Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev. Rutayisire yateguje Apôtre Mignonne intambara zizashibuka ku mushinga wo kubaka urusengero rw’icyitegererezo

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yabwiye Apôtre Mignonne Kabera ko umushinga afite wo kubakira Imana urusengero rugezweho ari mwiza cyane kandi ko adakwiye kuzacibwa intege n’intambara z’amagambo bizamukururira.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2024 ubwo yari yatumiwe nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana mu masengesho yitwa “Wirira’’ asanzwe abera muri Women Foundation Ministries ya Apôtre Mignonne Kabera.

Rev. Dr. Rutayisire yasanze iri torero riri mu mushinga wo kwegeranya ubushobozi bwo kugura ikibanza kizubakwamo urusengero rw’icyitegererezo.

Mu nyigisho ze yifashishije amagambo yanditse muri Yosuwa 1:3 no muri Nehemiya 2:18 agaragariza abakristo umumaro wo kubaka inzu y’Imana ndetse ababwira ko ubwo bamaze kurambirwa gusengera ahantu hato byari ikimenyetso ko igihe cyo kubaka kigeze kuko iyo Imana igiye guhindurira umuntu amateka ibanza ikamwangisha ibyo yakundaga.

Ati “Abakristo iyo batarabyigana ngo icyokere kibice baba batarumva impamvu ubasaba kubaka. Ubwo namwe mwatangiye kwitotombera aha hantu mwasengeraga ko ari hatoya, nta parking ihagije, rwose ndababwira gushyiramo umwete ngo mwubake inzu y’Imana kuko biragaragara ko ifite umugambi wo kubahindurira amateka mukabona urusengero rugezweho kandi rwujuje byose.’’

Rev. Dr. Rutayisire yabwiye Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera ko iyo umuntu agiye kubaka ikintu kinini cy’Imana atabura ba baririmbyi nk’abo kwa Nowa bamubwira ko ari gukora iby’ubupfapfa.

Yagize ati “Hari abantu njya numva bavuga ngo umuntu uzanegura amavuta, aha Apôtre itegure kuko nurangiza kugura ikibanza, ubaka Cathedrale (urusengero runini) abantu bazakuvuga yewe n’abanyamakuru bazavuga abandi bandike.’’

Yagaragaje ko iyo bimeze bityo hazamuka amagambo menshi ko amafaranga akoreshwa bitazwi aho ava.

Ati “Bazatangira bavuge bati ‘abantu basigaye barya abantu’. Nimundebere amafaranga y’abantu ibitabashwa yubatse kandi muri abo abayatanze si bo bavuga. Ndagushishikariza kutita ku mabwire yaba sanibarati kuko mu kubaka abantu bazana urucantege ntibajya babura ariko ni beza kuko batuma kwizera k’umuntu kwiyongera.’’

Reba iyi Video ukurikire byose:

Women Foundation Minisries iyobowe n’Intumwa y’Imana Apôtre Mignonne Kabera nyuma yo kuba aho basengera ku Kimihura hamaze kuba hato bitewe n’ubwiyongere bw’abanyamuryango b’iyi minisiteri riri muri gahunda yo gutangira gushaka ubushobozi bwo kubaka urusengero ruzaba rwakira abantu basaga 5000.

Isanzwe ifite inyubako ebyiri zubatse neza mu Rwanda, zifite ubushobozi bwo kwicaza abantu bagera kuri 500 buri umwe. Imwe iherereye muri Kimihurura ahakorera Minisiteri y’Abagore (Women Foundation Ministries) mu gihe irindi shami ari irya Noble Family Church.

Mu bihe bya Covid -19 no mu myaka yayikurikiye Women Foundation Minisries yaragutse cyane bituma mu gihe cy’imyaka itarenze itatu abanyamuryango bayo barikubye inshuro zirenga ebyiri, bava kuri 400 bagera ku 1.000.

Ku muyoboro wa YouTube, shene y’iri torero ikurikirwa n’abagera ku bihumbi bibiri, bavuye kuri 200 babonekaga mu 2020.

Nubwo iterambere rya Minisiteri ari umugisha ukomeye, inyubako bateraniramo ntizigifite ubushobozi bwo kwakira abantu bose kuko habaye hato ari na yo mpamvu hatekerejwe uyu mushinga wo kubaka urusengero runini rw’icyitegererezo ruzaba rwakira byibuze abantu 5000 bicaye neza ndetse izaba inafite urusengero rw’abana b’Ishuri ryo ku cyumweru, ifite Parking y’imodoka yagutse n’ibindi bikenerwa mu nyubako zihuza abantu benshi.

Iyi nyubako kandi izaba ari ihuriro ry’ibikorwa byinshi muri Kigali ndetse izaba iri mu nziza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Apostle Alice Mignonne Kabera yanyuzwe bikomeye n’impanuro za Rev.Dr.Antoine Rutayisire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *