Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rusizi: Korali Light yateguye igiterane izamurikiramo Umuzingo w’Indirimbo 8.

Korali Light yo muri ADEPR Mutara mu karere ka Rusizi yateguye igiterane kizamara iminsi 3, igiterane izamurikiramo umuzingo w’Indirimbo 8.

Iki giterane kiswe ‘Urahambaye Album Launch’ kizatangira kuwa gatanu taliki 05/01/2024 kugera taliki 07/01/2024 kibere kuri ADEPR Mutara, gifite intego iri muri Zaburi 92:13.

 Muri iki giterane Korali Light izafatanya n’andi makorali ariyo Korali Sion ya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu, Korali Ijwi ry’urangurura ya ADEPR Cyirabyo na Korali Baraka ya ADEPR Kamembe zose zo mu karere ka Rusizi.

Korali Light yo mu rurembo rwa Gihundwe, yatangiye mu mwaka wa 1988 ubu ifite abaririmbyi basaga 72. Album Urahambaye niyo ya mbere bagiye gukora mu buryo bugezweho bw’amajwi n’amashusho kuko iya mbere bakoze muri 2004 yari amajwi gusa.

Tuganira n’umwe mu bayobozi ba korali Bwana Mitima Theogene Umutoza wa Korali, Yatubwiye ko imyiteguro y’igiterane bayigeze kure asaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no kubasengera.

Yagize ati “Ubu turi muma repetition ya nyuma, no gutunganya aho tuzakorera, Ikindi imishinga ya Korali irakomeje muri uyu mwaka wa 2024”.

Uko gahunda y’igiterane iteye:

  • Kuwa gatanu taliki 05\01\2024 kizatangira ku isaha ya saa 10:00 z’igitondo kugera saa 17:00 z’umugoroba.
  • Kuwa gatandatu taliki 06\01\2024 kizatangira ku isaha ya saa 09:00 z’igitondo kugera saa 18:00 z’umugoroba.
  • Kuwa gatandatu taliki 07\01\2024 kizatangira ku isaha ya saa 08:00 z’igitondo kugera saa 16:00 z’umugoroba.
Menya byinshi kuri iki giterane.
Korali Light ni imwe mu makorali akunzwe mu Karere ka Rusizi no mu nkengero zako.
Amashusho n’amajwi y’indirimbo za Korali Light bikozwe mu buryo bugezweho bwa Live recording.

Reba indirimbo Urahambaye ya Korali Light: