Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Bugingo yagabweho igitero simusiga,Umurinzi we ahasiga ubuzima

Polisi yatangaje ko abagizi ba nabi bari batwaye moto barashe ku modoka ya Pasiteri Bugingo ubwo yari igeze mu gace ka Rubaga mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2024.

Mu bihe bishize mu mwaka wa 2021 havugwaga cyane itandukana rye n’umugore we wa mbere wanamuregaga kutamuha ibyo yemerewe n’inkiko igihe zabatandukanyaga Kandi akaba yaravuzweho gushaka undi mugore mushya witwa Susan Makula.


Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare byihariye, General Muhoozi Kainerugaba akaba yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo abagabye igitero kuri Pasiteri Aloysius Bugingo bamenyekane.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, umurinzi w’uyu muvugabutumwa uyobora itorero Kampala City, Richard Muhumuza yahasize ubuzima, undi wari wakomeretse abasha kugeza imodoka ku bitaro bikuru bya Mulago.

Gen Kainerugaba, mu butumwa yanyujije ku rubuga X kuri uyu wa 3 Mutarama, yashimiye Imana ko uyu muvugabutumwa yarokotse iki gitero, amenyesha abamukurikira ko banavuganye, amumenyesha ko ameze neza, gusa ariko ngo yakomeretse ku rutugu rw’ibumoso.

Yagize ati “Turasaba inzego zishinzwe gukomeza amategeko gukora iperereza ryihuse, aba banyabyaha bakagezwa mu butabera. Aba banyabyaha ni bande? Ni ADF se cyangwa ni akandi gatsiko? Dukeneye ibisubizo kuri ibi bibazo.”

Pasiteri Bugingo asanzwe ashyigikira ibikorwa by’umuryango MK Movement wa Gen Kainerugaba. Uyu musirikare yagaragaje ko ababajwe n’uko kuva ikindi gitero cyagabwa ku bayoboke be mu mezi 8 ashize, abakigabye bataramenyekana ngo bakiryozwe.

Pasiteri Bugingo yarokotse igitero, umurinzi we ahasiga ubuzima