yaho bazakomeza n’igitaramo cy’indirimbo, Ijambo ry’Imana no gusenga hamwe n’abandi bantu bose muri rusange bafatanyije n’andi makorali y’i Gihundwe nka Bethania; Bethlehem n’izindi… hamwe n’Abavugabutumwa batandukanye barimo Pastori Uwambaje Emmanuel, Gatera Celestin n’abandi banyamasengesho bajya banezezwa no kujya gusengera umurimo w’Imana n’igihugu ku gicumbi cy’Itorero ADEPR no gusengera abafite ibyifuzo byabo byihariye kuzageza batashye ku cyumweru nyuma ya saa sita.

Iyobokamana ubwo twaganiraga na Rev.Pastor Nsabayesu Aimable umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Gihundwe akaba n’uwa Paruwasi ya Gihundwe yemeje aya makuru avugako bateguye iki giterane gikomeye mu ntego igira iti:”Inzu y’Uwiteka ntikarekwe mpari” nkuko byanditse mu gitabo cya Nehemiya 13:11-14 bivuzeko harimo kongera gukangurira abantu kwita ku bihe bifatirwa mu nzu y’Imana no gushyira imbaraga mu bindi bikorwa biteza imbere Ubwami.

Mu biterane bikomeye by’ivugabutumwa nk’ibi haba kandi harimo n’intego yo kurushaho gusengera ibyifuzo bitandukanye yaba ibijyanye n’itorero ry’Imana muri rusange,ibijyanye no gusengera igihugu kugira ngo Imana ikomeze igihaze amahoro ndetse by’umwihariko no kwita kurubyiruko rw’u Rwanda n’itorero by’ejo hazaza.

Dore ko muri iki gihe hariho ikibazo cy’abana bata ishuri n’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Bamwe mubo twaganiriye bateguye iyi gahunda bavuga ko ari igihe cyiza cyo kwegera no gushyira imbaraga mu bakiri bato kuko ejo aribo bazaba bayoboye Itorero n’izindi nzego zikorera mu gihugu n’ahandi ku isi.

Ni mu gihe kandi hamaze iminsi humvikana imiyaga itandukanye mu Itorero ADEPR, ariko abanyetorero bizera ko iyo bagiye hamwe bakegera Imana yo Nyiritorero byose ibishyira mu murongo mwiza.

Sobanukirwa byinshi kuri iki giterane gikomeye kigiye kubera i Rusizi

Korali Jehovah Jileh Post CEP ULK yemeje aya makuru ko muri iyi Weekend iraba iri mw’ivugabutumwa mu karere ka Rusizi kuri ADEPR Gihundwe

Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe n’andi makorali yaho azifatanya na Korali Jehovah Jileh gususurutsa abazitabira iki giterane

Fashwa n’indirimbo nshya ya Korali Jehovah Jileh CEP ULK :

REBA KORALI BETHANIA IFATANYA NA GAHOGO KURIRIMBA INDIRIMBO “NJYA NEZEZWA NO GUKORA:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *