Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Ndayizeye Isaie,Umushumba mukuru wa ADEPR yatangaje ibintu 5 itorero rizashyira imbere muri 2024

Pasiteri Ndayizeye Isaie,Umushumba mukuru wa ADEPR yavuzeko umwaka wa 2024 itorero rizibanda ku ku kwita ku bintu 5 anasaba abanyetorero ko bazabishyira imbere aribyo Ijambo ry’lmana,Gusenga,Gushima Imana,Gusabana no gukorera lmana.

Uyu mushumba yasabye ko igihe cyose abakristo bazajya baba bateranye cyangwa bari kumwe n’abandi bantu bitagombeye ko bari murusengero gusa bazajya bita kuri ibi bintu uko ari 5 bifuza ko bizayobora umwaka mushya wa 2024.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho mw’ijambo yageneye abanyetorero risoza umwaka wa 2023 binjira muri 2024 aho yateraniye muri Ntora Eglish Church Services muri Dovee Hotel ku Gisozi hari saa sita z’ijoro zo kuwa mbere taliki ya 1 Mutarama 2024 ahari hateraniye umubare munini w’abakristo bari bakereye gushima Imana yabanye nabo mu mwaka ushize banayiragiza umwaka mushya muhire w’i 2024.

Rev.Pasiteri Ndayizeye Isaie ,umushumba mukuru w’itorero ADEPR yatangiye iri jambo yifuriza abakristo bose umwaka mushya muhire w’i 2024 ashima Imana yabanye n’abanyetorero mu bikorwa bitandukanye byakozwe mu mwaka dusoje ndetse ashimira abafatanyabikorwa bose babanye n’itorero mu gutuma icyerekezo rifite cyo guhindurira abantu kubaho mu buzima bwuzuye gikomeza kujya mbere.

Pastor Ndayizeye Isaie,Umushumba mukuru wa ADEPR yatangaje ibintu 5 itorero rizashyira imbere muri 2024

Uyu mushumba yakomeje avugako itorero ADEPR mu mwaka ushize hakozwe ivugabutumwa mu buryo bwose yaba ari iryakorewe hanze ryo gukura abana mu biyobyabwenge ndetse n’ibiterane byabereye murusengero byatumye uyu mwaka ushize harabonetse abantu basaga ibihumbi ijana bakiriye agakiza.

Ati:” Hakozwe byinshi mw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ,kandi uyu mwaka ushize hafashwa abana basaga ibihumbi mirongo itatu barimo abishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibindi,hari kandi amatsinda yo gufasha abanyetorero kwiteza imbere ndetse hanubatswe insengero zijyanye n’igihe kuburyo dusoje uyu mwaka hari kubakwa 493 hakaba hari n’izindi 928 ziri kuvugururwa.

Uyu mushumba mukuru wa ADEPR yavuzeko mu mwaka w’i 2024 ibyo itorero rizagenderaho bifite intego rusanjye yo guhindurira abantu ku kuba abigishwa ba Yesu bikazagendera kuri ibi bintu bitanu aribyo Gushyira umwanya w’ijambo ry’Imana imbere ati:”Igihe cyose mu bikorwa byawe by’umunsi uzage ushyira imbere ijambo ry’Imana urikunda,urisoma,uribwiriza abantu ndetse no kubahiriza ibyo bidusaba.

Icya kabiri itorero rizitaho ni Ugukomeza gahunda yo gusenga bityo buri wese nk’umukristo ,umufatanyabikorwa wa ADEPR twese twazarushaho gusenga.Icya Gatatu ni gushyira imbere umwanya wo gushima Imana kuko twamenyeko Imana yacu ikunda amashimwe.Icya Kane umwaka w’i 2024 turifuzako uba umwaka wo gusabana birimo gukundana,kwikorerana imitwaro ,gusurana n’ibindi byinshi .

Icya gatanu itorero ADEPR tuzashyira imbere ni ugukorera Imana kandi ibi bintu uko ari bitanu bizadufasha kuba abigishwa beza ba Yesu ndetse kandi muri uyu mwaka wa 2024 turashaka cyane kwita ku bana no kubagore ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abanyetorero muri rusange.

Ati:”Nk’abashumba turabasaba ko mu kwiriye kwibaza aho abakristo baba bagiye mu gihe kucyumweru batashye bavuye murusengero,ibi kandi ntabwo mbisaba abashumba ahubwo ndabasaba ko buri wese ufite ikiciro ayoboye mw’itorero nka Korali n’ibindi ko buri wese akwiriye kujya yita kubo ashinzwe yibaza buri munsi icyabateza imbere mu buzima busanzwe.

Umushumba mukuru wa ADEPR yasoje ijambo rye asaba ko muri uyu mwaka 2024 abafite imishinga yo kubaka insengero ko mbere yo kuyitangira bakwiye kwita kukureba niba ahantu bagiye kubakwa hemewe kandi bakagerageza kubaka insengero zijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu kandi tukanareba niba insengero zacu dufata amazi.

Pastieri Ndayizeye Isaie yasenze Isengesho rikomeye ryinjije ADEPR mu mwaka wa 2024:

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yinjije abakirisitu b’Itorero mu mwaka mushya mu isengesho rikomeye ryuje gushimira Imana no kuyiragiza umwaka mushya.

Muri iryo sengesho yazamuye n’ibyifuzo by’abakirisitu bitandukanye kuko buri wese yari yahawe urupapuro rwo kwandikaho ibyifuzo bitanu yumva bikomeye akeneye ko Imana izamukorera mu 2024.

Mu isengesho rye yagize ati “Turasenze ngo uzabane natwe guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa 12. Uzabane n’igihugu cyacu, Itorero, imiryango yacu na buri wese. Kuba utujyanye muri uyu mwaka ni uko ugifitanye gahunda natwe. Tugushimiye ko ibi byifuzo abawe bakweretse ugiye kubikora kandi watangiye kubikora.”

Yavuze ko uyu mwaka ari uwa Kirisitu kandi azakora ibikomeye. Ati “Ndashaka kubaha akazi muri uyu mwaka, Kirisitu azaba ari kumwe natwe. Tubahaye ikaze muri uyu mwaka kandi Yesu azakora ibikomeye. Dushimiye Imana ko ibyifuzo byacu ibisubije.”

ADEPR IZATANGIRANA UMWAKA N’AMASENGESHO Y’IMINSI 21

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko iri torero rigiye gutangira umwaka mushya wa 2024 rikora amasengesho y’iminsi 21.

Ni amasengesho azatangira ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024. Yasabye abakirisitu b’itorero kuzishakamo umwanya wo gusenga kuko ari byo bizaba intwaro ikomeye mu mwaka wa 2024.

Pst Ndayizeye yasabye abayoboke ba ADEPR kuzarushaho kugirana ubusabane aho kuba ba nyamwigendaho, abasaba gukomeza kwimakaza urukundo hagati muri bo.

KURIKIRA HANO IJAMBO UMUSHUMBA MUKURU WA ADEPR YAGEJEJE KUBAKRISTO 2024:

Powered by WordPress