Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Impamvu ndirimba: Umuramyi Dieu Merci, yashyize hanze indirimbo yibutsa Abakristo ko mu isi atari iwabo.

Uwihanganye Dieu Merci uzwi nka “Minister Dieu merci” yashyize hanze indirimbo yise”Impamvu ndirimba “.

Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi yumvikanamo amagambo y’ihumure ko nubwo iyi si irimo ibiruhije byinshi, ariko ko hari Ubugingo buhoraho ku wakiriye Yesu Kristo.

Atangira agira ati”Hari impamvu ndirimba, nuko nubwo ndushywa n’isi , ntari uw’isi, ahubwo ndi umuraganwa na Kristo”.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu muramyi akomeza agira ati”Iyaba hari uwanyumva akumva impamvu ndirimba, umucyo w’Imana ukamumurikira agafatanya nanjye kuririmba dusingiza Umwami usumba ab’isi bose”.

Mu kiganiro (iyobokamana.rw) twagiranye n’uyu muramyi yadutangarije ko

Ubutumwa nyamukuru nifuzaga gutanga buboneka murwandiko Paul yandikiye (Abaroma 6:23), ahari amagambo agira ati”
kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.”

Yakomeje atubwira ko iyi ndirimbo ari isengesho agora asenga kuko abantu benshi bari muri iy’isi bahugiye mu mu kwibwira ko bakorera ijuru, Kandi ari imbata z’ibyaha ku bwa kavukire yabo.

Minister Dieu Merci Yasoje atubwira ateganya gukomeza guhamiriza ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana mu ndirimbo kuko ari bwo gusa ikiremwa muntu gikeneye.

Ikindi uyu muramyi yasoje asaba Abakristo kubaho ubuzima buhamya Imana , ndetse ko niba bisaba ko umuntu yahara amagara ye reka bibe kuko nicyo gihe cyo guhamya Umwami Yesu bitari kumunwa gusa ahubwo ubuzima bwacu bukabigaragaza.

Umva indirimbo”Impamvu ndirimba” ya Minister Dieu Merci:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *