Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ruhango:Abasaga 300 bahindukiriye Yesu abandi bakira indwara mu giterane cya Bishop Dr.Rugagi Innocent(Amafoto)

Bishop Dr.Rugagi Innocent Umushumba mukuru w’amatorero y’abacunguwe yakoze Igiterane gikomeye cyasize habonetse abasaga 300 bakiriye agakiza abandi benshi bakira indwara zari zarananiranye .

Uyu mushumba Kandi muri iki giterane yabwiye imbaga y’abakristo bari bateraniye aha mu karere ka Ruhango  ko abanyarwanda bakwiye gushima Imana no kwizera umutekano usesuye kuko Imana ibereye maso igihugu inyuze mu buyobozi bwiza Imana yaduhaye ”.

Ati:”Abanyarwanda mujye mureka dushime Imana yaduhaye igihugu kiza cyuje amahoro n’umutekano binyuze mu buyobozi bwiza Imana yaduhaye ariyo mpamvu nsabye abaririmbyi kutuyobora mu ndirimbo ivuga ngo muririmbire Uwiteka ya Aimee Uwimana” kuko ikubiyemo amashimwe yibyo Imana yakoreye Abanyarwanda”.

Ibi uyu mushumba yabivuze Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Werurwe 2024,abivugira ku kibuga cyegeranye n’akarere ka Ruhango ahabereye igiterane gikomeye cyari gifite intego yo gushima Imana no gusengera ibyifuzo by’abantu.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi cyane basaga ibihumbi icumi barimo abingeri zitandukanye nk’urubyiruko,abari n’abategarugori ,abagabo ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta nk’umuyobozi w’Akarere wungirije,Umuyobzi wa Police n’uwingabo muri aka karere ka Ruhango.

Dr.Bishop Rugagi Innocent ubwo yatangiraga kubwiriza ubutumwa bwiza yifurije abantu Pasika nziza ababwirako guha agaciro urupfu rwa Yesu Kristo ari uguharanira kurwanya ikitwa icyaha n’igisa nacyo.

Dr.Bishop Rugagi Innocent yabwiye abakristo bo mu karere ka Ruhango ko ari Imana yahamugaruye nyuma yuko ahatangiriye ivugabutumwa dore ko ibigwi n’amateka ahafite byatumye yerekwa urukundo rukomeye nkuko amashimwe ya bamwe yabivugaga.

Hari abagize bati:”Dushimye Imana kuba twongeye kubona Umushumba wacu Dr.Bishop Rugagi Innocent yaduhanuriye tukiri bato none ibyo yatubwiye byarasohoye.Bamwe twakize indwara zikomeye,Abandi ubu twubatse ingo nziza,abandi twabonye akazi keza n’ibindi by’iterambere ry’umwuka no mu mubiri”.

Bishop Rugagi yijieje abanya Ruhango ko agiye gufatikanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta kubaka igihugu muri byose yaba guhindurira abantu kuri Kristo,gushyigikira iterambere ry’igihugu n’ibindi byose bishoboka.

Dr.Bishop Rugagi Innocent yakoze umukwabo Mutagafifu mu barozi bo muri Ruhango afata mpiri abazanye imiti mu giterane maze nyuma y’ijambo ry’Imana yabwirije muri iki giterane haboneka abasaga 300 bakira agakiza.

Bishop Dr .Rugagi yabwiye abakristo ko ushaka gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri agomba kumenya ibi bintu 3 byingenzi birimo kumenya ko ubwenge buba mumutwe, Imana ikaba mu mutima naho amafaranga akaba mu mufuka.

Iki giterane abakitabiriye baramiwe n’abaririmbyi natandukanye Barimo Theo Bosebabireba,Sauti Hewan Ministries n’amakorali atandukanye yo muri iri torero Abacunguwe.

Bishop Dr.Rugagi Innocent yakoze igiterane gikomeye mu Ruhango yerekwa urukundo n’urukumbuzi bikomeye

Bishop Dr.Rugagi Innocent yageze ku kibuga cyari kiri kuberaho iki giterane asanga abantu bakubise buzuye
Mama Bishop Dr Rugagi Innocent niwe wamwakiriye kuruhimbi muri iki giterane

Abasaga 300 bahindukiriye Yesu abandi bakira indwara mu giterane cya Bishop Dr.Rugagi Innocent

Abitabiriye iki giterane abarwayi barasengewe barakira bataramirwa n’abahanzi barimo Theo Bosebabireba na Korali ya Sauti Hewan Minisries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *