Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apôtre Mignonne Kabera yahishuye amagambo yavuzwe na Rev. Dr. Antoine Rutayisire atajya yibagirwa

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera, yavuze ko hari amagambo akomeye atajya yibagirwa yavuzwe na Rev. Dr. Antoine Rutayisire.

Ibi yabitangaje mu materaniro yari yatumiyemo Rev. Dr. Antoine Rutayisire, aho mbere yo kumwakira yatangiye abwira abayakurikiye guharanira kuzava ku Isi hari ijambo bavuze ry’umumaro, rizajya ryibukwa nubwo bazaba batakiriho.

Apôtre Alice Mignone yabwiye Rev. Dr. Antoine Rutayisire ko hari amwe mu magambo yavuze yamwubatse ku buryo atajya ayibagirwa.

Yagize ati “Umunsi wa mbere menya Rev. Dr. Antoine Rutayisire icyo gihe twahuriye mu masengesho yari yabereye kuri Serena Hotel. Sinjya nibagirwa ijambo yavuze rugira riti ‘ariko ubundi ko duhora tuvuga ngo Satani yinjiye mu Rwanda, asohoka yasohokeye he?”.

Yakomeje avuga ko iryo jambo yaritekerejeho, kuko icyo gihe mu gihugu ivanguramoko ryari rikiri mu bantu, bityo bimutera kwibaza ko wasanga abantu barabitse imipanga ariko Satani agihari.

Irindi jambo Apôtre Alice Mignone yavuze atajya yibagirwa mu yavuzwe na Rev. Dr. Antoine Rutayisire, ni umunsi yarimo yigisha abwira abantu kubakira ku ndangagaciro zikwiye.

Yagize ati “Nubona kuba umukristo bikunaniye, basi ujye uba inyangamugayo.”

Apôtre Alice Mignone yashimiye Rev. Dr. Antoine Rutayisire ko ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru yamusezeranyije ko nubwo agiye kugira umwanya uhagije wo kuruhuka, ariko ko mu bo atazaburira umwanya arimo.

Rev. Dr. Rutayisire ashimwa ko yabereye abavugabutumwa benshi icyitegererezo ku bigendanye n’uburyo abakozi b’Imana bakwiye kwitwara mu muhamagaro wabo.

Reba video igaragaza amagambo Apôtre Mignonne yatangaje kuri Rev Dr Rutayisire:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *