Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo yageneye abantu Indirimbo nshya nk’impano y’umwaka mushya wa 2024

Korali Itabaza ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga, yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo yo gusaba Yesu kongera kwiyerekana,bakaba bayihaye abantu nk’impano yo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024.

Korali Itabaza yatangiye ivugabutumwa ari korali y’icyumba cy’amasengesho mu 2000, icyo gihe ikaba yari igizwe n’abaririmbyi 20. Yaje kwitwa Itabaza mu mwaka wa 2002. Ubu ifite abaririmbyi barenga 150.

Ntakirutimana Thacien, ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri korali Itababaza aganira na IYOBOKAMANA yavuzeko iyi ndirimbo bayishyize hanze mu ntego yo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024.

Mu magambo ye yagize ati” Umwaka wa 2023 watubereye umwaka mwiza cyane, ni umwaka Imana yadukoresheje iby’ubutwari n’imirimo ikomeye.

Avuga ku ndirimbo nshya ‘Wongere wiyerekane’ yavuze ko ari isengesho ryo gusaba Imana ngo nkuko yabiyeretse kera yongere ibiyereke n’ubu.

Yagize ati “Dutangiye umwaka mushya 2024 dusoje 2023 uko Imana yatwiyeretse muri 2023 tukabona ukuboko kwayo turasaba ngo yongere itwiyereke no muri 2024.

Korali Itabaza ya ADEPR Gahogo yashyize hanze indirimbo nshya ikomeje imyiteguro y’urugendo izakorera muri UR Huye kuri iki cyumweru


Korali Itabaza iri kwitegura Urugendo rw’ivugabutumwa izakorera muri UR Huye campus ku cyumweru taliki 07 Mutarama 2024 akaba ari naho izatangirira injyendo z’ibugabutumwa muri uyu mwaka mushya bityo ikaba ihamagarira abanyeshuri n’abaturiye Campus ya Huye kuzitabira ku bwinshi bakaza gufatanya nabo gushima Imana.

Umwaka wa 2023 wabaye umwaka udasanzwe kuri Korali Itabaza kuko bakozemo ibikorwa byinshi byaba iby’ivugabutumwa ndetse n’iterambere; muri byo harimo Ingendo z’omu gihugu no’ivugabutumwa, gushyira hanze album y’indirimbo 13, banakoze izindi ndirimbo 4 harimo n’iyi yasohotse uyu munsi.

NtakirutimanaThacien, ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri korali Itababaza yashoje yifuriza abakunzi ba Korali umwaka mushya muhire anabasaba gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Korali dore ko imishinga muri Korali ikomeje yaba iy’iterambere n’iyivugabutumwa.

REBA INDIRIMBO NSHYA KORALI ITABAZA BISE NGO”Wongere wiyerekane”:

Itabaza Choir iritegura kwerekeza i Huye kuri iki cyumweru