Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Itsinda rya Drups Band rigeze kure imyiteguro y’igitaramo”God First Edition 2”

Itsinda rya Drups Band rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo, aho bijeje kuzafasha abazitabira iki gitaramo gusabana n’Imana mu buryo kuyiramya binyuze mu muziki ndetse no kurirmba.

Ibi babitangaje mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru,a akaba kanadi ari ikiganiro cyanitabiriwe n’umuramyi mpuzamahanga NOMTHIE SIBISI waturutse mu gihugu cya afurika y’epfo, akaba asanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda rya Joyous Celebration rimwe mu matsinda akomeye ku mugabane wa Afurika mu kuramya no guhimbaza Imana.

NOMTHIE SIBISI witabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 28/11/2023 cyabereye muri Hill View hotel, akaba ari ikiganiro cyibanze ku mitegurire y’iki gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena ku Gisozi.

MC Gatabazi Fidele uyobora Drups Family, yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko intego y’iri tsinda ari ukuzana Abantu kuri Kristo by’umwihariko urubyiruko. Yakomeje atangaza ko iki gitaramo cyo kuri iki cyumweru bamaze umwaka wose bari mu myiteguro yacyo.

Asobanura uko SIBISI yamenye iri tsinda biturutse ku ndirimbo zo muri Afurika y’Epfo basubiragamo bakazishyira kuri social media zirimo na Instagram bagakora Tag, aza kwandikirana na Mugisha Patrick uyobora Drups Band baravugana kugeza ubwo banaganiriye ku kuba uyu muririmbyi yaza mu Rwanda.

Uyu muyobozi yasoje agira ati”Turakangurira abantu kuzitabira iki gitaramo kuko bazabasha gusabana n’Imana binyuze mu bihanagano bitandukanye”.

NOMITHIE SIBISI yavuze ko nawe yarishimiye kubona itsinda ryo mu Rwanda ribasha kuririmba mu ndimi zirimo iki Zulu kandi bakaririmba neza.

Uyu muramyi yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwose abumaze muri Gospel dore ko yaririmbaga muri korali uhereye mu z’abana, akaza gukomereza mu itsinda rya Joyce Celebration rimwe mu matsinda akomeye cyane muri Afurika y’Epfo.

Uyu muramyi yakomeje avuga ko yishimira kuba ari kumwe n’abanya Rwanda ndetse ko Abanyarwanda ari abanyamugisha. Yahishuye uko yamenyanye n’iri tsinda agira ati: “Icyo nibuka ni uko narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku mutima”. “Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk’ibi byongeyeho ari urubyiruko”.

Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto, akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu

Nomthi Sibisi yateguje ibihe byiza abazitabira iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hakaba hateganyijwe amatike 1500 bikaba bisaba umuntu ushaka kwitabira iki gitaramo kugura itike kare

Iki gitaramo, Drups band izaba iri kumwe na True Promises, Dominic Ashimwe na New Melody , Pasiteri Holtance ari nawe uzagabura ijambo ry’Imana, ndetse na Best Sound Band guturuka mu gihugu cy’iburundi, kizabera muri Intare Conference Arena ku Gisozi aho kizatangira ku isaha ya saa munani.

Itsinda rya Drups Band ryatangiye hagamijwe kwigisha gucuranga ingoma (drums) binyuze mu ikoranabuhanga (online) ritangijwe na Mugisha Patrick na Mugisha Yves. Nyuma ni bwo haje igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo z’abandi rikomeza kwaguka ari na ko ryinjiragamo amaraso mashya y’abanyempano b’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi.

Zimwe mu ndirimbo zasubiwemo n’iri tsinda harimo Old school ya Joyous Celebration, indirimbo za James & Daniella n’izindi. Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi, hatekerejwe kuba bakora indirimbo zabo bwite bahera ku ndirimbo “Gakondo yanjye” bakoranye na David L. Iri tsinda rizwiho udushya dore ko ryigeze kwifashisha imyambaro imenyerewe mu mikino njyarugamba, rigizwe na Nkokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Eddy Hakizimana ma Emely Penzi.

Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda rikoze igitaramo kiremereye. Mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiye James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi. Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo “Afite imbaraga Yesu” yakozwe mu buryo bwa Live.

Ubu harabura iminsi micye bagakora igitaramo nk’iki ku nshuro ya kabiri, aho Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650. Kugura amatike mbere y’igitaramo ni byo byiza kandi birahendutse. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.

Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye.
Abaterankunga batandukanye barimo Samsung 250 nabo bitabiriye iki kiganiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *